I&M Bank Rwanda yatangaje ko kugeza ku wa 31 Ukuboza 2017, nyuma yo kwishyura imisoro yabonye inyungu ya miliyari 6.5 Frw, bingana n’izamuka rya 12% ugereranyije n’umwaka wabanje kuko mu 2016 inyungu yari miliyari 5.8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mbere yo kuvanamo umusoro, inyungu y’iyi banki mu 2017 ni miliyari 9.85 Frw, ingana n’izamuka rya 17% ugereranyije na 2016.
Umuyobozi Mukuru wa I&M bank Rwanda, Robin Bairstow yavuze ko iyi nyungu ishimishije, intego ikaba ari ugukomeza kwita ku bakiliya no kuzana serivisi nshya zizatuma ikomeza kwiyongera.
Uko inyungu ya banki yazamutse ni na ko bihagaze ku banyamigabane kuko amafaranga bazahabwa ku mugabane yiyongereyeho 11.3% ugereranyije n’umwaka wabanje. Bazahabwa 12.92 Frw ku mugabane avuye kuri 11.61 Frw mu 2016.
Umuyobozi w’agateganyo Ushinzwe Imari muri I&M Bank Rwanda, Vincent Ngirikiringo, yavuze ko umwaka ushize wabaye mwiza cyane nka banki yari mu mwaka wa mbere ku isoko ry’imari n’imigabane kuko bateganyaga inyungu ya miliyari 5.6Frw ariko babona miliyari 6.5Frw.
Yakomeje agira ati “Impamvu y’iri zamuka ni umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu bikorwa byacu, aho inguzanyo zatanzwe zazamutse 31.8% ugereranyije n’umwaka wabanje, mu gihe mu rwego rw’amabanki zazamutse kuri 12.5% bivuze ko twe twakubye kabiri.”
“Ntabwo twazamutse mu bijyanye n’inguzanyo gusa kuko no mu bijyanye n’amafaranga abitswa yiyongereye kuri 32.3%, bikaba bigaragaza ko twubatse icyizere mu bakiliya bacu, kandi iyo dutanze inguzanyo tubona umusaruro mu mafaranga abitswa.”
Uburyo inguzanyo zishyurwa nabwo iyi banki ihagaze neza kuko izitishyurwa ziri kuri 2.49%, munsi cyane y’impuzandengo y’urwego rw’amabanki mu Rwanda ruri kuri 7.6%.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa I&M Bank Rwanda, Faustin Byishimo, yavuze ko hari ibikorwa byinshi bateganya ngo iyi banki ikomeze kwitwara neza ku isoko ry’imari.
Mu 2017 nibwo iyi banki yatangiye gahunda y’ibikorwa y’imyaka itanu, igizwe n’ibintu bine birimo kongera isoko y’inyungu ya banki, kunoza serivisi, gukoresha ikoranabuhanga no kongera ubushobozi bw’abakozi.
Yakomeje agira ati “Mu byo duteganya harimo ibijyanye na konti z’abagore twatangiye gutanga, konti z’abanyeshuri, konti z’abakozi bakiri bato, byose bizagenda bizana inyungu nshya zidasanzwe.”
Byishimo yavuze ko mu gihe banki zimaze igihe zigendera ku nyungu iva ku nguzanyo, imikorere mishya izibanda ku kwagura isoko y’inyugu harimo amafaranga atangwa kuri serivisi na komisiyo.
Yakomeje agira ati “Ukomeje kugendera ku nyungu ku nguzanyo, ukomeza kugenda uzizamura kandi murabizi ko abantu baba bavuga ko inyungu za banki ziri hejuru. Ni cyo twifuza kugira ngo tugumishe inyungu zacu aho ziri ariko tugakomeza kunguka kandi n’abanyamigabane bacu bakunguka.”
Iyi banki iri mu za mbere mu gukoresha banki kuri internet guhera mu 2007. Iyi ni yo mibare ya mbere I&M Bank Rwanda ishyize ahagaragara kuva yashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane muri Werurwe 2017.
Ubusanzwe banki iyo zigishyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane, zihabwa amahirwe yo kwishyura umusoro wa 20% mu myaka itanu nyuma yayo ikaba 30% nk’uko amategeko agenderwaho ubu abivuga.
Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2017, I&M bank yari ifite umutungo mbumbe wa miliyari 260 Frw, ukaba warazamutseho 26% ugereranyije n’umwaka wabanje.