Kuwa 16 Nzeri 2019 inama ya mbere ya komisiyo ihuriweho na Uganda n’u Rwanda ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Luanda, yashyizweho umukono kuwa 21 Kanama 2019, yabereye i Kigali.
Mu gihe abayobozi ku mpande zombi bagerageza gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano, Abanyarwanda bafite amatsiko yo kongera kubona abo bakunda bafungiwe muri Uganda bafungurwa mu gihe Abagande bategereje kubona imipaka ifungurwa. Nyamara ariko, ngo ibi byose ntibizapfa koroha kuko Uganda ikomeje kohereza abanyarwanda mu mitwe y’iterabwoba ikorera kubutaka bwa Congo , irimo RUD-Urunana na FPP, izwiho gukorana na Kayumba Nyamwasa. Abasesenguzi bahamya ko n’ubwo Uganda yarekura umwe umwe ibi nta na kimwe kizakemura impamvu nyamukuru y’ikibazo mugihe Uganda ikomeje gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ikibazo nyamukuru gihari ni umubano w’akadasohoka Uganda ifitanye na RNC n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka FDLR. Umuti rukumbi urambye ukaba ari uko yahagarika iyi mibanire naho ibitari ibyo nta gisubizo kirambye gishoboka ku bibazo biri mu mibanire ya Uganda n’u Rwanda.
Abanyarwanda bagiriwe inama yo kudakora ingendo muri Uganda kubera ko Guverinoma y’u Rwanda itashoboraga kubizeza umutekano wabo n’ubwisanzure muri Uganda. Izi mpungenge zikaba zaratewe no kuba abayobozi ba Uganda barahaye rugali RNC ngo ijye itoteza abatayishyigikiye, abanze kwifatanya nayo cyangwa abanze kuyiha umusanzu.
Inzego z’umutekano za Uganda nk’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare ruzwi nka CMI ndetse n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ruzwi nka ISO, zivugwaho gufatanya na RNC mu gutoteza abo Banyarwanda.
Abanyarwanda bagiye birukanwa ku butaka bwa Uganda bakaba barahishuye ko abantu babahataga ibibazo mu nzu z’ibanga (safe houses) babaga bavuga Ikinyarwanda gitomoye.
Ikindi, ni ibibazo babaga babazwa nko kumenya isano baba bafitanye n’abantu bo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, igisirikare n’igipolisi, niba barazibayemo, uko babona ingabo, kumenya niba abo muri izi nzego mu Rwanda bishimiye uko babayeho n’akazi kabo, byagaragaje ko bari abakozi ba RNC babaza.
Ubuhamya bw’aba Banyarwanda birukanwa nibwo bwagaragaje neza ko Uganda ikorana na RNC. Fidel Gatsinzi, Umunyarwanda wa mbere watawe muri yombi, agakorerwa iyicarubozo mbere yo kujugunywa ku mupaka, yafatiwe na Rugema Kayumba muri Kampala aho yari yagiye gusura umuhungu we kuri Kaminuza ya Gikirisitu ya Mukono. Rugema Kayumba uyu ni umukozi wa RNC, akaba mubyara wa Kayumba Nyamwasa, kandi icyo gihe niwe wari umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya RNC muri Uganda.
Yataye muri yombi Gatsinzi ku manywa y’ihangu buri wese areba amufatiye neza iruhande rwa station ya polisi. Gatsinzi yaje kujugunywa ku mupaka wa Gatuna nyuma afite ibikomere bikiri bibisi, akeneye igare rigenderamo abarwayi kuko atabashaga gutambuka. Hari mu Ukuboza 2017.
Ubu nibwo buryo n’Abandi Banyarwanda batandukanye bagiye batabwamo muri yombi nka Rene Rutagungira washimutiwe mu kabari kari mu nkenkero za Kampala muri Kanama 2017 umugore we akaba yaravuze ko abakozi ba RNC bari bamaze igihe kirekire bashyira igitutu ku mugabo we ngo yifatanye nabo ndetse bakaba baranamuteraga ubwoba bamubwira ko bafite ubushobozi bwo kumuteza ibibazo naramuka yanze arabyirengagiza.
Rutagungira ntiyari azi ko ubushobozi abakozi ba RNC bavugaga ari ubwo kuba bashyigikiwe na Leta ya Uganda, by’umwihariko inzego nka CMI na ISO. Mu yandi magambo, ko bashyigikiwe na Perezida Museveni.
Mbere y’aho, uyu mubyara wa Kayumba Nyamwasa yari yagiye kuri facebook atera urwenya kuri ibi agira ati: “Sinzakorana na CMI gusa ahubwo nzaba umwe muri bo,” ibi yabyanditse ku mugaragaro, mu mezi yakurikiyeho biba ingorabahizi mu gutandukanya RNC na CMI.
Icyakurikiyeho, hagati ya 2017 na 2019, umukwabu uhuriweho n’izi mpande zombi watumye Abanyarwanda benshi babigenderamo. Bivugwa ko kuri ubu amagana y’Abanyarwanda bafunzwe binyuranyije n’amategeko muri kasho zitandukanye no mu nzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo bita ‘safe houses’.
Inyungu za CMI na RNC zagiye zihurira ku gutoteza Abanyarwanda: RNC yifuzaga abo kwinjiza mu migambi yayo, CMI ikagira abanze kwifatanya na RNC intasi mu rwego rwo gutanga impamvu yo kongera ingengo y’imari yayo mu guca intege icyo kibazo.
Ikibazo Uganda yaje guhura nacyo rero nyuma yo kugenda ita muri yombi abo Banyarwanda, ni ukubura ibimenyetso bijyanye n’ubutasi bashinjwa byatuma bajyanwa mu nkiko. Perezida Museveni ubwe mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe uyu mwaka, yavuze ko abashinzwe ubutasi be badafite ibimenyetso bituma bita abo Banyarwanda intasi. Ati: “Numva inkuru nyinshi, ariko sinazizamura keretse maze kuzemeza.”
RNC ntiyabashije kugira icyo ikora ngo ifashe abafatanyabikorwa bayo muri iki kibazo bafatanyije kurema. Ubwo Inzego z’ubutasi za Uganda zahisemo kugumisha inzirakarengane mu minyururu zikomeza kubakorera iyicarubozo ngo zibumvishe kwifatanya na RNC ariko umubare umaze kuba mwinshi ikibazo kirushaho gukomera.
Mu gihe inzego z’ubutasi za Uganda zari zumanye inzirakarengane zitabasha no kuzigeza mu rukiko, u Rwanda rwari rusigaranye amahitamo amwe yo kuburira abaturage barwo ngo bareke gukora ingendo muri Uganda.
Icyo ibi byose bisobanuye ngo ni uko inzira imwe rukumbi kurekura Abanyarwanda muri Uganda byakemura ikibazo gihari ari uko Abanyarwanda barekeraho kujya muri Uganda burundu. Naho ubundi ngo RNC izakomeza kujya ibafata ibashyikirize CMI bongere bakorerwe ibikorwa bibi kandi ngo buri kimwe kizongera kibe.