Muri iki gihe Isi yose ikomeje kwibaza byinshi ku myitwarire ya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku birebana n’amasezerano ajyanye n’intwaro za kirimbuzi muri Iran, cyane cyane ku mwanzuro wo kuvana igihugu cye muri aya masezerano.
Ku wa 14 Nyakanga 2015, i Vienne muri Autriche, ibihugu by’ibihangange ku Isi byageze ku masezerano y’ubwumvikane na Iran, bwo kugabanya gahunda yayo yo gucura intwaro za kirimbuzi hanyuma na yo ikoroherezwa ibihano mu bijyanye n’ubukungu n’ibindi.
Perezida Donald Trump aherutse gufata icyemezo cyo kwikura muri aya masezerano agabanya ububasha bwa Iran bwo kugera ku ntwaro za kirimbuzi. Ibi byatumye abahanga mu bya dipolomasi, igisirikare n’umutekano mpuzamahanga, bakomeje kwibaza byinshi ku hazaza ha Iran n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Alex Ward usanzwe akorera Ikinyamakuru Vox.com cyandikirwa muri Amerika, aherutse gusesengura ingingo zitandukanye zikubira hamwe uko abona iki kibazo, ndetse hamwe na hamwe agatanga n’imyanzuro y’uko we abona byagakwiye kugenda kuva kera kose.
Ward ntiyemeranya n’ababona ko Trump yahubutse mu mwanzuro yafashe w’uko Amerika izava muri aya masezerano.
Avuga ko ubwayo atari shyashya kuko n’uburyo agomba gukurikiranwa budatanga icyizere ku guhangana n’imbaraga za gisirikare za Iran, ku rwego rwashobora kuyambura igihagararo n’ubuhangange ifite mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati, yaba igishingiye ku bukungu, ububanyi n’amahanga n’igisirikare.
Ward avuga ko ariya masezerano adakoza urwara ku mugambi wo gucura intwaro za misile zambukiranya imipaka Iran isanganywe. Ibi rero ngo ni ingingo yaba Barack Obama n’ibihugu byasinye ariya masezerano batigeze barebaho.
Mu nyandiko ye ndende iri ku rubuga rwa Vox.com, Ward yemeza ko igihe cyose amasezerano ku ntwaro za kirimbuzi adakumira Iran, mu kwigwizaho za misile zishobora kurasa ku butaka bwa Israel, ubwabyo bitari gutanga umusaruro uzarama.
Ikindi gihangayikishije, ngo ni ukuba Iran yaragiye irema ibirindiro ku butaka bwa Syria na Yemen, ntibinezeze amahanga arimo na Arabia Saudite bihora birebana ay’ingwe kandi ubwami bwayo ari incuti magara ya Amerika.
Mu mwaka aya masezerano yashyiriweho umukono, Igikomangoma cyo mu Bwami bwa Arabia Saudite Mohammed Bin Salman, yatangarije CBS ko aya masezerano ari icyo yise mu Cyongereza “Flawed Agreement” ni nko kuvuga ko nta kintu kizima kiyarimo.
Yanongeyeho ko igihe Iran yacura ibisasu bya kirimbuzi n’Ubwami bwa Saudi Arabia bwahita bucura ibindi nta kabuza.
Kuba rero Iran ari ikibazo ku bakeba bayo kandi bafite ubukungu bukataje n’inyungu runaka bahuriraho na Amerika, ubwabyo nabyo biri mu byatuma Amerika igira amahitamo nk’ayo Trump aherutse gutangaza.
Biri no mu bishobora kuba byarakanguriye Trump ko Amerika idacunze neza yazisanga Israel yagabweho ibitero by’ibisasu bya karahabutaka, byaba bitewe na Iran, Syria cyangwa Hezbollah ndetse na Hamas.
Bityo mu gihe gito misile zikaba zakwibasira bikomeye imijyi imwe n’imwe yo ku butaka bwa Israel kandi Amerika ifite inshingano ku mutekano wa Israel uko byagenda kose.
Ward kandi yibajije niba koko Iran yaba ishishikajwe no kwibikaho intwaro kirimbuzi. Yifashishije amagambo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Javad Sarif yabwiye imwe muri Televiziyo yo muri Amerika CBS, aho yagize ati “Ntitwigeze na rimwe tugira gahunda yo gucura intwaro kirimbuzi.”
Imwe mu mpamvu ihatse izindi iyi mpuguke itangaza kandi ko yaba ariyo ntandaro y’uko Iran yaba ihorana inzozi zo gutunga bene izo ntwaro, ngo nuko byatuma igira ijambo ntakuka ku bakeba bayo nka Arabia Saudite, kandi yaba Amerika cyangwa Israel bikajya biyitinya.
Iyi mpuguke yemeza ko n’ubusanzwe Iran itarusha imbaraga Israel cyangwa Amerika mu bya gisirikare, ariko ko iri mu bihugu byihagazeho mu by’intambara n’igisirikare.
Kuba rero yatunga intwaro za kirimbuzi rero ngo ntagushidikanya ko yabuza amahwemo ibihugu by’bihangange nka Amerika n’ibindi.
Kugeza ubu haribazwa niba nta bindi bihugu bizava muri aya masezerano. By’umwihariko ibicuditse na Amerika nk’u Bwongereza n’u Bufaransa nibyo bigarukwaho cyane. Gusa hari n’abacungira hafi uko Iran izarushaho kwitwara mu bihe bikurikira icyemezo cya Trump.
Ku itariki 19 Ukuboza 2016, ikinyamakuru Le Parisien cyasohoye inyandiko y’uko Iran ifite umugambi wo kugura indege nini 100 zo mu bwoko bwa Airbus, ndetse n’izindi 80 za Boeing ifite icyicaro i Seattle muri Amerika.
Ubucuruzi nk’ubu bwo ku rwego ruhanitse, ni bumwe mu byo yaba Iran cyangwa ibihugu by’ibihanganye byakagombye kwitaho, ariko mu bigaragara hirya y’ubucuruzi n’inyungu mu by’ubukungu, hari indi mizi iruta kure uko abantu babona ikibazo.
Perezida wa Iran, Hassan Rouhani, yabwiye itangazamakuru ko ‘Niba dushobora kugera kubyo twifuza bitarindiriye kuba hamwe na Amerika, ni iki kizatubuza gukomeza ayo masezerano n’abo turi kumwe bandi babyifuza ko akomeza?”
Ibyo Rouhani yatangaje ariko bihabanye n’ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we yari yaratangaje, yemeza ko mu gihe Amerika yahirahira ikivana muri ayo masezerano, Iran nayo itazajijinganya kuyakuramo akarenge.