• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Editorial 16 Mar 2018 UBUKUNGU

I&M Bank Rwanda yatangaje ko kugeza ku wa 31 Ukuboza 2017, nyuma yo kwishyura imisoro yabonye inyungu ya miliyari 6.5 Frw, bingana n’izamuka rya 12% ugereranyije n’umwaka wabanje kuko mu 2016 inyungu yari miliyari 5.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mbere yo kuvanamo umusoro, inyungu y’iyi banki mu 2017 ni miliyari 9.85 Frw, ingana n’izamuka rya 17% ugereranyije na 2016.

Umuyobozi Mukuru wa I&M bank Rwanda, Robin Bairstow yavuze ko iyi nyungu ishimishije, intego ikaba ari ugukomeza kwita ku bakiliya no kuzana serivisi nshya zizatuma ikomeza kwiyongera.

Uko inyungu ya banki yazamutse ni na ko bihagaze ku banyamigabane kuko amafaranga bazahabwa ku mugabane yiyongereyeho 11.3% ugereranyije n’umwaka wabanje. Bazahabwa 12.92 Frw ku mugabane avuye kuri 11.61 Frw mu 2016.

Umuyobozi w’agateganyo Ushinzwe Imari muri I&M Bank Rwanda, Vincent Ngirikiringo, yavuze ko umwaka ushize wabaye mwiza cyane nka banki yari mu mwaka wa mbere ku isoko ry’imari n’imigabane kuko bateganyaga inyungu ya miliyari 5.6Frw ariko babona miliyari 6.5Frw.

Yakomeje agira ati “Impamvu y’iri zamuka ni umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu bikorwa byacu, aho inguzanyo zatanzwe zazamutse 31.8% ugereranyije n’umwaka wabanje, mu gihe mu rwego rw’amabanki zazamutse kuri 12.5% bivuze ko twe twakubye kabiri.”

“Ntabwo twazamutse mu bijyanye n’inguzanyo gusa kuko no mu bijyanye n’amafaranga abitswa yiyongereye kuri 32.3%, bikaba bigaragaza ko twubatse icyizere mu bakiliya bacu, kandi iyo dutanze inguzanyo tubona umusaruro mu mafaranga abitswa.”

Uburyo inguzanyo zishyurwa nabwo iyi banki ihagaze neza kuko izitishyurwa ziri kuri 2.49%, munsi cyane y’impuzandengo y’urwego rw’amabanki mu Rwanda ruri kuri 7.6%.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa I&M Bank Rwanda, Faustin Byishimo, yavuze ko hari ibikorwa byinshi bateganya ngo iyi banki ikomeze kwitwara neza ku isoko ry’imari.

Mu 2017 nibwo iyi banki yatangiye gahunda y’ibikorwa y’imyaka itanu, igizwe n’ibintu bine birimo kongera isoko y’inyungu ya banki, kunoza serivisi, gukoresha ikoranabuhanga no kongera ubushobozi bw’abakozi.

Yakomeje agira ati “Mu byo duteganya harimo ibijyanye na konti z’abagore twatangiye gutanga, konti z’abanyeshuri, konti z’abakozi bakiri bato, byose bizagenda bizana inyungu nshya zidasanzwe.”

Byishimo yavuze ko mu gihe banki zimaze igihe zigendera ku nyungu iva ku nguzanyo, imikorere mishya izibanda ku kwagura isoko y’inyugu harimo amafaranga atangwa kuri serivisi na komisiyo.

Yakomeje agira ati “Ukomeje kugendera ku nyungu ku nguzanyo, ukomeza kugenda uzizamura kandi murabizi ko abantu baba bavuga ko inyungu za banki ziri hejuru. Ni cyo twifuza kugira ngo tugumishe inyungu zacu aho ziri ariko tugakomeza kunguka kandi n’abanyamigabane bacu bakunguka.”

Iyi banki iri mu za mbere mu gukoresha banki kuri internet guhera mu 2007. Iyi ni yo mibare ya mbere I&M Bank Rwanda ishyize ahagaragara kuva yashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane muri Werurwe 2017.

Ubusanzwe banki iyo zigishyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane, zihabwa amahirwe yo kwishyura umusoro wa 20% mu myaka itanu nyuma yayo ikaba 30% nk’uko amategeko agenderwaho ubu abivuga.

Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2017, I&M bank yari ifite umutungo mbumbe wa miliyari 260 Frw, ukaba warazamutseho 26% ugereranyije n’umwaka wabanje.

2018-03-16
Editorial

IZINDI NKURU

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Editorial 26 Jul 2018
Uburyo dukoresha uyu munsi mu miyoborere y’Isi ntabwo ari uburambye – Perezida Kagame

Uburyo dukoresha uyu munsi mu miyoborere y’Isi ntabwo ari uburambye – Perezida Kagame

Editorial 26 Sep 2018
Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Editorial 05 Oct 2018
Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Editorial 11 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byakomeye muri CNRD/FLN, Col Bazambanza yafashwe mpiri naho uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru Mukiza David yicwa n’umutima kubera igitutu cya FARDC
Amakuru

Byakomeye muri CNRD/FLN, Col Bazambanza yafashwe mpiri naho uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru Mukiza David yicwa n’umutima kubera igitutu cya FARDC

Editorial 28 Nov 2020
CNLG yashyize hanze urutonde rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bari mu mugambi wa Jenoside
ITOHOZA

CNLG yashyize hanze urutonde rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bari mu mugambi wa Jenoside

Editorial 02 Nov 2016
Maj. Dr Rugombwa ushinjwa kwica, yateye utwatsi ubuhamya bw’umugore we
ITOHOZA

Maj. Dr Rugombwa ushinjwa kwica, yateye utwatsi ubuhamya bw’umugore we

Editorial 06 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru