• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Editorial 19 Jun 2016 Mu Mahanga

Impunzi 13,319 z’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ziri mu nkambi ya Gihembe, iri mu murenge wa Kageyo, ho mu karere ka Gicumbi zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Ibi zabisabwe mu mpera z’icyumweu gishize mu biganiro bahawe n’Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte, n’umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID), Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga kiri mu byo Polisi y’u Rwanda yakoze ku munsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo (Police Week) muri uyu mwaka.

Izi mpunzi zasobanuriwe umwana uwo ari we n’ihohoterwa rimukorerwa, maze basabwa kubahiriza uburenganzira bwe.

Mu butumwa bwe, Benihirwe yagize ati,”Kurera abana neza ni inshingano z’ababyeyi. Abana barezwe neza baba abenegihugu beza. Mubarinde ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kandi mutange amakuru y’abantu babangamira uburenganzira bwabo.”

ACP Muligo yabasobanuriye ko umwana ari umuntu ufite munsi y’imyaka 18 y’amavuko, kandi agira ati,” Abakorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu utagejeje kuri iyo myaka; kabone niyo yaba yabyumvikanye na we nk’uko bamwe babyitwaza; aba akoze icyaha.”

Yabwiye kandi izo mpunzi ati,”Ababyeyi bamwe bahitamo kuvana abana babo mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe. Hari bamwe bakuramo inda babitewe no gutwita batabiteganyije, abandi iyo bamaze kubyara bata abana. Ibi byose ni ukubavutsa uburenganzira bwabo.”

Yakomeje ababwira ko abana bafite uburenganzira bwo kwiga, kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere igihe bavutse kandi bigakorwa ku gihe nk’uko biteganywa n’amategeko, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, kurindwa gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

ACP Muligo yagize kandi ati,” Polisi y’u Rwanda ntihwema gukangurira abantu kubahiriza uburenganzira bw’umwana ariko haracyari ababubangamira. Ni yo mpamvu ikora ubukangurambaga nk’ubu haba mu cyumweru nk’iki cyahariwe ibikorwa byayo ndetse no mu bindi bihe.”

Yabasobanuriye ko ihohoterwa rikorerwa abana nko kubakubita no kubakoresha imirimo ivunanye biri mu bibatera guhunga iwabo bakajya kwibera ku mihanda aho bakorera ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge, urugomo, n’ubujura .

Yabwiye ababyeyi bari aho ati,”Turinde abana bacu ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kandi tubahe uburere bwiza tubatoza kubaha, kwiga babishyizeho umutima, no kwirinda urugomo, n’indi myitwarire mibi, kandi muharanire umutekano mu ngo zacu.”

Avuga ku icuruzwa ry’abantu, ACP Muligo yabwiye urubyiruko rwari aho kwima amatwi umuntu waza arwizeza ko ashobora kuruha akazi cyangwa kururihirira amahuri mu mahanga agira ati,” Bene uwo muntu aba agamije kujya kugucuruzayo. Nimumubona muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda.”

-3018.jpg

Yabasabye kwirinda amakimbirane, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ibiyobyabwenge, aha akaba yarababwiye ko bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yasoje abasaba guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ihohoterwa ryakorewe abana kuri nomero ya terefone itishyurwa 116.

RNP

2016-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

Urugendo rwa mbere rwa Perezida Magufuli hanze y’igihugu arukoreye mu Rwanda

Urugendo rwa mbere rwa Perezida Magufuli hanze y’igihugu arukoreye mu Rwanda

Editorial 05 Apr 2016
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje amafaranga asaga miliyoni 400 y’imisoro mu mezi ane ashize

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje amafaranga asaga miliyoni 400 y’imisoro mu mezi ane ashize

Editorial 22 Nov 2016
Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Editorial 28 May 2021
Abayobozi bagize uruhare mu kwirukana Miguna muri Kenya baciwe amande ya 2000$

Abayobozi bagize uruhare mu kwirukana Miguna muri Kenya baciwe amande ya 2000$

Editorial 01 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat
Amakuru

Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat

Editorial 07 Sep 2022
Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc
Amakuru

Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc

Editorial 01 Aug 2021
Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca
Amakuru

Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Editorial 18 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru