Nyuma y’ igihe kini gishize havugwa ibibazo by’ intambara y’ ubutita hagati y’ ibihugu by’ u Rwanda na Uganda, hari amakuru akomeza kuvugwa ko inzego z’ ipereza za Uganda zikorana n’ Umutwe wa RNC mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
N’ubwo Leta y’ u Rwanda itakunze kugira icyo itangaza kuri iki kibazo ishobora kuba ifitanye na Uganda, kugeza magingo aya hagiye havugwa byinshi, kuko Leta ya Uganda ibicishije mu nzego zayo z’ iperereza yigeze gushinja u Rwanda gukoresha abamaneko bayo mu gushimuta abantu yahigaga bari barahungiye muri icyo gihugu nacyo kibafata nk’ impunzi.
Uganda yashyize mu majwi Leta y’ u Rwanda ivuga ko yashimuse Lt. Joel Mutabazi ikamuzana i Kigali, icyo gihe Leta y’ u Rwanda nayo yahise ivuga ko uyu musirikare yatanzwe na Uganda ngo ndetse mu buryo bwemewe n’ amategeko kuko ibihugu byombi byagiranye amasezereno yo guhererekanya imfungwa nk’ uko Inter-Pol ibigiramo uruhare.
Gusa uko kwitana ba mwana byatangiye gufata iyindi ntera kuko hari abaturage babirenganiramo bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo baryozwa kuba intasi z’ u Rwanda muri Uganda.
Ni muri urwo rwego umunyarwanda w’ umucuruzi Fidele Gatsinzi yafashwe n’ Urwego rw’ Iperereza rwa gisirikare cya Uganda(CMI) ngo rufatanyije n’ abakozi b’ ihuriro RNC rirwanya Leta y’ u Rwanda.
Nyuma yo gukorerwa iyicarubozi rikomeye ryanatumye amugara amaguru aho ubu agendera mu igare ,aho arekuriwe Fidele Gatsinzi yatangarije itangazamakuru mu Rwanda ko yashinjwaga kuba intasi y’ u Rwanda.
Aha Gatsinzi yemeza ko Abanyarwanda basanzwe bakorera RNC , Rugema Kayumba na mugenzi we Mukombozi bica bakanakiza mu iperereza rya gisirikare muri Uganda kuko ngo uwo batanze ntasubizwa inyuma.
Mu buhamya bwe , Fidele Gatsinze yavuze ko Rugema Kayumba na Mukombozi bamufashe i Kampala bamupakira mu modoka yabo ku ngufu bamujyana mu gace ka Ntinda aho yarafungiye.
Ibi bikomeje gufata iyindi sura mu gihe umuyobozi mukuru w’ urwego rw’ iperereza mu gisrikare (CMI) Brig.Gen.Abel Kandiho na Minisitiri w’ Umutekano w’ igihugu, Lt. Gen Henry Tumukunde batungwa agatoki mu gukorana bya hafi na Gen. Kayumba Nyamwasa Faustin uyoboye RNC ndetse unavugwaho kugira intego ntakuka zo gutera u Rwanda.
Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, bakaba bashyirwa mu majwi kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo, Umunyarwanda René Rutagungira, ushinjwa kuba ari we washimuse Mutabazi.