Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, zahawe ikiganiro na Polisi y’u Rwanda ku italiki ya 14 Nzeli, kikaba ari ikiganiro cyashishikarije izi mpunzi kwirinda ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina , icuruzwa ry’abantu, kubungabunga ibidukikije n’ibindi byaha , haba mu nkambi ndetse no hafi yaho.
Ni ikiganiro bahawe n’umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda , Superintendent of Police (SP) Chrystophe Semuhungu, aherekejwe na Inspector of Police (IP) Christine Mukamazimpaka wo mu ishami rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abandi bapolisi, aho yabakanguriye kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kubera ingaruka mbi bigira cyane ku rubyiruko ari narwo ruhiganje.
SP Semuhungu yabahamagariye kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge maze abasobanurira ububi bwabyo n’ingaruka zabyo harimo urugomo, ubujura, ibyaha bikorerwa mu ngo, gucikiriza amashuri n’ibindi.
Yibukije abitabiriye inama bagera ku 3000 ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa, umuryango ndetse n’igihugu bikaba bituma hakorwa ibindi byaha birimo ubujura, urugomo, ihohoterwa rishingiye kugitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana.
Yanabasabye guhanahana amakuru aho mu nkambi, arebana n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano, cyane cyane kitaraba mu rwego rwo kubikumira.
Yasabye urubyiruko rw’impunzi, cyane cyane ab’igitsina gore kwirinda umuntu uwo ariwe wese wabashukisha impano cyangwa ababwira ko agiye kubashakira amashuri meza n’akazi hanze y’inkambi no mu bindi bihugu kuko baba bagamije kubashora mu busambanyi no kubakoresha imirimo y’ingufu iyo babagejeje mu mahanga.
Yagize ati:”Nubwo muri impunzi, birashoboka cyane ko mwakwirinda ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu rikunze kwibasira urubyiruko rwanyu rw’igitsina gore, kuko ababajyana ahanini nta kindi babajyanira uretse kubakoresha imirimo y’uburetwa no kubacuruza mu busambanyi, ntimukwiye rero gutinda gutanga amakuru ku nzego zibegereye na Polisi ku muntu wese mwakekaho ibikorwa nk’ibyo kandi iyo bimuhamye arahanwa.”
Impunzi z’Abarundi kandi zakanguriwe kurinda ibidukikije birinda ibikorwa byose bibyangiza aho yagize ati:”Iyo ibidukikije bibungabunzwe si ingirakamaro ku buzima bwacu gusa ahubwo ni n’ingirakamaro ku iterambere ry’igihugu muri rusange kandi kubibungabunga ni inshingano ya buri wese muri mwe.”
IP Mukamazimpaka abaganiriza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yabaganirije ku moko atandukanye yaryo, ingaruka yaryo n’uburyo ryakwirindwa, kandi bashishikarizwa gutanga amakuru ku ihohoterwa ryaboneka mu miryango y’impunzi, ko Polisi yiteguye gufasha uwahohoterwa wese, dore ko banegerejwe sitasiyo ya Polisi ku nkambi yabo.
Oreste Ntawigira, uhagarariye Minisiteri y’Ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR , mu ijambo rye, yaboneyeho gusaba abatuye inkambi bose gushyira mu bikorwa inama zose bagiriwe na Polisi kugira ngo inkambi yabo icikemo ibyaha bishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge , ihohoterwa iryo ari ryo ryose, abasaba kurangwa n’isuku no kurengera ibidukikije kandi ashima uburyo inkambi yegerejwe Polisi ishobora kwita ku mutekano wo mu nkambi no hafi yayo.
Muri iyi nama kandi, impunzi zishimiye sitasiyo ya Polisi ngendanwa nayo yari yazanywe mu nkambi, aho zimwe zaboneyeho gutanga ibirego zari zimaranye iminsi, aho ibyinshi muri byo byakemutse.
Iyi nkambi yafunguwe ku italiki ya 22 Mata mu mwaka ushize, ikaba icumbikiye impunzi zisaga gato ibihumbi 50 z’Abarundi.
RNP