• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko

Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko

Editorial 26 Jun 2017 Mu Rwanda

Mu rwego rwo kugenzura amakuru yatanzwe n’abaturage ko, hari zimwe mu modoka n’ubu zitarubahiriza amabwiriza yashyizweho, ku modoka zitwara abantu n’izikora ubundi bwikorezi, Polisi y’u Rwanda , ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, bakoze umukwabu wo gufata imodoka zitubahirije aya mabwiriza mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyepfo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24 Kamena.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, uyu mukwabu , hafashwe kandi hafungwa imodoka ku buryo bukurikira: I Rubavu hafungiye imodoka 42, imodoka 12 zifungiye I Nyabihu, imodoka 7 zifungiye mu Ngororero mu gihe izindi 12 zifungiye I Muhanga.

Aha CIP Kabanda akaba agira ati:”N’ubwo bamwe mu bikorezi bubahirije aya mabwiriza, hari n’abandi batigeze banagerageza gushyirishamo utu twuma dutuma imodoka itarenza umuvuduko w’ ibirometero 60 mu isaha nk’uko bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 26 Gashyantare 2015, ndetse hari n’abandi badushyizemo ariko batwangiza nkana bagamije kutagendana n’icyadushyiriweho.”

Asubira ku bigize ari teka, CIP Kabanda yavuze ko mu ngingo ya 2 yaryo ivuga ko buri modoka yose itwara abantu n’ibintu igomba kuba ifite utu twuma dukumira umuvuduko urenze uwagenwe, aho yongeraho ati:” Hashize igihe gihagije ritangiye gushyirwa mu bikorwa nta rwitwazo urwo ari rwo rwose ku waba atubahirije ibisabwa kandi imodoka ye iri muri ruriya rwego; hatanzwe igihe cy’umwaka wose kuri icyo gikorwa, n’ubundi utarashyizemo kariya kuma nyuma yo kuri 26 Gashyantare 2016 yari yaciye ukubiri n’amabwiriza.”

Yavuze ko uyu mukwabu wagaragaje ko bamwe mu bashoferi na ba ny’ir’imodoka, babyikoreye cyangwa bafashijwe n’abakanishi, bicomora utugabanyamuvuduko nkana ku buryo tudashobora kubuza imodoka kurenza umuvuduko wagenwe; abandi bafite utudashobora gutanga amakuru igihe imodoka ihagaritswe n’ababishinzwe, bivuze ko tuba tudakora.

Kuri ibi, CIP Kabanda akaba atangaza ko, baba bagomba kubihanirwa igihe bafatiwe mu makosa nk’aya.

Agira ati:”Urugero ni izi modoka zafashwe, zigomba kwamburwa icyemezo cy’uko zasuzumwe ubuziranenge(control technique) kuko ziba zaragihawe utugabanyamuvuduko dukora, bagomba guhanirwa kwangiza utu twuma(ku bo byagaragayeho) ndetse bagahanirwa kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe n’iteka rya Perezida.”

-7091.jpg

CIP Kabanda akaba yagiriye inama abashoferi cyangwa ibigo bikora ubwikorezi ko imikoreshereze y’utugabanyamuvuduko bayigira iyabo kandi avuga ko, n’abadushyira mu modoka tutujuje ubuziranenge bakwiye kubazwa impamvu batubahiriza ibyemejwe n’ikigo cy’igihugu kigenzura ubuziranenge RSB.

Yavuze kandi ko, ku bufatanye n’izindi nzego , Polisi izakomeza imikwabu nk’iyi no mu bindi bice by’igihugu

Asoza, yaboneyeho gusaba n’abaturage bakoresha imodoka mu ngendo zabo gukomeza gutanga amakuru ku modoka babona zikora aka kazi zitafite utu twuma aho yagize ati:” Biri mu nyungu z’umugenzi, iz’umushoferi, iza nyir’imodoka n’iz’umutekano muri rusange, dusenyere umugozi umwe duharanire umutekano wo mu muhanda.”

Source : RNP

2017-06-26
Editorial

IZINDI NKURU

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Editorial 26 Feb 2018
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwahagaritse umutoza wayo Ruremesha Emmanuel imikino 2 nyuma yo gutsindwa na Kiyovu SC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwahagaritse umutoza wayo Ruremesha Emmanuel imikino 2 nyuma yo gutsindwa na Kiyovu SC

Editorial 21 Dec 2021
Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Editorial 12 Oct 2016
APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

Administrator 28 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000

Editorial 07 Jul 2018
Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada
INKURU NYAMUKURU

Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Editorial 13 Mar 2018
Minisitiri Kaboneka yakomoje ku mpinduramatwara mu kurwanya ubukene mu itangazamakuru
POLITIKI

Minisitiri Kaboneka yakomoje ku mpinduramatwara mu kurwanya ubukene mu itangazamakuru

Editorial 21 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru