Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) ejo ku wa Gatandantu taliki ya 7 Nyakanga ubwo yatangazaga urutonde ntakuka rw’abakandida bazahatanira umwanya wa perezida wa Repubulika yanatangaje impamvu ku buryo burambuye abandi batemejwe kugirango nabo bazahatane ku mwanya wa Perezida.
Impamvu nk’uko zatangajwe na Prof.KALISA MBANDA, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ni izi zikurikira:
MWENEDATA Gilbert
Ntabwo yemejwe kubera ko adafite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira kandidatire ye. Afite abamusinyiye 522 kuri 600 bateganywa n’Itegeko; by’umwihariko nta lisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Burera.
Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite Indangamuntu numero: 1193280010700014 avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.
BARAFINDA SEKIKUBO Fred
Ntabwo yemejwe kubera ko adafite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira kandidatire ye. Afite abamusinyiye 362 kuri 600 bateganywa n’Itegeko; by’umwihariko ntiyujuje umubare w’abantu 12 bashyigikiye kandidature ye mu turere 18.
Ntabwo yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyemezo cye kigaragaza Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.
Ntabwo kandi yayishyikirije icyemezo cy’ uko nibura afite umubeyi umwe ufite Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.
RWIGARA NSHIMYIMANA Diane
Ntabwo afite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira Kandidatire ye, yasinyiwe n’abantu 572 kuri 600 bateganywa n’itegeko.
Mu gusuzuma ilisiti y’abamusinyiye bashyigikira Kandidatire ye hagaragayemo ibi bikurikira:
Ku ilisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye. Urugero ni: RUDAHARA Augustin wari ufite numero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016 mu irimbi rya Busanza I Kanombe na MANIRAGUHA Innocent wari ufite numero y’Indangamuntu 1199898000414103 wapfuye.
Mu Karere ka Nyarugenge yerekanye ko yasinyiwe n’uwitwa BYIRINGIRO Desire ufite numero y’indangamuntu 119780002226035 kandi yarapfuye.
Kwigana imikono y’Abantu: Bigaragazwa n’abantu bavuzwe haruguru basinye kandi barapfuye.
Yafatanije n’Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora witwa UWINGABIRE Joseph ukorera mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Mbogo, Akagari ka Rukoro, Umudugudu wa KININI Ya MBOGO basinyira abantu 26 Imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora 38 uwo umukorerabushake yari afite agomba kuyaha ba nyirayo.
Gukoresha amazina n’indi myirondoro y’abayoboke b’Umutwe wa Politiki Yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku ilisiti y’Abayoboke b’Umutwe wa Politiki PS Imberakuri . Kuri urwo rutonde hari abantu 18 bagaragaye ku ilisiti y’Akarere ka Kicukiro n’abantu 16 bagaragaye ku ilitisi yo mu Karere ka Gasabo barimo ba nyakwigendera RUDAHARA Augustin na BYIRINGIRO Desire bavuzwe haruguru mu bapfuye.
Ubwanditsi