• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu impunzi  z’Abanyecongo mu nkambi ya Kiziba ziri gutera ubwoba Leta y’u Rwanda

Impamvu impunzi  z’Abanyecongo mu nkambi ya Kiziba ziri gutera ubwoba Leta y’u Rwanda

Editorial 21 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuva  kumunsi w’ejo kuwa kabiri tariki 20 Gashyantare 2018, Impunzi z’abanyekongo zibarirwa ku 1 500  zavuye igihiriri mu nkambi ya Kiziba (muri Rwankuba) iherereye mu Karere ka Karongi  mu ntara y’Iburengerazuba ,  zivuga ko zitashye iwabo ariko zibanje guca kuri UNHCR i Karongi kuvuga ikibazo cyazo.

Amakuru ava I Karongi aravuga ko muri iki gitondo zaraye ku biro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi i Karongi, zikaba  zaramutse zicanye umuriro zota, izindi zijya kuba zitembera mu mugi wa Karongi.

Biteganyijwe ko baganirizwa n’umuyobozi w’uyu muryango wita ku mpunzi  UNHCR aha i Karongi.

Abantu rero baribaza impamvu izi mpunzi zikora ibi byose kandi bitemewe mu mategeko agenga impunzi ku isi yose.

Icyambere izi mpunzi zivugako zakuriweho inkunga y’ibiryo zishyirirwaho amafaranga  7600 yo kwitunga kuri buri mpunzi mu kwezi, aya mafaranga yaje kugabanuka agera kuri 6300, bitewe n’amikoro ya Loni kuko ngo  inkunga yagabanutse ku mpunzi hafi zose ku isi kubera kugabanuka kw’amafaranga atangwa n’abaterankunga ba UNHCR hose ku isi.

Nyuma yaho Leta y’u Rwanda iboneye ko ibi bidahagije yashyizeho ingamba  zo “Kwigira “ nkuko biri muri politiki ya leta y’u Rwanda gutoza buri muturage kwigira. Mugihe iyi gahunda iri kunononsorwa yo gushaka za ONG biciye muri Fundraising yakorwa na Loni [ UNHCR] , amafaranga abonetse agashyirwa mu mishinga ibyara inyungu harimo imyuga , nko kwiga ubudozi, guteka n’ibindi…., impunzi zigategurwa uku kwigira, aho gutungwa n’imfashanyo. Birababaje rero kubona izi mpunzi zishukwa na bagenzi babo bafite inyungu zabo bwite  ko kwigaragambya ariwo muti.

Icyakabiri  ni uko ibi byose ari ibigamije  gutera ubwoba leta y’u Rwanda nyamara  bidafasha izi mpunzi  ndetse abantu bakaba babibonamo ubujiji, nonese  iyo  Congo bashaka kujyamo yo irimo umutekano ki ? nibyo kurya bigaragambiriza ntabibayo.

Icyagatatu ni gute impunzi zisohoka mu nkambi zikigira ibyo zishatse mu gihugu kirimo umutekano, bigaragara ko bari gukoreshwa n’abanyapolitiki barwanyiriza leta y’u Rwanda mu buhungiro.

Ejo bavuye mu nkambi igihiriri bajya gukambika ku biro bya UNHCR i Karongi bavuga  ko bari no mu nzira bataha iwabo aho bataha se ho hari umutekano ko interahamwe na FDLR, babirukanye mu byabo.

Inkambi ya Kiziba isanzwe ibamo impunzi zibarirwa ku bihumbi cumi n’umunani (18 000), abenshi ni abasigaye mu nkambi.

Mu gitondo cya none izindi mpunzi zigera kuri 200 zavuye mu Nkambi ya Kiziba zisanga ziriya mu Bwishyura mu mugi i Karongi. Abazirimo  bavuga ko bari bagemuriye amafunguro bagenzi babo baraye hanze kuri UNHCR.

Abazi imikorere ya UNHCR bavuga  ko kongera inkunga bidashoboka kuko iki kibazo cyazo gishobora gukemurirwa mu biganiro nazo cyangwa se nazo zigahitamo gutaha iwazo zikava mu nkambi kuko ari uburenganzira bwazo.

 

2018-02-21
Editorial

IZINDI NKURU

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Editorial 28 Jun 2019
Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Editorial 25 Feb 2025
Umunyamakuru Robert Mugabe  yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana babiri bavukana

Umunyamakuru Robert Mugabe yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana babiri bavukana

Editorial 10 Sep 2018
Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 16 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?
Amakuru

Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Editorial 12 May 2022
Agahuru kimbwa kahiye
ITOHOZA

Agahuru kimbwa kahiye

Editorial 08 Feb 2018
Uganda: Ibinyamakuru bikorera kuri internet bigiye gucana umubano n’igipolisi kubera ifungwa ry’abayobozi ba Redpepper
Mu Mahanga

Uganda: Ibinyamakuru bikorera kuri internet bigiye gucana umubano n’igipolisi kubera ifungwa ry’abayobozi ba Redpepper

Editorial 25 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru