• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ikipe ya Polisi ya Handball yatsinze Polytechnique Kibogora

Ikipe ya Polisi ya Handball yatsinze Polytechnique Kibogora

Editorial 20 Mar 2016 Mu Mahanga

​Ikipe ya Polisi ya Handball kugeza ubu itaratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona y’uyu mukino yatangira, ikomeje kwitwara neza kuko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe yatsinze Kaminuza nkuru ya Kibogora ibitego 37 kuri 18.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Polisi ifite ibitego 17 ku icumi bya Politechnique ya Kibogora, icyenda muri byo bikaba byatsinzwe na Mutuyimana Gilbert.

Mu gice cya 2, ikipe ya Polisi yagitangiye ifite ubukana bwinshi, ibi bikaba byayihesheje gutsinda ibindi bitego 21 ku 8 bya Kibogora. Umukino wose ukaba waje kurangira ku ntsinzi ya Polisi Hand ball.

Umutoza w’ikipe ya Polisi, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi atoza bakoze.

AIP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ugutegura neza ikipe ye, igakora imyitozo ikaze mu rwego rwo kuzitwara neza mu mikino ya shampiyona iri imbere.

Yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye muri uyu mukino, kuko ikipe bakinnye banganyaga amanota ariko kuba bayitsinze bitumye barara ku mwanya wa mbere.
Yavuze ko ibanga ikipe ikoresha muri iyi minsi kugira ngo itsinde ari imyitozo ndetse no gushyira hamwe kw’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.

Ikipe ya Polisi ya Handball imaze gutsinda imikino yayo yose ifite amanota 9/9 ikaba ikurikiwe na APR nayo ifite amanota 9 ariko Polisi ikaba iyirusha ibitego kuko izigamye ibitego 95.

RNP

2016-03-20
Editorial

IZINDI NKURU

Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Editorial 22 Mar 2024
Umukinnyi Wa Filimi Z’ubusambanyi Uherutse Gutangaza Ko Yaryamanye Na Perezida Trump Yatawe Muri Yombi

Umukinnyi Wa Filimi Z’ubusambanyi Uherutse Gutangaza Ko Yaryamanye Na Perezida Trump Yatawe Muri Yombi

Editorial 12 Jul 2018
Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Editorial 21 Feb 2017
Umuhanda wa kaburimbo wari utegerejwe cyane muri Ndera watangiye gukorwa

Umuhanda wa kaburimbo wari utegerejwe cyane muri Ndera watangiye gukorwa

Editorial 03 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibaruwa yandikiwe uwacitse ku icumu muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24
ITOHOZA

Ibaruwa yandikiwe uwacitse ku icumu muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24

Editorial 09 Apr 2018
Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa  FDLR
ITOHOZA

Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa FDLR

Editorial 27 Jan 2017
Nyuma y’ iminsi ine afunzwe Umuhanzikazi Vanessa Mdee yarekuwe byagateganyo
Mu Rwanda

Nyuma y’ iminsi ine afunzwe Umuhanzikazi Vanessa Mdee yarekuwe byagateganyo

Editorial 14 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru