• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Impamvu nyamukuru yatumye FDLR icikamo ibice

Impamvu nyamukuru yatumye FDLR icikamo ibice

Editorial 08 Sep 2016 ITOHOZA

Umwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR FOCA Sgt Maj Bisemakweri yeruye atangaza ibyatumye uyu mutwe witwara gisirikare ucikamo ibice, ikibazo cyatangiye kugaragara muri Nyakanga 2014.

Sgt Maj avuga ko Gen Maj Iyamuremye Gaston ariwe ntandaro y’ugucikamo ibice kwa FDLR Foca ubwo yabuzwaga kujya mu nama yabereye i Roma.Iyi nama yateguwe Sant Egidio umuryango wa Kiliziya Gaturika wateguraga uburyo umutwe wa FDLR washyira intwaro hasi.

Tariki 25 Kamena 2014 ni bwo indege ya Monusco yajyanye Kinshasa Gen Maj Iyamuremye Gaston, uzwi ku mazina ya Rumuli akuwe mu ishyamba rya Walikale.
Gen Maj Iyamuremye ageze Kinshasa gukomeza urugendo ntibyakomeje, abateguye inama n’abakorana na FDLR babwira Gen Maj Iyamuremye ko bitamworohera kugera i Roma.

Bamusabye ko yakohereza umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR Foca Col Irategeka Wilson, udafite ibyaha aregwa cyangwa ngo ashakishwe n’inkiko mpuzamahanga.

Gen Maj Iyamuremye yagarukiye Kinshasa, naho Col Irategeka Wilson yitabira inama yateguwe na Sant’Egidio. Ariko avuyeyo atangariza abayobozi be ibyo yasabwe n’abakorana na FDLR bari bitabiriye inama.

-3967.jpg

FDLR

Sgt Maj Bisemakweli avuga ko Col Irategeka avuye Roma yabwiye abamukuriye ko yasabwe kubwira abamukuriye kuva ku buyobozi hagashakishwa, undi uyobora umutwe udashinjwa ibyaha kandi udashakishwa n’inkiko mpuzamahanga.

Ati “Ntabwo Col Irategeka byamuguye neza kuko abamukuriye bahise bamutera utwatsi bamubwira ko ashaka gusenya umutwe, ndetse batangira kumushyiraho ingenza amakimbirane atangira gutyo.”

Sgt Maj Bisemakweli wabanaga n’abayobozi b’umutwe wa FDLR Foca, avuga ko hahise hatangira amakimbirane mu bayobozi, Col Irategeka atangira gushakirwa ibyaha kugira ngo acibwe urubanza nk’uko bitangazwa .

Ngo Col Irategeka we yahise atangira ibikorwa byo gushaka uko yitandukanya na FDLR Foca, ashingiye ku bitegekerezo byo kureka impunzi z’Abanyarwanda zafashwe bugwate na FDLR Foca zigutaha mu Rwanda.

Sgt Maj Bisemakweli avuga ko umwuka hagati ya Lt Gen Mudacumura, Gen Maj Iyamuremye na Col Irategeka wagiye uba mubi kugera tariki 7 Kamena 2016 yitandukanyije na FDLR Foca.

Nyuma yo kwitandukanya na FDLR Foca yahise ashinga nga umutwe witwa CNRD-Ubwiyunge ufatwa nk’umutwe ufite abarwanyi ba FDLR benshi. Uwo mutwe ni nawo ugenzura ahari impunzi z’Abanyarwanda benshi bari mu Burasirazuba bwa Congo.

Col Hatangumuremyi, umunyamabanga w’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca warindwaga na Sgt Maj Bisemakweli, yavukiye Shyira mu cyahoze ari Komini Giciye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi.

-3966.jpg

Uhereye ibumoso ni Col Wilson Irategeka na Maj Gen Byiringiro Victor

Yarangije mu kiciro cya 30 cy’ishuri rya gisirikare ESM Kigali arangiza afite ipeti rya sous -lieutenant, yoherezwa muri jandarumuri gukorera Rwamagana na Kibungo, mu 1994 yakoreraga Cyangugu, muri Gicurasi 1994 yoherezwa gukorera Ruhengeri.

Col Hatangumuremyi yahunze mu 1994 ajya mu nkambi ya Mugunga i Goma. Mu gihe cya ALIR 1997-98 yarashinzwe ibikorwa by’iperereza muri batayo.

Ubu ashinzwe ubunyamabanga bw’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca, iri gukorera Kiyeye muri Rutshuru aho abana na Lt Gen Mudacumura.

Sergent Major Jean Baptiste Bisemakweli wari akuriye abarinda Col Hatangumuremyi Vedaste ushinzwe ubunyamabanga bw’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca akaba yaratashye mu Rwanda tariki 30 Kanama 2016, aturutse ahitwa Kiyeye muri Rutshuru, aho yari ashinzwe kurinda Col Hatangumuremyi uzwi ku mazina Kwizera Careb.

Source: Imirasire.com

2016-09-08
Editorial

IZINDI NKURU

Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba  yimanitse mu giti

Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe mu Ishyamba yimanitse mu giti

Editorial 13 May 2017
RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida

RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida

Editorial 12 Nov 2018
Undi muntu wa hafi wa Gen Kayihura agiye gutabwa muri yombi

Undi muntu wa hafi wa Gen Kayihura agiye gutabwa muri yombi

Editorial 06 Oct 2018
Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 12 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru