• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere – Perezida Kagame

Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere – Perezida Kagame

Editorial 15 Mar 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yemeza ko nta buryo na bumwe azi bw’imiyoborere ku isi buravumburwa, bushobora gukoreshwa bugateza imbere ibice byose byo ku isi ntacyo buhinduweho.

Bitandukanye n’ibyo abanenga u Rwanda bavuga ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe “n’igitsure”, Perezida Kagame yemeza ko ibyo batishimira ari byo bitumye u Rwanda ruhagaze neza mu iterambere ubu.

Agira ati “Twe mu Rwanda, mu myaka 24 ishize nyuma y’amahano yatugwiririye, ibyo bintu (mutunenga) twe byakoze neza cyane. Nonese dutangire duhangayike ntitugishoboye kubikoresha? Duhindure se tujye ku bindi bitatwihutisha cyane?

(Niba ari ikibazo mutureke) igihe nikigera (ko bitagikunze) tuzamenya uko tubyifatamo. Aho bigeze ubu twishimiye uko turi kubikora nk’Abanyarwanda. Twe turacyabona ko hakiri amahirwe nituramuka dukomeje gutya.”

Abanenga u Rwanda bashyira u Rwanda mu majwi ko rudakurikiza demokarasi nk’ikoresha mu bindi bihugu nk’i Burayi na Amerika.

Perezida Kagame we kuva na kera yakomeje guhamya ko ibikora mu bihugu bimwe atari kamara ko byakunda mu bindi bihugu. N’ikimenyimenyi akemeza ko nta muti uravumburwa wafasha isi gutera imbere icyarimwe.

Ati “Nta buryo na bumwe wabona wakoresha muri ibi bintu (imiyoborere) nk’uko tubibona hirya no hino ku isi. N’abgize amahirwe bikabahira bashaka ko tubyigana sinzi ko byashoboka.”

Yabitangarije mu Nama Nyafurika y’Ibitangazamakuru by’Amajwi n’Amashusho ihuje abagize Ihuriro Nyafurika ry’Ibitangazamakuru bikoresha Amajwi n’Amashusho baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama iteraniye i Kigali kuva kuwa Mbere tariki 12, ko abantu benshi bitiranya kutavuga rumwe na leta no guteza imvuru.

Avuga ko kutavuga rumwe na Leta atari ugusenya ibyariho kuko umuntu atashoboye gutsinda amatora, ahubwo ari ugukomeza gushaka uburyo wakumvisha abatora ko uwiyamamaza afite igisubizo kizima.

2018-03-15
Editorial

IZINDI NKURU

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Editorial 15 Jan 2025
Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Editorial 20 Sep 2017
Abarundi bandikiye Perezida Kagame bamusaba gukoresha ububasha afite Itegeko Nshinga ryabo ntirihindurwe

Abarundi bandikiye Perezida Kagame bamusaba gukoresha ububasha afite Itegeko Nshinga ryabo ntirihindurwe

Editorial 17 Apr 2018
U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU na P5

U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU na P5

Editorial 25 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari amakuru avuga ko Kayumba Nyamwasa ashobora kugaruka mu Rwanda
ITOHOZA

Hari amakuru avuga ko Kayumba Nyamwasa ashobora kugaruka mu Rwanda

Editorial 02 Aug 2016
Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]
Mu Rwanda

Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]

Editorial 11 Apr 2017
Hakizimana Muhadjili yafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere
IMIKINO

Hakizimana Muhadjili yafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere

Editorial 12 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru