Dr Rudasingwa Théogene uri mu mutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda ku wa 31 Nyakanga 2019 yatambukije igitekerezo muri ChimpReports kivuga ngo ‘Kagame ntiyari gufata ubutegetsi iyo adahabwa ubufasha na Museveni.’
Igitekerezo cye nta shingiro gifite ndetse si ukuri. Nta shingiro kuko nta buryo bwo kugenzura ibyo avuga, ni ikinyoma kandi kuko amateka amunyomoza. Mu by’ukuri ibi bihabanye n’ukuri.
Abanyarwanda benshi babize icyuya ndetse bamena amaraso yabo mu rugamba rwo kubohora Uganda.
Mu gihe cyo kubaka igisirikare cya Uganda, National Resistant Army (NRA), impunzi z’Abanyarwanda zari inkingi ikomeye.
Nyamara nyuma y’intsinzi ya NRA, Abanyarwanda ntibadamarariye muri Uganda ndetse ngo bashake guhabwa icyubahiro cyangwa ibihembo by’intambara batsinze, batashye mu rugo.
Abanyarwanda bagiye mu rugo mu Rwanda ndetse ntibigeze basubirayo na rimwe.
Mu by’ukuri hari inkuru zitandukanye zigaragaza ko Abanya-Uganda bakurikiye Abanyarwanda ndetse nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu bagerageza gushaka no guhumba ibyo kurya ku butaka bw’u Rwanda ariko barakumirwa.
Nta Munya-Uganda waguye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Si inshuro nke abaturage ba Uganda bamenyereye ko abofisiye ba Uganda, baba abakiri mu kazi n’abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bavugira mu ruhame ku burenganzira bwabo bwo kwigwizaho imitungo, mu buryo bunyuranye n’amategeko kubera imbaraga zabo mu ntambara yabaye mu myaka 50 ishize.
Ibi ntibitangaje kuba umuntu nka Rudasingwa yakwandika ibi. Impirimbanyi zaharaniye amahoro zambwiye ko muri izo ntambara zombi uwo mugabo atigeze ahakandagiza ikirenge.
Ntiyari umunyamuryango w’Ishyaka rya Perezida Museveni, NRM [National Resistance Movement] ndetse ntiyigeze agira uruhare mu rugamba rwo mu ishyamba muri Uganda.
Ubwo Abanyarwanda bafataga icyemezo cyo kujya kubohora igihugu cyabo, uwo mugabo ntaho yagaragaraga kuko atashoboraga guhara amagara ngo yitangire igihugu nk’izindi ndwanyi z’ukuri.
Abanyarwanda ntibashinjwa ubutindi mu gihe nta gikorwa kigeze gikorerwa abaturage ba Uganda baba n’abashakira ubuzima mu Rwanda nk’uburyo bwo kwihorera ku bikorwa byo guta muri yombi n’iyicarubozo Guverinoma ya Uganda ikorera Abanyarwanda.
Bitandukanye n’umuturanyi wabo, nta mwanzi wa Uganda wigeze ahabwa ubuhungiro mu Rwanda nkuko ya mvugo ibigaragaza ko nta nkota bacuriye kurwanya Uganda yigeze ityarizwa ku butaka bw’u Rwanda.
Mu nkuru irimo kuyobya cyane, hari amazina menshi y’Abanyarwanda bashinjwa kurenganywa na Guverinoma y’u Rwanda ariko nta Munya-Uganda n’umwe rutoki ubarizwa kuri urwo rutonde.
Byerekana agasuzuguro k’umwimerere aho umwanditsi avuga ku bitutsi biva ku bantu ku giti cyabo bigamije guharabika abategetsi ba Uganda ariko akirengagiza nkana iyicarubozo ry’inkazi n’amakuba yo kwamburwa imitungo Abanyarwanda bahurira nay o mu biganza by’ibigo byo muri Uganda birimo Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI).
Inshuro nyinshi, umwanditsi yakoresheje uburyo budahwitse bwo gushaka kwikuraho ibintu akabitwerera uwo agamije guharabika.
Nyuma y’ifungwa ry’umupaka, abayobozi ba Uganda bakunze kumvikana bashyira mu majwi, bananenga isoko ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.
Nyamara nta muyobozi w’u Rwanda wigeze wumvikana avuga nabi Uganda. Ku rundi ruhande ahubwo abayobozi b’u Rwanda bagaragaje umuhate wo gukorana na bagenzi babo mu gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda.
Mu magambo avunaguye, iri niryo zingiro ry’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, birimo ubusumbane, imigambi yo guhungabanya u Rwanda, ibinyoma aho Abanya-Uganda bavuga ku ifungwa ry’umupaka ariko batagamije gukemura ikibazo bagihereye mu mizi; ihohoterwa, ifungwa n’itotezwa ry’Abanyarwanda baba n’abakorera ingendo muri Uganda.
Umuntu yakwibaza, iyo biba nta Munyarwanda watoterejwe muri Uganda, ese umupaka wari guhita ufungwa ku ikubitiro?
Abaturage b’ibihugu byombi bizahora bituranye kugeza iteka ryose, ntacyo bungukiye muri ayo makimbirane.
Ndifata ku gukoresha imvugo itesha agaciro nk’iyo umwanditsi yifashishije muri ChimpReports. Kuba yaragerageje umugambi mubisha wo gushaka guca ibice mu gisirikare gihuje umugambi bigaragaza indangagaciro z’uwo mugabo ndetse bikanashimangira ingingo z’inkuru ye.
Ni ikimenyetso ko umwanditsi afatira icyitegererezo cy’ukuri kuri Perezida Habyarimana Juvénal, umugabo wateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ingunguru irimo ubusa niyo ibomborana! Umugabo wahisemo gukomeza kuba hanze mu gihe RPF yari mu rugamba rwo kubohora igihugu, yabaye mu ba mbere bashatse guhemberwa intsinzi atagizemo uruhare.
Imico ye idahwitse ntiyari gutuma atera kabiri. Ntibitunguranye rero kuba uyu munsi yarahindutse umuntu uvuga nabi RPF ndetse bikaba bibabaje kuba umuntu wagaruwe mu Rwanda n’abahagaritse Jenoside yariyunze n’abicanyi bayikoze bibumbiye muri FDLR.
Umusomyi