Komiseri ushinzwe imibereho myiza mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Amira El Fadil, yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, i Addis Ababa muri Ethiopie, hateganyijwe inama bazahuriramo n’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), izacukumbura uburyo bwo kurangiza ikibazo cy’abimukira bari muri Libya.
Iki kibazo cy’abimukira b’abanyafurika bari muri Libya gihangayikishije ibihugu mu buryo bwihariye kuva ubwo CNN yashyiraga ahabona ko bari gucuruzwa nk’abacakara, mu minsi ishize.
Nk’uko RFI yabitangaje, Komiseri Amira El Fadil, mu kwezi gushize yasuye inkambi ya Tariq al-Matar irimo abimukira 3000. Yavuze ko yasanze bacucitse, abagore n’abana bari ukwabo ku buryo harimo n’abafite impinja.
Gutwara aba bimukira si ibizahita bikunda
Amira El Fadil yavuze ko kwimura abimukira bose bari muri Libya bishobora gutwara amezi atandatu, hakazaba harebwa uburyo AU ishobora gukorana n’ibihugu byemeye gutanga inkunga mu kwihutisha icyo gikorwa.
Mu nama izaba kuri uyu wa Mbere ngo hagomba kunozwa uburyo iyo gahunda izagenda ku buryo nibura uyu mwaka warangira himuwe abimukira ibihumbi15.
Yakomeje agira ati “Ubwami bwa Maroc bwemeye gutanga inkunga. Abayobozi ba Maroc bemeye gutanga ubufasha mu ngendo. Muzi ko izo ngendo zihenze cyane. Dutegereje nanone ibirambuye ku byo bemeye binyuze muri ambasade yabo Addis Abeba, ariko bagaragaje ubushake bwabo mu nama yabereye Abidjan.”
“U Rwanda rwavuze ko rwiteguye gutanga inkunga no kwakira abimukira batifuza gusubira mu bihugu byabo. Tunategereje inkunga y’ibihugu bigize uyu muryango bishobora kohereza intumwa muri Libya ngo bijye gusuzuma ubwenegihugu bw’abimukira bahari. Ni ikibazo gihari kuko abo bimukira nta byangombwa bafite, nta pasiporo bafite.”
U Rwanda ruheruka kugaragaza ubushake bwo rushobora kwakira abimukira bagera ku 30 000. Amira yavuze ko hakenewe ko ibihugu bigize AU byohereza abadipolomate babyo muri Libya ngo basuzume inkomoko z’abimukira, harebwa niba nta bakomoka muri ibyo bihugu.
Mu nama yabereye Abidjan muri Cote d’Ivoire muri iki cyumweru, ibihugu byabashije kumenyeshwa imyirondoro n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira, OIM, byagaragaje ubushake bw’uko batahuka iwabo.