Uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha muri serivisi z’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda buzwi nka Hand Held Terminal (HHT), bumaze kubyara umusaruro, dore ko mu mpera z’iki cyumweru bwatumye hafatwa abagabo 2 bakekwaho gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano.
Abafashwe bakaba barafashe uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’umwimerere, bakarushyira mu mashini bakuyeho amazina y’umwimerere bakandikaho ayo uwo bashaka.
Aba bafashwe bafatiwe mu karere ka Nyanza ku itariki ya 12 Gashyantare, bakaba barafashwe ubwo Polisi yari irimo kugenzura impushya zo gutwara ibinyabiziga ikoresheje ubu buryo bw’ikoranabhanga bugezweho (Hand Held Terminal -HHT)
Abafashwe ni Dusangumukiza Jean Pierre na Rutayisire Jean Claude, ubu bakaba bafunze mu gihe iperereza rikomeje.
Asobanura uko aba bakoze izi mpushya zo gutwara ibinyabiziga bafashwe, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ati:”Bashatse uruhushya rw’umwimerere rwanditse k’uwitwa Shema Jean Eric, barunyuza mu mashini bahinduye amazina na nomero iranga uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, ariko bibagirwa guhindura umubare w’ibanga wari uri ku ruhushya rwa Shema. Igihe rero abapolisi banyujije mu mashini ya Hand Held Terminal (HHT) umubare w’ibanga wa rwa ruhushya, basanze umubare w’ibanga udahura n’imyirondoro iri ku mpushya bari berekanye. Nibwo twatahuye ko izi mpushya zo gutwara ibinyabiziga zari impimbano, bakoresheje amazina yabo n’umubare w’ibanga wari uri ku ruhushya rwa Shema. Nyuma yahoo nibwo twanamenye ko uru ruhushya rwa Shema rwari rwaribwe.
Yakomje avuga ko iyo umupolisi ashyize uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu mashini ya Hand-Held Terminal (HHT) ihita ihuza imyirondoro iri kuri urwo ruhushya n’imyirondoro umuntu aba afite mu kigo cy’umushinga w’irangamuntu NIDA, yasanga bihuye uruhushya rukaba ari umwimerere.
Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Iyo imyirondoro idahuye, duhita tubona ko uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ari uruhimbano, ni nako aba bafashwe… Niba hari umuntu uzi ko Uruhushya rwe ari uruhimbano amenye ko azafatwa, kandi twamugira inama yo kurushyikiriza ku bushake sitasiyo ya Polisi imwegereye.”
Yasoje avuga ati:”Guhimba ibyangombwa ubwabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko, kandi bigira ingaruka nyinshi, kuko utunze uruhushya rw’uruhimbano nta bumenyi buhagije aba afite bwo gutwara ikinyabiziga, ugasanga ateje impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.”
Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze
imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda
kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
RNP