Imikoranire myiza n’abaturage bo mu karere ka Huye yatumye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ifata bule 327 n’ikiro kimwe by’urumogi na litiro 650 z’inzoga y’inkorano itujuje ubuziranenge yitwa Ibikwangari.
Ibyo byose byafatiwe mu kagari ka Cyarwa, mu murenge wa Tumba ku itariki 8 Mutarama.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko ruriya rumogi rwafatiwe mu nzu ya Bangamwabo Felicien, uri mu kigero cy’imyaka 66 y’amavuko.
CIP Hakizimana yakomeje avuga ko Bangamwabo afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukura ndetse n’urwo rumogi yafatanywe akaba ariho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.
Yavuze ko ziriya litiro 650 z’Ibikwangari zikimara gufatwa zahise zangizwa, kandi ko icyo gikorwa cyitabiriwe n’abaturage bo muri kariya kagari zafatiwemo.
CIP Hakizimana Yavuze ko ibiyobyabwenge, nk’uko bivugitse, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, hanyuma agakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, no gusambanya abana.
CIP Hakizimana yagize ati:”Abantu babyishoramo bibwira ko bagiye gukira, ariko mu by’ukuri ntawe bikiza, ahubwo biteza igihombo umuntu ubicuruza kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ikindi kandi biteza ubukene umuntu ubinywa.”
Abaturage bitabiriye icyo gikorwa cyo kwangiza ibyo bikwangari babwiwe ko izindi ngaruka mbi zo gufatanwa ibiyobyabwenge harimo igifungo no gucibwa ihazabu.
CIP Hakizimana yagize ati:”Polisi y’u Rwanda izi amayeri yose akoreshwa n’ababicuruza, ababitunda, n’ababinywa. Ubikora wese amenye ko isaha iyo ari yo yose azafatwa.”
Yagiriye inama abantu yo gucuruza no kunywa ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
RNP