• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano

Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano

Editorial 29 Oct 2016 Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu turere twa Rwamagana na Kicukiro basuzumiye hamwe mu nama bakoze ku wa 27 Ukwakira uko umutekano wifashe; ndetse bafata ingamba zo kurushaho kuwubumbatira bakumira ibyaha.

Nubwo byagaragaye ko wifashe neza muri rusange, abo bayobozi basanze hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gutsina no gukubita no gukomeretsa.

Ikindi bahuriyeho n’uko inzego z’ubuyobozi zigomba kwegera abaturage zikabakangurira kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa.

Mu bazitabiriye harimo abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’akarere n’abandi bafite inshingano zinyuranye muri izo nzego n’abakuriye inzego z’umutekano muri utwo turere.

Iyabereye mu karere ka Rwamagana yayobowe n’Umuyobozi wako, Radjab Mbonyumuvunyi wasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge gukurikirana ko amarondo akorwa neza.

Yagize ati:”Kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi byaha biri mu nshingano zacu nk’abayobozi, kandi dufatanyije n’izindi nzego ndetse n’abo tuyobora nta kabuza tuzabikumira.”

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr. Jeanne Nyirahabimana yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze zako ko abo bayobora ari bo bagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa b’ibanze, bityo ko bagomba kubegera bakabasobanurira uruhare rwabo mu iterambere n’umutekano birambye.

Yagize ati:”Abayobozi tugomba gukorera mu mucyo no kwita ku nyungu za rubanda. Dusabwa kandi gushyira imbaraga mu gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano kuko ari wo shingiro rya byose.”

-4534.jpg

Izo nama zitabiriwe kandi n’abayobozi ba Polisi muri utwo turere, zikaba zarashojwe abazitabiriye bafashe ingamba zirimo kunoza imikoranire bafatanya mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha no gufata ababikoze, gukangurira abaturage gushyira amatara ku mazu yabo mu rwego rwo gukumira ubujura, no gufatanya mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura.

RNP

2016-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Editorial 19 Sep 2019
Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Editorial 11 May 2024
Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy

Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy

Editorial 02 Jan 2017
Impinduka  zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero  ‘ZION TEMPLE’

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero ‘ZION TEMPLE’

Editorial 07 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RGB
KWAMAMAZA

RGB

Editorial 25 May 2017
RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe
INKURU ZAKUNZWE CYANE

RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe

Editorial 20 Jun 2018
Uganda: Umunyemari yashatse kwica umugore babyaranye 4 ngo abone uko yigarurira imitungo
Mu Mahanga

Uganda: Umunyemari yashatse kwica umugore babyaranye 4 ngo abone uko yigarurira imitungo

Editorial 27 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru