• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abatuye muri Rutsiro bakanguriwe kutangiza ibidukikije

Abatuye muri Rutsiro bakanguriwe kutangiza ibidukikije

Ubwanditsi 04 May 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rutsiro, Superintendent of Police (SP), Jean Baptiste Mutabazi yakanguriye abagatuyemo kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa bishobora kwangiza ibidukikije.

Ibi yabibasabye mu mpera z’icyumweru gishize mu kiganiro yagiranye n’abatuye mu murenge wa Manihira bagera ku 3000, ikiganiro yagiranye na bo kikaba cyarabereye mu kagari ka Muyira.

SP Mutabazi yabwiye abo baturage ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranije n’amategeko buri mu byangiza ibidukikije mu bice bitandukanye by’aka karere.

Mu mezi ane ashize abantu batatu baguye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko mu bice bitandukanye by’aka karere, babiri babikomerekeramo, naho abatari bake barabifungirwa.

Yababwiye ko ibindi byangiza ibidukikije harimo inkongi z’imiriro, uburobyi butubahirije amategeko, kuragira amatungo ku gasozi, gusarura amashyamba ateze, gutwika amakara no gucukura amabuye yo kubakisha batabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

SP Mutabazi yagize ati: “Murasabwa kwirinda ibikorwa byose bishobora kwangiza ibidukikije kubera ko kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu no ku rusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.”

Yabasobanuriye ko kwangirika kwabyo biri mu bitera ibiza nk’inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka, n’isuri, ndetse bikaba byaba intandaro yo gutuma igihugu cyaba ubutayu. Yongeyeho ko ibiza byangiza ibintu bitandukanye nko gusenyuka kw’amazu, gukomeretsa abantu ndetse no guhitana bamwe.

Yabakanguriye kwitabira gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije nko gutera ibiti, kurwanya isuri, kutajugunya imyanda ahabonetse hose; ahubwo bakayishyira ahabugenewe.

SP Mutabazi yababwiye kandi kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi abasaba kujya batanga amakuru y’ababinywa, ababitunda n’ababicuruza.

Yasabye abafite abana bavuye mu ishuri kuribasubizamo kandi bagakemura mu buryo burambye ibibazo byatumye barivamo.

Yasoje abasaba kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma gikumirwa.

Mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha bibyangiza (Environmental Protection Unit-EPU).

Mu 2012, Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije n’Ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije (Rwanda Environment Management Authority-REMA).

Polisi y’u Rwanda imaze gutera ibiti kuri hegitari zigera kuri 400 mu bice bitandukanye by’igihugu.

RNP

2016-05-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Ubwanditsi 22 Aug 2023
Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Ubwanditsi 18 Sep 2024
Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano

Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano

Ubwanditsi 10 Nov 2016
“He attacked me and my family. ” Rusagara

“He attacked me and my family. ” Rusagara

Ubwanditsi 11 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imvano y’urwango rwa Museveni ku Banyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Imvano y’urwango rwa Museveni ku Banyarwanda

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Intambara y’amagambo irarimbanije muri Rwanda National Congress [RNC] zombi
ITOHOZA

Intambara y’amagambo irarimbanije muri Rwanda National Congress [RNC] zombi

Ubwanditsi 07 Aug 2016
Dar es Salaam:  Bimwe mu byavugiwe mu mubonano wa Perezida Kagame na Perezida Dr. John Joseph Pombe Magufuli
Mu Rwanda

Dar es Salaam: Bimwe mu byavugiwe mu mubonano wa Perezida Kagame na Perezida Dr. John Joseph Pombe Magufuli

Ubwanditsi 01 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru