• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Editorial 14 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru ava i Buruseli mu Bubiligi aravuga ko za mburamumaro, ziganjemo abajenosideri n’ibigarasha, zongeye “kwikinisha” ngo zirategura imyigaragambyo  yo kudobya uruzinduko rwa  Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo mu mpera z’iki cyumweru  azaba ari mu Bubiligi mu nama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi n’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe.

Abashyushye muri  ayo mateshwa, ni abayoboke wa FDU-Inkingi, impanga y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ubu bakaba barimo gukwirakwiza amatangazo atumira  inkorabusa.

Icyakora amakuru twashoboye kumenya , ni uko hari abamaze gutangaza ko batazajya muri ayo manjwe, kuko basanga ari ugukomeza guta igihe. Aba ni abamaze kubona ko barushywa n’ubusa,  kuko ibyo bita imyigaragamyo  bamaze imyaka 28 babikora kandi ntacyo byagezeho na gito, cyane ko initabirwa n’ababarirwa ku mitwe y’intoki.

Perezida Kagame ni inkingi ya mwamba mu gutegura iyo nama yo ku rwego rwo hejuru, dore ko imyiteguro y’ibanze yabereye I Kigali mu mpera z’umwaka ushize. Ibi bigaragaza icyizere amahanga amufitiye, hashingiwe ku cyerekezo kizima yahaye uRwanda n’Afrika muri rusange. Kumva rero ngo inkorabusa zirirwa zizerera mu Burayi ziramwamagana, ni ugusetsa abantu gusa.

Hagati aho kandi, izo  nzererezi ziratayanjwa ngo zirategura imyigaragambyo, mu gihe hirya no hino ku isi, Abanyarwanda bazima barimo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu. Abasabanye muri izi mpera z’icyumweru hifashishijwe ikoranabuhanga ,   ni abatuye muri Maroc, Guinea na Tuniziya. Bose baragarutse banashima  Intwari zimanye u Rwanda , mu gihe abagome barimo n’aba bigaragambya, bari baruroshye mu rwobo. Urubyiruko rwibukijwe ko ari amaboko y’uRwanda, rusabwa kugendera kure ikintu cyose cyasubiza inyuma ubumwe n’iterambere mu Rwanda, narwo rurabishimangira.

Inzererezi rero nizikure amerwe mu isaho, kuko Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko,  batagikeneye ibibarangaza, nk’uko babigaragaje  muri ubwo busabane. Abakora ubusa ngo barigaragamya rero  nibakomeze bate igihe, Abanyarwanda bazima bakomeze barwubake, amateka azaca urubanza.

 

2022-02-14
Editorial

IZINDI NKURU

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 07 Feb 2016
Uko Venuste Nshimiyimana wa BBC, Yasabye Habyarimana Gukwiza Interahamwe na CDR mu Rwanda

Uko Venuste Nshimiyimana wa BBC, Yasabye Habyarimana Gukwiza Interahamwe na CDR mu Rwanda

Editorial 02 Nov 2018
Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje

Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje

Editorial 14 Dec 2016
Uganda: Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi nawe yarusimbutse

Uganda: Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi nawe yarusimbutse

Editorial 28 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Alibaba igiye guhugura ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere
IKORANABUHANGA

Alibaba igiye guhugura ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere

Editorial 05 Jan 2019
Rayon Sports irakira APR FC mu mukino kwinjira mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 100Frw, ibiranga umunsi wa 14 wa PNL
Amakuru

Rayon Sports irakira APR FC mu mukino kwinjira mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 100Frw, ibiranga umunsi wa 14 wa PNL

Editorial 16 Dec 2022
Arsenal yirukanye Unai Emery
IMIKINO

Arsenal yirukanye Unai Emery

Editorial 29 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru