Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo baguye ku rugamba muri Kongo, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu zinjiye mu Rwanda mbere yo gukomereza ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, kugirango iyo mirambo ijyanwe muri Afrika y’Epfo hifashishijwe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe.
Afrika y’Epfo yemera ko yapfushije abasirikari 14 mu mirwano yabanjirije ifatwa ry’umujyi wa Goma, ariko abageze ahabereye intambara bahamya ko uwo mubare urenga cyane, kuko abacitse ku icumu batashoboye kwegeranya imirambo yose ya bagenzi babo.
Mu ijambo Perezida Ramaphosa yaraye agejeje ku baturage b’Afrika y’Epfo, yatangaje ko agiye gucyura ingabo z’icyo gihugu zose, zafatanyaga n’iza Leta ya Kongo n’abajenosideri ba FDLR kurwanya M23 no guhohotera Abatutsi bo muri Kongo.