• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Editorial 25 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuwa 16 Nzeri 2019 inama ya mbere ya komisiyo ihuriweho na Uganda n’u Rwanda ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Luanda, yashyizweho umukono kuwa 21 Kanama 2019, yabereye i Kigali.

Mu gihe abayobozi ku mpande zombi bagerageza gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano, Abanyarwanda bafite amatsiko yo kongera kubona abo bakunda bafungiwe muri Uganda bafungurwa mu gihe Abagande bategereje kubona imipaka ifungurwa. Nyamara ariko, ngo ibi byose ntibizapfa koroha kuko Uganda ikomeje kohereza abanyarwanda mu mitwe y’iterabwoba ikorera kubutaka bwa Congo , irimo RUD-Urunana na FPP, izwiho gukorana na Kayumba Nyamwasa. Abasesenguzi bahamya ko n’ubwo Uganda yarekura umwe umwe ibi nta na kimwe kizakemura impamvu nyamukuru y’ikibazo mugihe Uganda ikomeje gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ikibazo nyamukuru gihari ni umubano w’akadasohoka Uganda ifitanye na RNC n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka FDLR. Umuti rukumbi urambye ukaba ari uko yahagarika iyi mibanire naho ibitari ibyo nta gisubizo kirambye gishoboka ku bibazo biri mu mibanire ya Uganda n’u Rwanda.

Abanyarwanda bagiriwe inama yo kudakora ingendo muri Uganda kubera ko Guverinoma y’u Rwanda itashoboraga kubizeza umutekano wabo n’ubwisanzure muri Uganda.  Izi mpungenge zikaba zaratewe no kuba abayobozi ba Uganda barahaye rugali RNC ngo ijye itoteza abatayishyigikiye, abanze kwifatanya nayo cyangwa abanze kuyiha umusanzu.

Inzego z’umutekano za Uganda nk’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare ruzwi nka CMI ndetse n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ruzwi nka ISO, zivugwaho gufatanya na RNC mu gutoteza abo Banyarwanda.

Abanyarwanda bagiye birukanwa ku butaka bwa Uganda bakaba barahishuye ko abantu babahataga ibibazo mu nzu z’ibanga (safe houses) babaga bavuga Ikinyarwanda gitomoye.

Ikindi, ni ibibazo babaga babazwa nko kumenya isano baba bafitanye n’abantu bo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, igisirikare n’igipolisi, niba barazibayemo, uko babona ingabo, kumenya niba abo muri izi nzego mu Rwanda bishimiye uko babayeho n’akazi kabo, byagaragaje ko bari abakozi ba RNC babaza.

Ubuhamya bw’aba Banyarwanda birukanwa nibwo bwagaragaje neza ko Uganda ikorana na RNC. Fidel Gatsinzi, Umunyarwanda wa mbere watawe muri yombi, agakorerwa iyicarubozo mbere yo kujugunywa ku mupaka, yafatiwe na Rugema Kayumba muri Kampala aho yari yagiye gusura  umuhungu we kuri Kaminuza ya Gikirisitu ya Mukono. Rugema Kayumba uyu ni umukozi wa RNC, akaba mubyara wa Kayumba Nyamwasa, kandi icyo gihe niwe wari umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya RNC muri Uganda.

Yataye muri yombi Gatsinzi ku manywa y’ihangu buri wese areba amufatiye neza iruhande rwa station ya polisi. Gatsinzi yaje kujugunywa ku mupaka wa Gatuna nyuma afite ibikomere bikiri bibisi, akeneye igare rigenderamo abarwayi kuko atabashaga gutambuka. Hari mu Ukuboza 2017.

Ubu nibwo buryo n’Abandi Banyarwanda batandukanye bagiye batabwamo muri yombi nka Rene Rutagungira washimutiwe mu kabari kari mu nkenkero za Kampala muri Kanama 2017 umugore we akaba yaravuze ko abakozi ba RNC bari bamaze igihe kirekire bashyira igitutu ku mugabo we ngo yifatanye nabo ndetse bakaba baranamuteraga ubwoba bamubwira ko bafite ubushobozi bwo kumuteza ibibazo naramuka yanze arabyirengagiza.

Rutagungira ntiyari azi ko ubushobozi abakozi ba RNC bavugaga ari ubwo kuba bashyigikiwe na Leta ya Uganda, by’umwihariko inzego nka CMI na ISO. Mu yandi magambo, ko bashyigikiwe na Perezida Museveni.

Mbere y’aho, uyu mubyara wa Kayumba Nyamwasa yari yagiye kuri facebook atera urwenya kuri ibi agira ati: “Sinzakorana na CMI gusa ahubwo nzaba umwe muri bo,” ibi yabyanditse ku mugaragaro, mu mezi yakurikiyeho biba ingorabahizi mu gutandukanya RNC na CMI.

Icyakurikiyeho, hagati ya 2017 na 2019, umukwabu uhuriweho n’izi mpande zombi watumye Abanyarwanda benshi babigenderamo. Bivugwa ko kuri ubu amagana y’Abanyarwanda bafunzwe binyuranyije n’amategeko muri kasho zitandukanye no mu nzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo bita ‘safe houses’.

Inyungu za CMI na RNC zagiye zihurira ku gutoteza Abanyarwanda: RNC yifuzaga abo kwinjiza mu migambi yayo, CMI ikagira abanze kwifatanya na RNC intasi mu rwego rwo gutanga impamvu yo kongera ingengo y’imari yayo mu guca intege icyo kibazo.

Ikibazo Uganda yaje guhura nacyo rero nyuma yo kugenda ita muri yombi abo Banyarwanda, ni ukubura ibimenyetso bijyanye n’ubutasi bashinjwa byatuma bajyanwa mu nkiko. Perezida Museveni ubwe mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe uyu mwaka, yavuze ko abashinzwe ubutasi be badafite ibimenyetso bituma bita abo Banyarwanda intasi. Ati: “Numva inkuru nyinshi, ariko sinazizamura keretse maze kuzemeza.”

RNC ntiyabashije kugira icyo ikora ngo ifashe abafatanyabikorwa bayo muri iki kibazo bafatanyije kurema. Ubwo Inzego z’ubutasi za Uganda zahisemo kugumisha inzirakarengane mu minyururu zikomeza kubakorera iyicarubozo ngo zibumvishe kwifatanya na RNC ariko umubare umaze kuba mwinshi ikibazo kirushaho gukomera.

Mu gihe inzego z’ubutasi za Uganda zari zumanye inzirakarengane zitabasha no kuzigeza mu rukiko, u Rwanda rwari rusigaranye amahitamo amwe yo kuburira abaturage barwo ngo bareke gukora ingendo muri Uganda.

Icyo ibi byose bisobanuye ngo ni uko inzira imwe rukumbi kurekura Abanyarwanda muri Uganda byakemura ikibazo gihari ari uko Abanyarwanda barekeraho kujya muri Uganda burundu. Naho ubundi ngo RNC izakomeza kujya ibafata ibashyikirize CMI bongere bakorerwe ibikorwa bibi kandi ngo buri kimwe kizongera kibe.

2019-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

U Burundi buragana he? Ibiganiro bimaze ibyumweru bibiri birangiye nta masezerano ashyizweho umukono

U Burundi buragana he? Ibiganiro bimaze ibyumweru bibiri birangiye nta masezerano ashyizweho umukono

Editorial 08 Dec 2017
Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Editorial 19 Dec 2021
Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Editorial 02 Sep 2020
Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Editorial 12 Feb 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru