• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Editorial 21 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR kotanyi, Gasamagera Wellars, yatangaje ko ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR, Paul Kagame, n’abakandida ku myanya y’abadepite habayemo impinduka harimo guhuza uturere kubera igihe gitoya. Gasamagera kandi yavuzeko ibikorwa byo kwamamaza bitazahagarika ubuzima.

Ni mu kiganiro FPR Inkotanyi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Kamena 2024, Gasamagera yasobanuye ko ibikorwa byose by’igihugu bigomba gukomeza kugira ngo gikomeze cyiyubake.
Ati “Dufite igihe cyo kwamamaza kingana n’iminsi 21 ariko muri iyo minsi dufitemo n’ibindi bikorwa by’Igihugu bigomba gukorwa. Nanone nk’umuryango wa FPR Inkotanyi twemera ihame ry’uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw’Igihugu. Ibikorwa byose bigomba gukomeza gukora, bityo rero ni yo mpamvu twahuje Uturere tumwe kugira ngo umukandida wacu azabikore byose nta kibangamiye ikindi”.

Gasamagera yakomeje ati “Nk’Umuryango FPR Inkotanyi twemera ihame ry’uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw’igihugu. Ibigomba gukorwa byose; gutanga serivisi ku baturage, gukora imirimo yose ikorwa kugira ngo igihugu cyiyubake, ntabwo bigomba guhagarara. Ni cyo cyatumye dufata icyemezo cyo guhuriza hamwe uturere tubiri, dutatu kugira ngo umukandida wacu azabone uburyo bwo gukora imirimo ashinzwe no kwiyamamaza.”

Komiseri ushinzwe ubutabera n’amategeko muri FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara yavuze ko akurikije aho bifuzaga kugeza u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga umusingi warubatswe, agasaba abanyarwanda gukomeza kubagirira icyizere.

Ati “Tubitegura twumvaga ko bizadufata igihe kirekire ariko ibya mbere byabaye vuba. Cyane cyane byihuse guhera mu 2000 ubwo haziye umuyobozi mushya, igice cy’inzibacyuho cyarihuse nyuma hatangira kubaka igihugu.”

“Birashimishije ariko dufite icyerecyezo 2050 wenda nicyo kirekire kugira ngo dufate ibihugu byari byaradusize nk’imyaka 200. Urubyiruko rwacu rufite ibyangombwa byose ngo bizagerweho, barigishijwe bahabwa ibyangombwa byo kwinjira mu isi y’ikoranabuhanga. Barahari bariteguye.”

Biteganyijwe ko imigabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi mu myaka itanu iri imbere izamurikwa na Chairman Paul Kagame, ubwo azaba atangiza ibikorwa byo kwiyamamaza by’uwo muryango kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Musanze.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira kuri uyu 22 Kamena 2024, bikazasozwa tariki 13 Nyakanga 2024. Ku mwanya wa Perezida FPR Inkotanyi izamamaza Paul Kagame usanzwe ayoboye u Rwanda, ku mwanya w’abadepite yo n’andi mashyaka bafatanyije bazamamaza abakandida 80 barimo abagabo 42 n’abagore 38.

Kuba kwamamaza bitazahagarika ibindi bikorwa, abanyamakuru babajije niba bitazatuma kuri site biyamamarizaho hatazabura abanyamuryango bitabirira iki gikorwa.

Gasamagera yasubije ko umunyamuryango wa RPF Inkotanyi azasaba uruhushya umukoresha we mbere yo kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, naho ku ruhare rw’abacuruzi bo ngo hagomba kwitabira ubishaka kuko atari agahato.
Ati “Nta mpungenge dufite yo kuzabura abitabira kuko ibikorwa byo kwiyamamaza bizakorwa uko byagenwe umunsi ku wundi, ndetse mbatumiye kuri site ya Busogo muri Musanze. Ikindi nababwira ni uko abari mu mitwe ya Politiki dufatanyije tuzajya tujyana kuri site zacu bagire n’ubutumwa batanga mu kwamamaza umukandida wacu umwe duhuriyeho ariko nibigera mu gihe cyo kwamamaza abakandida depite babo bazajya bamamaza abari mu ishyaka ryabo”.

Ku kibazo cyo gutumira indorerezi, Gasamagera yasubije ko ari ikibazo kireba Komisiyo y’Amatora, ko bo nk’umuryango ntacyo babitangazaho kuko na bo bazajya bagenzurwa na Komisiyo y’amatora (NEC).

Gasamagera yasobanuye ko ku munsi u Rwanda rwizihizaho ubwigenge uba tariki ya 1 Nyakanga ndetse na tariki 4 Nyakanga ku minsi wo kwibohora, ibikorwa byo kwamamaza bizaba bihagaze mu rwego rwo kwizihiza ibi birori.

2024-06-21
Editorial

IZINDI NKURU

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

Editorial 20 Dec 2020
Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Editorial 01 Sep 2017
Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Editorial 17 Nov 2019
Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Editorial 10 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ICC unhappy with the government of Kenya
Mu Rwanda

ICC unhappy with the government of Kenya

Editorial 19 Sep 2016
Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware
Amakuru

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Editorial 29 Apr 2025
Mu Rwanda : Abanyamakuru babiri bahagaritswe gukora
INKURU NYAMUKURU

Mu Rwanda : Abanyamakuru babiri bahagaritswe gukora

Editorial 27 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru