Umukino ubanza wahuje ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda na LLBS4A yo mu Burundi kuriuyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.
Ni umukino w’igikombe cya Afurika cy’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo wari utegerejwe n’abantu batari bakeya dore ko ikipe ya Rayon Sports yari yanatangaje ko igomba gutsinda uno mukino uko byagenda kose kugirango izajye mu mukino wo kwishyura I Burundi ifite impamba.
Ikipe ya Lydia Ludic Burundi Académic Football Club niyo yabonye igitego cya mbere ku munota wa 74 gitsinzwe na Jamal Bazunza, kiza kwishyurwa ku munota wa 83 n’umukinnyi Hussein Shabani Tchabalala wa rayon Sports.
Ni umukino wagaragayemo amayeri menshi ku mpande zombie kuva mu gice cya mbere cy’umukino, aho abakinnyi ba rayon Sports Pierrot Kwizera na Yanick Mukunzi bari babujijwe gutembereza umupira nk’uko basanzwe ndetse babuzwa kuyiha ba Tchabalala na Ismail Diarra.
Ku rundi ruhande ariko, kwinjiza mu kibuga abakinnyi nka Muhire Kevin na Shassir byafashije Rayon Sports gukina umupira mwiza mu gice cya kabiri bigaragara ko ikipe ya LLS4A ibuze mu kibuga babona uburyo bwinshi bwo gutera mu izamu ariko umunyezamu Mutombo Fabien abyitwaramo neza.
Abakinyi babanje ku ruhande rwa Rayon Sports ni: Ndayishimiye Eric Bakame, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Shaban Hussein, Shaban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, na Manishimwe Djabe.
Abakinyi babanje ku ruhande rwa LLBS4A ni: Mutombo Fabien, Harerimana Rashid, Idi Said Djuma, Jules Ulimwengu, Marc Olivier, Boue Bi Moussa, Harerimana Sefu, Ndizeye Eric, Ndoriyobija Hakizimana Issa, Mossi Moussa na Celestin Habonimana.