Impunzi z’Abanye-Congo zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi zigaragambije, zizinduka kuri uyu wa Kabiri zizinga ibyazo zerekeza ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ngo zirekurwe zitahe muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Minisiteri y’Impunzi no kurwanya ibiza, Rwahama Jean Claude, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko imyigaragambyo yakozwe n’impunzi ishingiye ku kibazo zivuga ko ari imibereho yazo mibi kubera inkunga izibeshaho yagabanutse.
Yagize ati “Zimwe mu mpunzi ziri mu Nkambi ya Kiziba zasohotse inkambi, bari bamaze iminsi babivuga cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko kubera igabanuka ry’ibiribwa n’ibindi bavuga byo kubagira nk’abanyarwanda bidafite ishingiro, ngo byo kubashyira muri gahunda z’Ubudehe ariko si byo […] Ngo bahisemo gusubira iwabo. Twagerageje kuganira nabo tubereka ko icyo cyemezo bafashe atari cyiza muri iki gihe; gusubira iwabo ku mpunzi ni uburenganzira ariko igihugu cyabo nta mahoro n’umutekabno biraboneka.”
Rwahama yagaragaje ko izo mpunzi zasohotse mu nkambi zibarirwa hagati ya 500 n’igihumbi ariko Minisiteri ntiramenya aho ikibazo cyerekeza.
Yagize ati “Ni icyemezo bari bashyize mu mitima yabo, bagishyira mu bikorwa uyu munsi mu gitondo, cyane cyane biganjemo urubyiruko n’abana ariko ubu bari Mu mujyi wa Karongi ahakorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi.”
Rwahama yasobanuye ko ibyo izo mpunzi zakoze bifatwa nk’imyigaragambyo kuko ubusanzwe abashatse gutaha babimenyesha HCR ikabafasha gutaha.
Minisiteri ishinzwe impunzi yatangaje ko ikomeza kuganira nazo ariko kuko byabaye imyigaragambyo inzego z’umutekano nazo zikaba zinjiye mu kibazo.
Ku wa Mbere w’iki Cyumweru izi mpunzi zari zatanze integuza ko zigiye kuzinga ibyabo. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yagiye muri iyo nkambi, aganira nazo ariko ntibyagira icyo bitanga.
Izi mpunzi zivuga ko inkunga zigenerwa yagabanutse cyane, kugeza aho ubu umuntu umwe agenerwa amafaranga y’u Rwanda 6700 yo kumutunga mu gihe cy’ukwezi. Ku bw’ibyo zikavuga ko aho kwicwa n’inzara zasubira ku ivuko nubwo zibwirwa ko hataratekana.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP) n’irishinzwe impunzi (UNHCR), yasabye abaterankunga kugira icyo bakora kugira ngo haboneke inkunga zihabwa impunzi zicumbikiwe mu Rwanda kuko yagabanutseho 25%.
Kugeza mu Ugushyingo 2017, WFP yatangaga ibilo 16.95 by’ibiribwa kuri buri mpunzi ku kwezi; bigizwe n’ibigori, ibishyimbo, amavuta yo guteka n’umunyu. Abandi bahabwaga Frw 7,600 (US$9) yo kugura ibiribwa mu masoko y’inkambi.