Mu gihe Abanyarwanda bagera kuri 75% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko ibi bikorwa ntibihabwa ubwishingizi mu masosiyete atanga ubwishingizi hano mu Rwanda kuko ayo masosiyete atanga ubwishingizi ku bikorwa binini cyane cyane iby’ubucuruzi, inganda, ubwubatsi n’ibindi.
Ni muri urwo rwego I Kigali hateraniye inama y’Iminsi ibiri yiga ku buryo bwo gutanga ubwishingizi ku mishanga n’ibikorwa biciriritse “Microinsurance.”
Ni inama ihuje impuguke zitandukanye zaturutse muri Afrika ndetse no mu bindi bice by’Isi bitandukanye zihagarariye amasosiyete y’ubwishingizi, ibigo by’imari, abanyamategeko ndetse n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubwishingizi.
Abitabiriye iyi nama bakaba bari kuganira ndetse no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo gushyiraho gahunda yo gutanga ubwishingizi ku mishanga ndetse n’ibikorwa biciriritse bibyara inyungu.
Aganira na rushyashya.net umuyobozi wa Sosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda ya Radiant Bwana Rugenera Mariko yavuze ko iyi nama ije ari igisubiz ku banyarwanda kuko bayigiyemo byinshi kandi bifiye igihugu akamaro ndetse n’abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Iyi nama ije ari igisubizo ku banyarwanda cyane cyane abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuko igiye gutuma ibikorwa byabo bigira ubwishingizi bikazabafasha mugihe ibyo bikorwa byabo byaba bigize ikibazo kuko bizajya byishyurwa n’ubwishingizi.”
Marc Rugenera Umuyobozi wa Radiant
Yakomeje avuga k o bo nka Radiant ku ikubitiro nyuma y’iyi nama mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri bari bushyire ku isoko ubwishingizi bubiri bw’ibikorwa biciriritse mu gihe bagikora inyigo ku bundi bwishingizi bazashyira ku isoko mu gihe kiri imbere.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Access To Finance Rwanda (AFR) Bwana Jean Bosco Iyacu yadutangarije ko barimo kuganira ku buryo bwo guha ubwishingizi imishinga iciriritse irimo ubuhinzi, ubworozi, ubwishingizi ku nguzanyo n’indi itandukanye.
Ati “ nkuko mubizi ko u Rwanda ruri imbere mu gutanga ubwishingizi bw’ubuzima, muri iyi nama turi kuganira uburyo bwo gutanga ubwishingizi ku bindi bikorwa ndetse n’imishinga iciriritse birimo ubuhinzi , ubworozi,ubwishingizi ku nguzanyo n’ibindi kugirango Abanyarwanda barusheho kugira icyizere cy’ibyo bakora kubera ko bazaba bafite ubwishinzi bwabyo.”
Iyi nama biteganyijwe ko isozwa kuri uyu wa gatatu yari yitabiriwe n’abantu bagera ku 100 baturutse mu bihugu bitandukanye ikaba yari igamije guhanahana amakuru no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurushaho kuzamura urwego rw’ubwishingizi ku mishanga iciriritse ibyara inyungu, ije ibanziriza inama mpuzamahaga ku bwishingizi bw’imishinga iciriritse iteganyijwe kuzaba tariki ya 7 kugeza ku 9 Ugushyingo uyu mwaka mu gihugu cya Peru.
Abitabiriye Inama
Norbert Nyuzahayo