Ku munsi w’ejo twabagejejo inkuru ivuga ibijyanye n’inama y’ikitaraganya ya RNC yatumiwe na Kayumba Nyamwasa aho bamwe mu bayoboke buwo mutwe w’iterabwoba basigaye kuri Kayumba bayitabiriye bavuye hirya no hino.
Iyo nama yaranzwe no kutumvikana ku buryo bushoboka byerekana aho RNC igera isenyuka nuko Kayumba Nyamwasa n’umujinya mwinshi abibutsa ko ariwe ubahatse kandi ushaka aragenda kuko n’abandi bagiye.
Yagize ati ‘’Nabutumiye mbizeye sinshaka abadufatanya n’udukundi twa Thabitha Gwiza, Sgt Jean Paul Turayishimye ndetse na Leta ya Kigali ; Nimutanyubahira ko ndi umuyobozi w’ihuriro munyubahire ko mwansanze ahondi kandi mbafiteho ububasha nk’umuntu wabatumiye bamwe akaba ari nu bwambere mugeze muri iki gihugu mubikesha RNC ‘’
Mu mpaka zaranze iyo nama, abayoboke berekanye impungenge n’ibibazo by’urusobe biri muri RNC cyane cyane isezererwa rya Jean Paul Turayishimiye benshi bemeza ko ritubahirije amahame n’amategeko agenga ihuriro abandi bati Jean Paul Turayishimiye nahabwe imbabazi akubitwe icyuhagiriro.
Mu kubasubiza Kayumba Nyamwasa yagize ati ‘’Ihuriro si umuntu kandi ntiwaha imbabazi utazisabye, ibyo Jean Paul Turayishimye yakoze ni urukozasoni kubera kujya ku mbuga duhuriyeho akahavugira kandi akahandikira n’ibitari ngombwa ‘’
Ku kibazo cya Rutabana, Kayumba Nyamwasa yavuzeko yababajwe n’ibura rye ariko ko mu Kinyarwanda bavuga ngo uwiyishe ataririrwa. Mu kubatera ubwoba Kayumba yabibukijeko ntawarushije Theogene Rudasingwa gukora, ngo ariko yikuye mu ihuriro RNC nawe azi ibyamubayeho. Yavuzeko Rudasingwa Theogene yabuze, aheruka kuvugwa akiri muri RNC.
Abitabiriye iyo nama bemeje ko Kayumba yari afite umujinya w’umuranduranzuzi ariko nanone akagaragaza ubwoba bwinshi yigamba ko aho ibintu bigeze ntawe bakwiye kwinginga. Yongeye kwikoma by’umwihariko icyo yise komite ya Kampala ko utitandukanya nayo azahura n’uruva gusenya ndetse aracikwa yigamba ko muri Uganda ahafite ijambo kandi ahafite abantu bakomeye biteguye gushyira mu bikorwa ibyo yabasaba byose.
Muri iyi nama kandi, Kayumba Nyamwasa yasezereye burundu bamwe mu bari bahagarariye RNC muri Canada; muri abo harimo Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor muri Canada, Madamu Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada akaba umubitsi mu karere ka Windsor, Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada na Jean Paul Ntagara,umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada.