• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Editorial 18 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

kigo cyitwa MM & RGD Company Ltd gihagarariwe na Olivier Udahemuka cyegukanye muri cyamunara, imashini zikora itabi z’uruganda Premier Tobacco Company rw’umuryango wa Rwigara, zigurwa kuri miliyari imwe na miliyoni 797 Frw.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Umuhesha w’inkiko w’Umwuga, Me Habimana Védaste, yagurishije mu cyamunara imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ ngo hishyurwe umusoro ugera kuri miliyari esheshatu uwo muryango ubereyemo leta.

Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi mu muryango wa Rwigara yavuze ko batishimiye igiciro izi mashini ziguzweho, ati “Turacyanze nk’ikigo cya Premier Tobacco Company, igiciro twebwe ntabwo tucyemera.”

Umuhesha w’inkiko ariko yavuze ko kwanga iki giciro cyo muri cyamunara ari uburenganzira bwabo, itegeko rigena ko kugira ngo wange igiciro ari uko kiba kitagejeje kuri 75% y’igiciro cyahereweho muri cyamunara.

Yagize ati “Muri iyi cyamunara rero igiciro cyatanzwe ni igiciro cyahereweho muri cyamunara, ni ukuvuga ko nyir’umutungo adafite uburenganzira bwo kwanga igiciro cyafatiweho.”

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka nabwo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ yatejwe cyamunara, rigurwa na Murado Business Ltd, amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512.

Ni ukuvuga ko hamaze kuboneka miliyari 2 na miliyoni 309 Frw muri miliyari esheshatu uyu muryango wishyuzwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) giheruka gutangaza ko igihe amafaranga avuye muri cyamunara atishyura imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite.

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, muri Werurwe yagize ati : ” niba se amafaranga atavuyemo tugomba gushaka aho amafaranga azaturuka, niba bafite indi mitungo tuzayashaka mu yindi mitungo.”

Tusabe aherutse gutangaza ko umuryango wa Rwigara hari abandi bantu benshi cyane cyane amabanki bawishyuza imyenda ubafitiye.

2018-06-18
Editorial

IZINDI NKURU

Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda bakorera muri Uganda

Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda bakorera muri Uganda

Editorial 25 Jul 2018
Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Editorial 03 Sep 2019
Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Editorial 23 Oct 2024
Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Editorial 18 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.
Mu Mahanga

Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.

Editorial 28 Jul 2016
U Burusiya Na Isiraheli Ntibivuga Rumwe Ku Ndege Yabwo Yahanuwe
UBUKERARUGENDO

U Burusiya Na Isiraheli Ntibivuga Rumwe Ku Ndege Yabwo Yahanuwe

Editorial 19 Sep 2018
Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi
POLITIKI

Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Editorial 06 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru