• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w’Ikirenga

Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w’Ikirenga

Editorial 18 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO

Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga naho Twagirayezu Thaddée atorerwa kuba Perezida mushya w’Umuryango wa Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, mu nama y’inteko rusange yabereye mu Nzove kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024.

Iyi nama yayobowe na Ngoga Roger Aimable wasigaranye ubuyobozi nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle, yari yitabiriwe n’abarimo abayoboye iyi kipe baheruka kwemererwa kongera kuyiba hafi nyuma y’imyaka ine bashyizwe ku ruhande.

Ingingo enye zayigiwemo ni ukureba uko amakipe y’Umuryango Rayon Sports (abagabo n’abagore) ahagaze, gusuzuma igitekerezo cyo gushinga sosiyete y’ubucuruzi ya Rayon Sports Ltd, guhindura amategeko shingiro n’amatora ya komite nyobozi nshya.

Ngoga Roger na Uwimana Jeannine uyobora Ikipe y’Abagore, bagaragaje ko zihagaze neza ndetse zombi ziyoboye muri shampiyona zikinamo mu Cyiciro cya Mbere.

Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere aho azaba yungirijwe na Muhirwa Prosper na Ngoga Roger mu gihe Umubitsi ari Rukundo Patrick.

Si ubwa mbere Twagirayezu agiye mu buyobozi bwa Rayon Sports kuko yabaye Visi Perezida yungirije Munyakazi Sadate mu 2019, mu gihe kandi yari muri komite y’inzubacyuho yashyizweho na RGB mu 2020.

Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, yungirijwe na Dr. Emile Rwagacondo mu gihe Murenzi Abdallah yagizwe Umunyamabanga.

Ruhamyambuga Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Théogène, Munyakazi Sadate, Amb. Valens Munyabagisha na Uwayezu Jean Fidèle batorewe kuba Abajyanama muri Komite y’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports.

Mu gihe uru Rwego rw’Ikirenga rugizwe n’abahoze bayobora Rayon Sports, Muvunyi Paul yabwiye Gacinya Chance Denis wayoboye iyi kipe hagati ya 2015 na 2017, ko we atari rwo akenewemo, ahubwo aba Umujyanama wa Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu kuko ikipe ikeneye igikombe.

Umwe mu bari mu nama, yavuze ko Muvunyi yashatse no gushyira Munyakazi Sadate muri icyo cyiciro, ariko abanyamuryango babyamaganira kure, bavuga ko amugumana mu bajyanama b’Urwego rw’Ikirenga.

Habaye impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Muvunyi Paul yavuze ko habaye impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports hashingiwe ku mategeko avuguruye agenga imiryango itari iya Leta mu Rwanda, agena ishyirwaho ry’Urwego Rukuru cyangwa rw’Ikirenga.

Ati “Urwo rwego rukazajya rureberera ikipe, rugakora imigabo n’imigambi y’ikipe. Ubwo turi hamwe n’izindi nzego zatowe, harimo Perezida wa Rayon Sports n’ikipe ye. Imigabo n’imigambi nta yindi, ni ukongera tukagarura ibyishimo mu ba-Rayons, tukongera tukongera tukagera ku rwego nk’urwo twari twaragezeho mu gihe cyashize kuko twese ubu turatahiriza umugozi umwe.”

Ku buyobozi ubwa Uwayezu na Munyakazi Sadate wamubanjirije, abayoboraga Umuryango Rayon Sports ni bo babaga bayihagarariye mu mategeko, ariko kuri iyi nshuro ni Urwego rw’Ikirenga nk’uko Muvunyi yakomeje abivuga.

Ati “Uru rwego ni rwo ruzaba ruhagarariye Urwego Rukuru, navuga haba mu mategeko, haba no mu guhagararira Rayon Sports nk’uko Twagirayezu azaba ahagarariye ikipe umunsi ku munsi, ariko imigabo n’imigambi izava muri iri tsinda ryicaye hano.”

Yongeyeho ko nubwo hatowe inzego zitandukanye ariko abazigize bose bafite inshingano zo kuba abagaragu b’Aba-Rayons.

Ati “Inzego zizakora zigamije gutahiriza umugozi umwe. Dusanze ibibazo birimo amadeni arenga miliyon 450 Frw, ibirarane by’imishahara n’amafaranga yaguzwe abakinnyi, bigusaba imbaraga zirenze iz’umuntu umwe, tuzafatanya kubikemura.”

Mu nama, havuzwe ko abagize uru Rwego rw’Ikirenga bazajya baterana inshuro ebyiri mu mwaka barebe uko Rayon Sports ihagaze.

Twagirayezu Thaddée watorewe kuyobora Umuryango Rayon Sports, yavuze ko umushinga wa sosiyete ibyara inyungu “Rayon Sports Ltd” wemejwe nyuma yo kuwumurikira abanyamuryango mu nama.

Ati “Umushinga niba wemejwe rero, tugiye gutangira. Tugiye gukora ibituma umushinga ugaragara.”

Yongeyeho ko iyi kipe iteganya gushyiraho Umuyobozi Nshingwabikorwa uzajya ukurikirana ibikorwa byayo umunsi ku munsi.

Ikipe ya Rayon Sports izahura na Gorilla FC ku Munsi wa 10 wa Shampiyona, iyoboye n’amanota 20 nyuma y’imikino umunani imaze gukina.

source: IGIHE

2024-11-18
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso

Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso

Editorial 31 Dec 2020
Amavubi yitegura Benin yahamagawe atarimo Sahabo na York bazize imyitwarire mibi

Amavubi yitegura Benin yahamagawe atarimo Sahabo na York bazize imyitwarire mibi

Editorial 28 Sep 2024
Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi 2022

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi 2022

Editorial 19 May 2022
Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Editorial 02 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Biragenda gute ko Agathon Rwasa yanga kurindwa n’abapolisi nyuma y’icyemezo cyo kwamburwa abasirikare bamurindaga
INKURU NYAMUKURU

Biragenda gute ko Agathon Rwasa yanga kurindwa n’abapolisi nyuma y’icyemezo cyo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Editorial 05 Jan 2018
Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana
ITOHOZA

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

Editorial 24 Nov 2016
Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022
Amakuru

Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Editorial 13 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru