• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko

Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko

Editorial 26 Jun 2017 Mu Rwanda

Mu rwego rwo kugenzura amakuru yatanzwe n’abaturage ko, hari zimwe mu modoka n’ubu zitarubahiriza amabwiriza yashyizweho, ku modoka zitwara abantu n’izikora ubundi bwikorezi, Polisi y’u Rwanda , ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, bakoze umukwabu wo gufata imodoka zitubahirije aya mabwiriza mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyepfo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24 Kamena.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, uyu mukwabu , hafashwe kandi hafungwa imodoka ku buryo bukurikira: I Rubavu hafungiye imodoka 42, imodoka 12 zifungiye I Nyabihu, imodoka 7 zifungiye mu Ngororero mu gihe izindi 12 zifungiye I Muhanga.

Aha CIP Kabanda akaba agira ati:”N’ubwo bamwe mu bikorezi bubahirije aya mabwiriza, hari n’abandi batigeze banagerageza gushyirishamo utu twuma dutuma imodoka itarenza umuvuduko w’ ibirometero 60 mu isaha nk’uko bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 26 Gashyantare 2015, ndetse hari n’abandi badushyizemo ariko batwangiza nkana bagamije kutagendana n’icyadushyiriweho.”

Asubira ku bigize ari teka, CIP Kabanda yavuze ko mu ngingo ya 2 yaryo ivuga ko buri modoka yose itwara abantu n’ibintu igomba kuba ifite utu twuma dukumira umuvuduko urenze uwagenwe, aho yongeraho ati:” Hashize igihe gihagije ritangiye gushyirwa mu bikorwa nta rwitwazo urwo ari rwo rwose ku waba atubahirije ibisabwa kandi imodoka ye iri muri ruriya rwego; hatanzwe igihe cy’umwaka wose kuri icyo gikorwa, n’ubundi utarashyizemo kariya kuma nyuma yo kuri 26 Gashyantare 2016 yari yaciye ukubiri n’amabwiriza.”

Yavuze ko uyu mukwabu wagaragaje ko bamwe mu bashoferi na ba ny’ir’imodoka, babyikoreye cyangwa bafashijwe n’abakanishi, bicomora utugabanyamuvuduko nkana ku buryo tudashobora kubuza imodoka kurenza umuvuduko wagenwe; abandi bafite utudashobora gutanga amakuru igihe imodoka ihagaritswe n’ababishinzwe, bivuze ko tuba tudakora.

Kuri ibi, CIP Kabanda akaba atangaza ko, baba bagomba kubihanirwa igihe bafatiwe mu makosa nk’aya.

Agira ati:”Urugero ni izi modoka zafashwe, zigomba kwamburwa icyemezo cy’uko zasuzumwe ubuziranenge(control technique) kuko ziba zaragihawe utugabanyamuvuduko dukora, bagomba guhanirwa kwangiza utu twuma(ku bo byagaragayeho) ndetse bagahanirwa kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe n’iteka rya Perezida.”

-7091.jpg

CIP Kabanda akaba yagiriye inama abashoferi cyangwa ibigo bikora ubwikorezi ko imikoreshereze y’utugabanyamuvuduko bayigira iyabo kandi avuga ko, n’abadushyira mu modoka tutujuje ubuziranenge bakwiye kubazwa impamvu batubahiriza ibyemejwe n’ikigo cy’igihugu kigenzura ubuziranenge RSB.

Yavuze kandi ko, ku bufatanye n’izindi nzego , Polisi izakomeza imikwabu nk’iyi no mu bindi bice by’igihugu

Asoza, yaboneyeho gusaba n’abaturage bakoresha imodoka mu ngendo zabo gukomeza gutanga amakuru ku modoka babona zikora aka kazi zitafite utu twuma aho yagize ati:” Biri mu nyungu z’umugenzi, iz’umushoferi, iza nyir’imodoka n’iz’umutekano muri rusange, dusenyere umugozi umwe duharanire umutekano wo mu muhanda.”

Source : RNP

2017-06-26
Editorial

IZINDI NKURU

Nigeria: Umupasiteri akurikiranyweho gusambanya no gucuruza abana bato bo mu itorero rye

Nigeria: Umupasiteri akurikiranyweho gusambanya no gucuruza abana bato bo mu itorero rye

Editorial 05 May 2017
Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Editorial 29 Mar 2017
Radio Amazing Grace yafunzwe mu gihe cy’iminsi 30

Radio Amazing Grace yafunzwe mu gihe cy’iminsi 30

Editorial 21 Feb 2018
Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Editorial 28 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda yafatiwe muri gare i Kampala n’abantu bitwaje intwaro
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda yafatiwe muri gare i Kampala n’abantu bitwaje intwaro

Editorial 04 Aug 2018
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda
Mu Mahanga

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Editorial 22 Feb 2017
Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.
Amakuru

Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Editorial 27 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru