• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage

Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage

Editorial 04 Oct 2018 Mu Mahanga

U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije guhuza serivisi za gasutamo z’imipaka itatu ihuza ibi bihugu kandi ikazajya ikora amasaha 24.

Byakozwe mu rwego rwo kurushaho koroshya imigenderanire n’imihahiranire hagati y’ibihugu byombi.

Imipaka yahujwe ni uwa Rusizi ya mbere uhuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu, uwa La Cornishe n’uwa Grande Barriere bihuza Akarere ka Rubavu n’umujyi wa Goma, zahujwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ukwakira 2018.

Ku mipaka ya La Corniche na Grande Barriere, nk’uko bikubiye mu nyandiko impande zombi zashyizeho umukono kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Ukwakira 2018, bemezanyije ko bitarenze uyu mwaka wa 2018, igomba kuba yatangiye gukora amasaha 24/24.

Gusa ku mupaka wa Rusizi ya Mbere haracyari imbogamizi ziterwa n’ibikorwa remezo bitarahagera, birimo inyubako zo gukoreramo n’ibindi bijyana nazo.

Impande zombi zirinze kuvuga igihe runaka ibyo bizaba byarangiriye ku gira ngo uyu mupaka nawo utangire gukora amasaha 24, nk’uko byatangajwe na Hilaire Kasusa Kikobya, Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo.

Yagize ati “Hari inyandiko ihuriweho n’impande zombi bamaze gushyiraho umukono, iyo rero ikaba ikubiyemo ibyamaze gukorwa kugeza kuri uyu munsi wa none. Gusa mu gihe gito inyubako nazo ziraba zahageze.”

JPEG - 54.3 kb
Abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku mpande z’ibihugu byombi bemeranyijwe ku bikorwa byo guhuza imipaka no kongera amasaha y’akazi

Abaturage bishimiye icyo cyemezo bavuga ko n’ubwo hajya hagaragara umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, ariko abaturage hagati yabo nta kibazo bafitanye.

Kitumaine Munyole uba ku ruhande rwa Congo yagize ati “Twebwe n’abaturage yaba twe Abanyekongo nta kibazo duditanye n’Abanyarwanda kandi no kuruhande rw’u Rwanda nta kibazo abaturanyi bacu badufiteho.

“Ni yo mpamvu duhora dusaba ngo badufungurire imipaka niba hari n’ibibazo bihari abayobozi bakuru bo munzego zo hejuru nibo babizi.”

Uretse iki cyifuzo cyo kongera amasaha serivise z’imipaka abaturage b’ibihugu byombi bahora batura abayobozi hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Repuburika iharanira demokarasi ya Congo byanumvikanye guhuza servisi za gasutamo ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri.

Nkunzurwanda Jean Pierre, uyobora ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwada, yavuze ko bemeranyijweho no guhuza serivisi za gasutamo ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri.

Ati “Inkunga yo kubaka umupaka yarabonetse igisigaye gutangira bifite ibindi bigomba kubanza birimo gushaka ubutaka buzubakwaho uwo mupaka uhujwe.”

Imibare itangwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka igaragaza ko ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri ukoreshwa n’abantu babarirwa hagati y’ibihumbi bitandatu n’umunani ku munsi.

Abenshi ngo ni abakora ubucuruzi buciriritse, bwambukiranya imipaka biganjemo abagore.

2018-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongereza  mudasobwa n’ibindi bintu bye byari byibwe

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongereza mudasobwa n’ibindi bintu bye byari byibwe

Editorial 24 Jun 2016
U Burundi buravuga ko inkunga y’indogobe u Bufaransa bwahaye abaturage ari nk’igitutsi

U Burundi buravuga ko inkunga y’indogobe u Bufaransa bwahaye abaturage ari nk’igitutsi

Editorial 31 May 2018
Abatavuga Rumwe Na Leta Ya Nkurunziza Babwiwe Ko Bazakurwa Amajigo

Abatavuga Rumwe Na Leta Ya Nkurunziza Babwiwe Ko Bazakurwa Amajigo

Editorial 12 Jul 2018
Nyuma y’imyaka icyenda itwaye iya mbere, Chelsea yo mu Bwongereza yegukanye Champions League yayo ya kabiri, itsinze Manchester city igitego 1-0.

Nyuma y’imyaka icyenda itwaye iya mbere, Chelsea yo mu Bwongereza yegukanye Champions League yayo ya kabiri, itsinze Manchester city igitego 1-0.

Editorial 30 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Denise Tshisekedi yashimye ibikorwa bya Jeannette Kagame
POLITIKI

Denise Tshisekedi yashimye ibikorwa bya Jeannette Kagame

Editorial 10 Jun 2019
Ingabo za Congo zataye muri yombi abarwanyi 12 ba FDLR
Mu Rwanda

Ingabo za Congo zataye muri yombi abarwanyi 12 ba FDLR

Editorial 30 Aug 2016
Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga
ITOHOZA

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Editorial 12 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru