Kuva tariki 25 kugeza kuya 28 Ukuboza 1987, nibwo i Kampala muri Uganda habaye Kongere ya mbere ya FPR-INKOTANYI, yanemerejwemo ishingwa ry’uwo Muryango, waje no kubera u Rwanda UMUTABAZI.
Imyaka 37 irashize rero abanyabushishozi bashinze Umuryango waje kurengera uRwanda, ubu ruka rufite ibigwi mu ruhando rw’amahanga.
Nibyo, FPR-Inkotanyi ishingwa, intego yari ukubohora Abanyarwanda ku ngoyi y’amacakubiri n’ubujiji, ariko ntawari uzi ko mu myaka 3 gusa yari igiye gutangira kurwana inkundira, maze mu mvune itagira urugero, igashyira akadomo kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi. N’ikimenyimenyi, mu mahame yayo “kurwanya jenoside” byongewemo nyuma, imaze gukura u Rwanda mu mikaka y’abajenosideri.
Nibyo, mu ntego za FPR-Inkotanyi harimo guca icyitwa ubuhunzi, ariko ntawatekerezaga ko mu myaka 7 yagombaga gukurikiraho, bizasaba ibitambo no guhara ubuzima ngo ibihumbi byinshi bive mu bucakara bw’ubuhunzi bari barahejejwemo imyaka hafi 40. Inzira yahyirwaga imbere yari iya politiki, impunzi zigataha bidasabye kumena amaraso ya bamwe mu bana b’uRwanda.
Ingumba z’amatwi zakomeje kunangira umutima, zihambira ku ngengabitekerezo ya parimehutu, yo kwibeshya ko hari bamwe barusha abandi uburenganzira ku bunyarwanda, ndetse ahubwo no ku buzima. Ni abo biyemeza inzira y’umupanga n’inkongi, kugirango igihugu bacyiharire.
Izo mburamutima ntizari zizi cyangwa ntiziyumvishaga ko hari abandi Banyarwanda bazira ubwiko, biyemeje guhara ubyo bafite byose, birimo n’ubuto bwabo, ariko akarengane kagacika mu Rwanda.
Nguko uko muw’1990 hatangiye urugamba rwo kwibohora, maze muw’1994, mu Rwanda hataha inkuru nziza, ko Izamarere zitsinze urugamba, ba gapanga na ” Ntampongano” bakamburwa ijambo!
Izagishiye ishyanga zasubira mu ruhongore, abari mu bihuru bararuhuka, baraseka, baraseruka, ibikomere bitangira komorwa. Muri make umwijima wimukiye umucyo mu Rwanda, urugendo rwo kwihesha agaciro rutangira ubwo!
Aha rero niho duhera twemeza ko iyo hatavuka FPR-Inkotanyi, abenshi twari kuba turi ibituro, abandi tukiri ingaruzwamuheto mu Rwanda no mu mahanga. Dore ahakomoka igihango Abanyarwanda dufitanye n’Inkotanyi.
Erega, n’abadakunda FPR bayihora gusa umutima- mutindi. Bayiziza ko yabambuye ubuhangange n’ubudahangarwa wo guhangara ubuzima bw’abandi nta nkurikizi. Abo ni ba” Uzicondico” bicaga bagakiza, igihugu barakigize ingarigari yabo.
N’abadakunda FPR-Inkotanyi bazi neza ko ibahiga mu myumvire no mu migirire. Iyo barebye uburyo muw’1994 iki gihugu bagihinduye imva n’ amatongo gusa, mu myaka 30 yonyine kikaba gihamije ibirindiro, byanze bikunze ubwenge buke bafite bubereka ikinyuranyo.
Uyu rero ni umwanya mwiza wo gushima inkomarume zatekereje gushinga Umuryango uzarengera uRwanda. Abakiriho n’abatabarutse, barimo abatanze ubuzima bwabo barengera ubwacu, tuzabavuga imyato ubudatuza. Ntibizagarukira aho ariko, tuzaharanira gutera ikirenge mu cyanyu, duharanira uRwanda rutubereye twese, kandi rufite ijabo n’ijambo mu ruhame rw’amahanga.
Ntituzatezuka ku kurwanira ubusugire n’agaciro byacu, kuko kwibohora ari uruganba rukomeza. Ubutwari bwo kwimana uRwanda bwaranze kandi bukiranga Inkotanyi, tuzaburaga ubuvivi n’ubuvivure, maze uRwanda rweme ubutadohoka.