Kuri uyu wa gatanu, tariki 08 Mutarama 2025, i Dar Es Salaam muri Tanzaniya hateganyijwe inama idasanzwe, y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, EAC, na bagenzi babo bo mu Muryango w’Ibihugu by’Afrika y’Amajyepfo, SADC.
Ni inama yifujwe mu rwego rwo gushakira hamwe uko amahoro yaboneka muri Kongo binyuze mu nzira y’ibiganiro, aho gushyira imbere intambara.
Ibihugu byo muri SADC byohereje ingabo muri Kongo, bikagaragara nk’aho bishyigikiye ubutegetsi bw’icyo gihugu mu nzira y’imirwano, mu gihe ibyo muri EAC byo bisanga umuti urambye uzava ku meza y’ibiganiro hagati y’impande zihanganye muri Kongo.
SADC kandi inengwa kuba yaravogereye akarere ka EAC, ubwo yoherezaga ingabo imiryango yombi itabigiyeho inama, zijya gukorana n’abajenosideri ba FDLR, bafatanya n’igisirikari cya Kongo guhohotera Abakongomani bo mu beoko bw’Abatutsi.
Ibihugu byinshi, birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nabyo bishyigikiye inzira y’imishyikirano, Abanyekongo bagashaka umuti bahereye mu mizi y’ikibazo.
Ni muri urwo rwego Senateri Joe Wilson unafite ijambo rikomeye muri politiki y’Amerika, yagiriye inama Perezida Tshisekedi kubyaza umusaruro uyu mwanya uzamuhuza na mugenzi we w’uRwanda Paul Kagame, kuko ngo ari andi mahirwe abonye yo kugarura amahoro muri Kongo.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa”X”, Senateri Joe Wilson ati: “Inama ya Dar Es ni andi mahirwe Kongo ibonye yo guhura no gukorana na Perezida Kagame. Uyu ntuzamubere umwanya wo gutunga abandi urutoki, kuko byarushaho kuzambya ibintu. Ibibazo bya Goma biri mu biganza bya Tshisekedi”.
URwanda rwakokeje kuvuga ko ruzagira uruhare mu bikorwa byose bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo binyuze mu nzira y’imishyikirano, ndetse Perezida Kagame akaba yaramaze gutangaza ko azitabira iyo nama ya Dar Es Salaam.
Perezida Tshisekedi we avuga ko atazigera agirana ibiganiro na M23, we yita igikoresho uRwanda rwifashisha ngo rusahure umutungo wa Kongo.
Inama ya Dar Es Salaam isanze M23 idahisha ko yariye karungu. Nyuma yo kwigarurira intara yose ya Kivu y’Amajyaruguru, ubu abarwanyi bayo baranasatira Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.
Uwo muvuduko wa M23 watumye zimwe mu ntagondwa zo mu butegetsi bwa Tshisekedi zitangira kuva ku izima. Dore nk’ubu, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, arasaba Tshisekedi kwemera gushyikirana na M23 “amazi atararenga inkombe”.
Igitutu kuri Leta ya Tshisekedi kandi kirarushaho gukara kubera bimwe mu bihugu bya SADC byatangiye gahunda yo gucyura abasirikari babyo bari muri Kongo. Urugero ni Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi, wahaye itegeko Umugaba Mukuru w’ingabo z’icyo gihugu gutangira gutahura abasirikari ba Malawi barwaniriraga uruhande rwa Leta ya Kongo.
Hari kandi induru y’abaturage b’Afrika y’Epfo, bababajwe cyane n’urupfu rw’abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo, abandi n’ubu bakaba bakiri ingwate z’umutwe wa M23. Abadepite b’icyo gihugu ubu bakaba bamereye nabi Perezida Cyril Ramaphosa, bamusaba gucyura vuba na bwangu ingabo z’Afrika y’Epfo, aho gukomeza gupfa ku bwinshi.
Abarundi nabo ntibaha amahwemo Perezida Ndayishimiye, bamubaza igituma abana babo yohereje muri Kongo, bakomeza gupfa nk’ibimonyo, ku nyungu ze bwite.
Ese ko amajwi asaba Tshisekedi kwicarana na M23 ku meza y’ibiganiro akomeza kuba menshi, kandi no ku rugamba akaba akubitwa iz’akabwana,Tshisekedi arava ku izima yemere gushyikirana n’abo yita “umutwe w’iterabwoba”? Arakomeza yinangire se, kandi n’abari bamushyigikiye batangiye kubona ko amazi atakiri ya yandi? Ngaha rero aho Senateri Joe Wilson ahera avuga ko ibibazo bya Kongo biri mu biganza bya Tshisekedi.
Abasesenguzi muri politiki y’aka karere bemeza ko nta kabuza inama ya Dar Es Salaam nayo izashimangira ko amahoro ya Kongo adashobora kuva mu rusaku rw’imbunda. Basanga rero uyu ari umwanya mwiza kuri Tshisekedi ngo yumve impanuro, aho gukomeza gutera iyaharurutswe atunga urutoki uRwanda. Ngo uko aseta ibirenge, ni ko ingoma ye irushaho kujya aharindimuka, kuko bigaragara ko igihe kitari ku ruhande rwe.