Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche, yatangaje urutonde rw’abakinnyi bazakina imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda ruzahura na Benin ndetse na Afurika y’Epfo mu kwezi k’Ukwakira.
Nyuma yo gutangaza urutonde rwa mbere, hiyongereyemo Imanishimwe Emmanuel ukinira AEL Limassol FC yo muri Cyprus, akaba azafasha Amavubi mu bwugarizi cyane cyane ku ruhande rw’ibumoso.
Uyu myugariro w’imyaka 31, ari mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu ikipe y’igihugu, dore ko amaze igihe kinini ayikinira ndetse akaba yaranabaye umwe mu bayifashije mu mikino itandukanye mu marushanwa atandukanye.
Urutonde rw’abakinnyi b’Amavubi
Abanyezamu:
• Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs)
• Buhake Clément Twizere (Ullensaker/Kisa)
• Ishimwe Pierre (APR FC)
Abugarira
• Mutsinzi Ange (Zira FC)
• Manzi Thierry (Al Ahly Tripoli)
• Kavita Phanuel Mabaya (Berminghan Legion FC)
• Byiringiro Jean Gilbert (APR FC)
• Nyomugabo Claude (APR FC)
• Nkurikiyimana Darryl Ngaj (Standard de Liège)
• Nshimiyimana Emmanuel (Rayon Sports FC)
• Nshimiyimana Yunusu (APR FC)
• Imanishimwe Emmanuel (AEL Limassol FC)
Abakina Hagati:
• Bizimana Djihad (Al Ahly Tripoli)
• Mugisha Bonheur (Al Masry)
• Muhire Kevin (Jamus FC)
• Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
• Hamon Aly-Enzo (Angoulême CFC)
• Ishimwe Anicet (Olympique Béja)
Abataha Izamu:
• Mugisha Gilbert (APR FC)
• Kwizera Jojea (Rhode Island)
• Nshuti Innocent (Espérance Sportive de Zarzis)
• Biramahire Abedy (ES Sétif)
• Gitego Arthur (FUS Rabat)
• Joy-Lance Mickels (Sabah AFC)
Amavubi azabanza gukina na Benin tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro, hanyuma izasure Afurika y’Epfo tariki ya 13 Ukwakira 2025.


