Umwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR FOCA Sgt Maj Bisemakweri yeruye atangaza ibyatumye uyu mutwe witwara gisirikare ucikamo ibice, ikibazo cyatangiye kugaragara muri Nyakanga 2014.
Sgt Maj avuga ko Gen Maj Iyamuremye Gaston ariwe ntandaro y’ugucikamo ibice kwa FDLR Foca ubwo yabuzwaga kujya mu nama yabereye i Roma.Iyi nama yateguwe Sant Egidio umuryango wa Kiliziya Gaturika wateguraga uburyo umutwe wa FDLR washyira intwaro hasi.
Tariki 25 Kamena 2014 ni bwo indege ya Monusco yajyanye Kinshasa Gen Maj Iyamuremye Gaston, uzwi ku mazina ya Rumuli akuwe mu ishyamba rya Walikale.
Gen Maj Iyamuremye ageze Kinshasa gukomeza urugendo ntibyakomeje, abateguye inama n’abakorana na FDLR babwira Gen Maj Iyamuremye ko bitamworohera kugera i Roma.
Bamusabye ko yakohereza umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR Foca Col Irategeka Wilson, udafite ibyaha aregwa cyangwa ngo ashakishwe n’inkiko mpuzamahanga.
Gen Maj Iyamuremye yagarukiye Kinshasa, naho Col Irategeka Wilson yitabira inama yateguwe na Sant’Egidio. Ariko avuyeyo atangariza abayobozi be ibyo yasabwe n’abakorana na FDLR bari bitabiriye inama.
FDLR
Sgt Maj Bisemakweli avuga ko Col Irategeka avuye Roma yabwiye abamukuriye ko yasabwe kubwira abamukuriye kuva ku buyobozi hagashakishwa, undi uyobora umutwe udashinjwa ibyaha kandi udashakishwa n’inkiko mpuzamahanga.
Ati “Ntabwo Col Irategeka byamuguye neza kuko abamukuriye bahise bamutera utwatsi bamubwira ko ashaka gusenya umutwe, ndetse batangira kumushyiraho ingenza amakimbirane atangira gutyo.”
Sgt Maj Bisemakweli wabanaga n’abayobozi b’umutwe wa FDLR Foca, avuga ko hahise hatangira amakimbirane mu bayobozi, Col Irategeka atangira gushakirwa ibyaha kugira ngo acibwe urubanza nk’uko bitangazwa .
Ngo Col Irategeka we yahise atangira ibikorwa byo gushaka uko yitandukanya na FDLR Foca, ashingiye ku bitegekerezo byo kureka impunzi z’Abanyarwanda zafashwe bugwate na FDLR Foca zigutaha mu Rwanda.
Sgt Maj Bisemakweli avuga ko umwuka hagati ya Lt Gen Mudacumura, Gen Maj Iyamuremye na Col Irategeka wagiye uba mubi kugera tariki 7 Kamena 2016 yitandukanyije na FDLR Foca.
Nyuma yo kwitandukanya na FDLR Foca yahise ashinga nga umutwe witwa CNRD-Ubwiyunge ufatwa nk’umutwe ufite abarwanyi ba FDLR benshi. Uwo mutwe ni nawo ugenzura ahari impunzi z’Abanyarwanda benshi bari mu Burasirazuba bwa Congo.
Col Hatangumuremyi, umunyamabanga w’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca warindwaga na Sgt Maj Bisemakweli, yavukiye Shyira mu cyahoze ari Komini Giciye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi.
Uhereye ibumoso ni Col Wilson Irategeka na Maj Gen Byiringiro Victor
Yarangije mu kiciro cya 30 cy’ishuri rya gisirikare ESM Kigali arangiza afite ipeti rya sous -lieutenant, yoherezwa muri jandarumuri gukorera Rwamagana na Kibungo, mu 1994 yakoreraga Cyangugu, muri Gicurasi 1994 yoherezwa gukorera Ruhengeri.
Col Hatangumuremyi yahunze mu 1994 ajya mu nkambi ya Mugunga i Goma. Mu gihe cya ALIR 1997-98 yarashinzwe ibikorwa by’iperereza muri batayo.
Ubu ashinzwe ubunyamabanga bw’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca, iri gukorera Kiyeye muri Rutshuru aho abana na Lt Gen Mudacumura.
Sergent Major Jean Baptiste Bisemakweli wari akuriye abarinda Col Hatangumuremyi Vedaste ushinzwe ubunyamabanga bw’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca akaba yaratashye mu Rwanda tariki 30 Kanama 2016, aturutse ahitwa Kiyeye muri Rutshuru, aho yari ashinzwe kurinda Col Hatangumuremyi uzwi ku mazina Kwizera Careb.
Source: Imirasire.com