Impuguke mu kurwanya iterabwoba zaturutse muri Polisi zo mu karere ndetse no mu miryango mpuzamahanga ziri mu nama y’iminsi ibiri ibera I Kigali igamije gufatira hamwe ingamba zo gukoma imbere ibihungabanya umutekano muri iki gihe.
Nibura ibihugu icumi byo mu muryango uhuriweho n’abayobozi ba Polisi zo muri Afurika y’Iburasirazuba(EAPCCO) ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga irimo Interpol na Institute of Security Studies (ISS) bahagarariwe muri iyo nama yatangiye ku italiki ya 21 Gashyantare.
Iyi nama ya gatatu ya EAPCCO ku kurwanya iterabwoba yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti:” Guhamya ubufatanye bw’akarere mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni” kandi ihuriza hamwe abafatanyabikorwa b’uyu muryango aribo Ibiro by’ubugenzacyaha mu bihugu by’Ubudage na Canada.
Ku murongo w’ibyigwa , hari ugukomeza ubufatanye bw’amashami ashinzwe kurwanya iterabwoba mu bihugu bigize EAPCCO , amahugurwa n’imyitozo, kurebera hamwe uko iterabwoba n’ubutagondwa bihagaze mu karere, gushyiraho ingamba zo kubirwanya ndetse no gusangira ibyagezweho n’ibihugu bimwe mu kurwanya iterabwoba n’ibikorwa byaryo n’ibindi,..
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubujyobozi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda ari nawe wari umushyitsi mukuru , atangiza iyi nama ku mugaragaro, yavuze ko amahuriro nk’aya ari ayo gufatira hamwe ingamba zo kurwanya iterabwoba mu karere no hanze yako.
DIGP Marizamunda yagize ati:” Kuba imbaraga zikoreshwa mu kurwanya iterabwoba zatanga umusaruro byaterwa n’umuhate ndetse n’ibikorwa bya buri gihugu.”
Yongeyeho ko kubigeraho bisaba gukoresha uburyo budashingiye gusa ku ngamba zo kurwanya iterabwoba ahubwo bunashingiye ku bikorwa byo kurikumira bituma hatabaho ababona inyigisho z’ubutagondwa ngo binjire mu mitwe y’iterabwoba.
Abahanga bavuga ko iterabwoba ndetse n’ibikorwa byaryo byakomeje kwiyongera mu karere guhera mu myaka yashize ; imibare iva mu kigo cyitwa European Institute for Security Studies, ivuga ko, mu mwaka wa 2015, abarenga 11,000 baguye muri ibyo bikorwa muri Somaliya, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo na Etiyopiya.
Imwe mu mitwe ikorera mu karere ni Al-Shabab ,ADF Naru na FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside y’Abatutsi mu 1994, hari kandi ISIS na Al-Qaeda .
Yagize kandi ati:” Ibihugu bigize EAPCCO byakomeje gukorana bya hafi hagati yabyo cyangwa n’ibindi mu gukumira no kurwanya iterabwoba. Ni inshingano yacu yo kurinda akarere kacu kuba indiri y’ibikorwa by’iterabwoba ahubwo kakaba akarangwamo umutekano .”
Francis Muhoro , uyobora komite mpuzabikorwa ihoraho yab EAPCCO , yavuze ko hari ibikorwa mu karere, byaba iby’igihugu kimwe cyangwa bihuriweho mu kurwanya ubutagondwa no kubuza ababwigisha aho bakura abo babwinjizamo.
Muhoro yagize ati:” EAPCCO yashoboye kuzamura ku rwego rwiza uburyo irwanyamo iterabwoba , iha imbaraga n’ubushobozi amashami y’ubugenzacyaha n’arwanya iterabwoba , kandi iteza imbere uburyo burwanya ubuhezanguni ndetse inashyiraho ibigo by’icyitegererezo mu kurwanya iterabwoba.”
Kugeza ubu, muri Kenya hari ikigo cy’akarere cy’icyitegererezo mu kurwanya iterabwoba n’ikigo cya Interpol gifasha ibihugu bya EAPCCO mu mahugurwa yibanda cyane cyane ku kurwanya iterabwoba , ibyaha byo mu ikoranabuhanga ndetse n’ibyaha bizanwa n’iterambere ryihuta.
Aha Muhoro akaba yagize ati:” Iterabwoba nta muka uzwi rigira, kwibwira ko rireba ibihugu birangwamo umutekano muke cyangwa intambara byaba ari amakosa akomeye; ibikorwa byaryo biragutse kandi nta mupaka bifite, niyo mpamvu tugomba kuba maso kandi tukigisha abaturage bacu gutanga amakuru kuri ryo.”
Uhagarariye Canada mu Rwanda, Yannick Hingorani, yavize ko, Canada nk’igihugu cyakomeje gufasha ibikorwa birwanya iterabwoba mu karere, itazahwema gushyigikira ibyo bikorwa.
Naho Willem Els wavuye mu kigo ISS, yagize ati:” Nta mahitamo tugifite,..tugomba kugira ubufatanye kuko imwe muri iyo mitwe y’iterabwoba irusha ingufu ibihugu bimwe na bimwe ukwabyo.”
Iyi nama ya gatatu ya EAPCCO ku iterabwoba ikaba ikurikira izindi zirimo iyabereye muri Seyisheli muri Gashyantare 2014 n’indi yabereye Naivasha muri Kenya muri Werurwe umwaka ushize.
RNP