• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

Editorial 16 Sep 2016 Mu Mahanga

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, zahawe ikiganiro na Polisi y’u Rwanda ku italiki ya 14 Nzeli, kikaba ari ikiganiro cyashishikarije izi mpunzi kwirinda ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina , icuruzwa ry’abantu, kubungabunga ibidukikije n’ibindi byaha , haba mu nkambi ndetse no hafi yaho.

Ni ikiganiro bahawe n’umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda , Superintendent of Police (SP) Chrystophe Semuhungu, aherekejwe na Inspector of Police (IP) Christine Mukamazimpaka wo mu ishami rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abandi bapolisi, aho yabakanguriye kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kubera ingaruka mbi bigira cyane ku rubyiruko ari narwo ruhiganje.

SP Semuhungu yabahamagariye kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge maze abasobanurira ububi bwabyo n’ingaruka zabyo harimo urugomo, ubujura, ibyaha bikorerwa mu ngo, gucikiriza amashuri n’ibindi.

Yibukije abitabiriye inama bagera ku 3000 ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa, umuryango ndetse n’igihugu bikaba bituma hakorwa ibindi byaha birimo ubujura, urugomo, ihohoterwa rishingiye kugitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

Yanabasabye guhanahana amakuru aho mu nkambi, arebana n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano, cyane cyane kitaraba mu rwego rwo kubikumira.

Yasabye urubyiruko rw’impunzi, cyane cyane ab’igitsina gore kwirinda umuntu uwo ariwe wese wabashukisha impano cyangwa ababwira ko agiye kubashakira amashuri meza n’akazi hanze y’inkambi no mu bindi bihugu kuko baba bagamije kubashora mu busambanyi no kubakoresha imirimo y’ingufu iyo babagejeje mu mahanga.

Yagize ati:”Nubwo muri impunzi, birashoboka cyane ko mwakwirinda ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu rikunze kwibasira urubyiruko rwanyu rw’igitsina gore, kuko ababajyana ahanini nta kindi babajyanira uretse kubakoresha imirimo y’uburetwa no kubacuruza mu busambanyi, ntimukwiye rero gutinda gutanga amakuru ku nzego zibegereye na Polisi ku muntu wese mwakekaho ibikorwa nk’ibyo kandi iyo bimuhamye arahanwa.”

Impunzi z’Abarundi kandi zakanguriwe kurinda ibidukikije birinda ibikorwa byose bibyangiza aho yagize ati:”Iyo ibidukikije bibungabunzwe si ingirakamaro ku buzima bwacu gusa ahubwo ni n’ingirakamaro ku iterambere ry’igihugu muri rusange kandi kubibungabunga ni inshingano ya buri wese muri mwe.”

IP Mukamazimpaka abaganiriza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yabaganirije ku moko atandukanye yaryo, ingaruka yaryo n’uburyo ryakwirindwa, kandi bashishikarizwa gutanga amakuru ku ihohoterwa ryaboneka mu miryango y’impunzi, ko Polisi yiteguye gufasha uwahohoterwa wese, dore ko banegerejwe sitasiyo ya Polisi ku nkambi yabo.

Oreste Ntawigira, uhagarariye Minisiteri y’Ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR , mu ijambo rye, yaboneyeho gusaba abatuye inkambi bose gushyira mu bikorwa inama zose bagiriwe na Polisi kugira ngo inkambi yabo icikemo ibyaha bishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge , ihohoterwa iryo ari ryo ryose, abasaba kurangwa n’isuku no kurengera ibidukikije kandi ashima uburyo inkambi yegerejwe Polisi ishobora kwita ku mutekano wo mu nkambi no hafi yayo.

Muri iyi nama kandi, impunzi zishimiye sitasiyo ya Polisi ngendanwa nayo yari yazanywe mu nkambi, aho zimwe zaboneyeho gutanga ibirego zari zimaranye iminsi, aho ibyinshi muri byo byakemutse.

-4071.jpg

-4072.jpg

Iyi nkambi yafunguwe ku italiki ya 22 Mata mu mwaka ushize, ikaba icumbikiye impunzi zisaga gato ibihumbi 50 z’Abarundi.

RNP

2016-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriye intiti zirimo kumufasha kuvugurura Komisiyo ya AU

Perezida Kagame yakiriye intiti zirimo kumufasha kuvugurura Komisiyo ya AU

Editorial 13 Dec 2016
Romeo Dallaire wayoboraga MINUAR mu gihe cya Jenoside yakiriwe na Gen Kabarere

Romeo Dallaire wayoboraga MINUAR mu gihe cya Jenoside yakiriwe na Gen Kabarere

Editorial 13 May 2016
Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Editorial 19 Jul 2024
Bane bafungiwe ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Bane bafungiwe ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Editorial 20 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umwanya wo kwikosora, bo bakabifata nko kubatinya. Kubajenjekera bizarangira ryari?
Amakuru

Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umwanya wo kwikosora, bo bakabifata nko kubatinya. Kubajenjekera bizarangira ryari?

Editorial 08 Mar 2021
RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ingendo muri Amerika
UBUKERARUGENDO

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ingendo muri Amerika

Editorial 07 Jun 2018
Imizinga ishobora kuvamo imyibano ku uwishe Col. Patrick  Karegeya
INKURU NYAMUKURU

Imizinga ishobora kuvamo imyibano ku uwishe Col. Patrick  Karegeya

Editorial 16 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru