• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Jul 2017 POLITIKI

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) ejo ku wa Gatandantu taliki ya 7 Nyakanga ubwo yatangazaga urutonde ntakuka rw’abakandida bazahatanira umwanya wa perezida wa Repubulika yanatangaje impamvu ku buryo burambuye abandi batemejwe kugirango nabo bazahatane ku mwanya wa Perezida.
Impamvu nk’uko zatangajwe na Prof.KALISA MBANDA, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ni izi zikurikira:

MWENEDATA Gilbert
Ntabwo yemejwe kubera ko adafite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira kandidatire ye. Afite abamusinyiye 522 kuri 600 bateganywa n’Itegeko; by’umwihariko nta lisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Burera.

Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite Indangamuntu numero: 1193280010700014 avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.

BARAFINDA SEKIKUBO Fred
Ntabwo yemejwe kubera ko adafite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira kandidatire ye. Afite abamusinyiye 362 kuri 600 bateganywa n’Itegeko; by’umwihariko ntiyujuje umubare w’abantu 12 bashyigikiye kandidature ye mu turere 18.

Ntabwo yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyemezo cye kigaragaza Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.

Ntabwo kandi yayishyikirije icyemezo cy’ uko nibura afite umubeyi umwe ufite Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.

RWIGARA NSHIMYIMANA Diane
Ntabwo afite umubare wa ngombwa w’abamusinyiye bashyigikira Kandidatire ye, yasinyiwe n’abantu 572 kuri 600 bateganywa n’itegeko.

Mu gusuzuma ilisiti y’abamusinyiye bashyigikira Kandidatire ye hagaragayemo ibi bikurikira:
Ku ilisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye. Urugero ni: RUDAHARA Augustin wari ufite numero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016 mu irimbi rya Busanza I Kanombe na MANIRAGUHA Innocent wari ufite numero y’Indangamuntu 1199898000414103 wapfuye.

Mu Karere ka Nyarugenge yerekanye ko yasinyiwe n’uwitwa BYIRINGIRO Desire ufite numero y’indangamuntu 119780002226035 kandi yarapfuye.
Kwigana imikono y’Abantu: Bigaragazwa n’abantu bavuzwe haruguru basinye kandi barapfuye.

Yafatanije n’Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora witwa UWINGABIRE Joseph ukorera mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Mbogo, Akagari ka Rukoro, Umudugudu wa KININI Ya MBOGO basinyira abantu 26 Imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora 38 uwo umukorerabushake yari afite agomba kuyaha ba nyirayo.

Gukoresha amazina n’indi myirondoro y’abayoboke b’Umutwe wa Politiki Yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku ilisiti y’Abayoboke b’Umutwe wa Politiki PS Imberakuri . Kuri urwo rutonde hari abantu 18 bagaragaye ku ilisiti y’Akarere ka Kicukiro n’abantu 16 bagaragaye ku ilitisi yo mu Karere ka Gasabo barimo ba nyakwigendera RUDAHARA Augustin na BYIRINGIRO Desire bavuzwe haruguru mu bapfuye.

Ubwanditsi

2017-07-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagarutse ku barimo Thabo Mbeki banenze amavugurura ya AU

Perezida Kagame yagarutse ku barimo Thabo Mbeki banenze amavugurura ya AU

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura Isi

Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura Isi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

RUSHYASHYA 13 Nov 2025
Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

Ubwanditsi 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo

Ubwanditsi 27 Aug 2019
Min. Ndimubanzi yatunguwe no kumva ikibazo cy’ibiryo bihabwa abarwayi bo muri Faisal
Mu Rwanda

Min. Ndimubanzi yatunguwe no kumva ikibazo cy’ibiryo bihabwa abarwayi bo muri Faisal

Ubwanditsi 20 Jun 2017
APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0
Amakuru

APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

Ubwanditsi 14 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru