• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Imiterere y’urubanza rwa Perezida Zuma rutangiye iburanishwa

Imiterere y’urubanza rwa Perezida Zuma rutangiye iburanishwa

Editorial 15 May 2017 Mu Rwanda

Urukiko rw’itegeko nshinga muri Afurika y’Epfo bitegenyijwe yuko uyu munsi ari bwo rutangira kuburanisha urubanza rwa Perezida Jacob Zuma aho rutezweho umwanzuro ko abadepite batora mu ibanga cyangwa ku mugaragaro icyifuzo cyo kumukura ku butegetsi.

Mu kwezi gushize abadepite mu nteko nshingamategeko ya Afurika y’Epfo nibwo bari gutorera icyemezo cyo gukuraho Zuma icyizere (impeachment), agatakaza umwanya we w’umukuru w’igihugu. Ariko ibi byaje gusubikwa kubera intambamyi y’ishyaka the United Democratic Movement (UDM) ryasabye urukiko rw’itegeko nshinga kwemeza yuko mu gutorera iryo kurwaho rya Zuma byakorwa mu ibanga aho kuba kumugaragaro !

Nk’uko umuyobozi wa UDM, Bantu Holomisa, yakomeje abitangariza itangazamakuru ritandukanye impamvu zo gusaba urukiko ngo rutegeke abadepite gutora mu ibanga ivanwaho rya Perezida Zuma zishingiye ku ngingo nini ebyiri.
Iya mbere n’uko n’ubusanzwe abadepite muri Afurika y’Epfo nibo batora Perezida wa Repubulika, kandi babikora mu ibanga. Ngo nta mpavu rero gotorera ikurwaho rye nabyo bitakorwa mu ibanga !

Impamvu ya kabiri itangwa na UDM muri icyo kirego cyayo ngo ni uko Abadepite bakomoka mu ishyaka rya African National Congress (ANC) baterwa ubwoba ko uzaramuka atoreye yuko Zuma yakurwa ku butegetsi byabaviramo ingaruka mbi zikomeye, zirimo no kwirukanwa mu mirimo !
-6590.jpg
-6591.jpg


Perezida Zuma

ANC niryo shyaka riri ku butegetsi, Jacob Zuma akaba ari nawe Perezida waryo. ANC niryo shyaka rifite intebe nyinshi mu nteko nshingamatege, icyo ritoreye yuko gihita kirahita n’icyo ryanze ntigihite.

Aba buranira Zuma bo bafite ingingo eshatu nini bitwaje banga yuko abadepite batora mu ibanga. Ingingo ya mbere ngo n’uko mu itegeko nshinga bitavugwa ko abadepite bagomba gutorera mu ibanga ikurwaho rya Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya kabiri ngo n’uko ibyo gutora mu ibanga kw’abadepite bitemezwa n’urukiko, naho impamvu ya gatatu n’uko ngo nta gihamya abarega bagaragaza yuko abadepite ba ANC bashyirwaho iterabwoba ngo ntibazatore yuko Perezida Zuma yakurwa ku butegetsi.

-6592.jpg

Perezida Zuma mu bibazo bitamworoheye muri iki gihe

Urukiko rero nirwo rutezweho umwanzuro ariko uko ibintu byakomeje kwigaragaza muri icyo gihugu cya Afurika y’Epfo ni uko iryo tora riramutse rikozwe mu ibanga Perezida Zuma yabona amajwi menshi amakura ku butegetsi. No muri ANC Zuma aranzwe cyane ku buryo abadepite bayo batoye mu ibanga koko benshi batorera yuko akurwaho, ikaba ariyo mpamvu nawe agundagurana ngo bikorwe ku mugaragaro.

Ntabwo ari ubwa mbere abadepite batorera ikurwaho rya Perezida Zuma kuko bimaze kuba inshuro eshatu zose byanga, bamwe bagahamya yuko biterwa n’uko itora riba ritakozwe mu ibanga. Ubusanzwe Jacob Zuma yari kurangiza manda ye nk’umukuru w’igihugu mu mpera za 2019, naho manda ye nka Perezida wa ANC ikazarangira Ukuboza uyu mwaka.

Casmiry Kayumba

2017-05-15
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Editorial 05 Aug 2021
Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Editorial 12 Nov 2018
“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church

“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church

Editorial 10 Jan 2018
Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Editorial 09 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir
UBUKERARUGENDO

Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Editorial 11 Apr 2018
Kibeho: Agace k’Amateka n’Ibitangaza ku Bakirisitu ba Kiliziya Gatolika gakomeje gukurura ba mukerarugendo
INKURU NYAMUKURU

Kibeho: Agace k’Amateka n’Ibitangaza ku Bakirisitu ba Kiliziya Gatolika gakomeje gukurura ba mukerarugendo

Editorial 28 Aug 2018
Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?
INKURU NYAMUKURU

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Editorial 20 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru