• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Peter Vrooman wagizwe Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ni muntu ki ?
Peter Vrooman wagizwe Ambasaderi wa USA mu Rwanda

Peter Vrooman wagizwe Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ni muntu ki ?

Ubwanditsi 16 Nov 2017 HIRYA NO HINO

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yagize Peter Vrooman Ambasaderi wayo mu Rwanda, akazasimbura Erica J. Barks -Ruggles wakoreraga i Kigali kuva mu Ukuboza 2014.

Guverinoma yagize Peter Vrooman nk’Ambasaderi wa USA mu Rwanda kuwa 26 Ukwakira 2017 ariko agomba kubanza kwemezwa na Sena.

Uyu mugabo w’imyaka 51 afite uburambe mu bya dipolomasi kuko yakoze mu bubanyi n’amahanga bwa USA guhera mu 1991.

Yakoze muri Ambasade ya Amerika muri Ethiopia ari Umuyobozi wungirije Ambasaderi muri Nyakanga 2014- Kanama 2016, aza no guhabwa izi nshingano zo kuba Umuyobozi ushinzwe ibikorwa kuva muri Nzeri 2016 -Nyakanga 2017.

Vrooman yarangije muri kaminuza ya Havard, ibijyanye n’ubumenyi rusange mu 1988 ariko yanize ibya politiki i Paris mu Bufaransa mu Ishiri rikuri rya “Sciences Po” (Institut d’études politiques de Paris).

Mu 1989 – 1990, Vrooman yungirije wungirije Richard F. Pedersen wari Umuyobozi wa Kaminuza ya American iri i Cairo mu Misiri wigeze no kuba Ambasaderi wa Amerika muri Hongrie.

Yakoze nk’ushinzwe gutegura ingendo n’imbwirwaruhame z’Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bigo bya Amerika kuva mu 1991 kugeza mu 1992, muri Djibouti n’ahandi.

Vrooman yabaye Umujyanama wungirije wa USA ushinzwe ibya politiki mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2000 – 2005, aza no kuba Umujyanama mu Burasirazuba bwo hagati.

Yanakoze imirimo ifite aho ihuriye n’ako karere, yabaye Umuyobozi wungirije w’Umujyanama w’Amabasade ya Amerika mu bya politi i Tel Aviv muri Israel mu 2006 – 2008, muri Ambasade ya USA i Baghdad muri Iraq (2008-2009).

Vrooman anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’ibijyanye n’umutekano yakuye muri National Defense University mu 2011.

Yanabaye Umuvugizi w’Ambasade ya Amerika i New Delhi mu Buhinde kuva muri Kanama 2011 – Gicurasi 2014, aho yavuye atangira akazi muri Ethiopia.

Vrooman avuga Icyarabu, Icyongereza n’Igifaransa. Yashakanye na Johnette Iris Stubbs ukora akazi ko gufotora, bakaba baranabyaranye abana babiri, Zarah na Hendrick.

Peter Hendrick Vrooman yavutse ku wa 1 Werurwe 1966 mu Mujyi wa New York, avuka kuri David Henry Vrooman wari umwarimu wigisha iby’ubukungu muri kaminuza ya St. Lawrence, no kuri Sally (Eaton) Vrooman.

2017-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Ubwanditsi 30 Nov 2021
Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Ubwanditsi 13 Oct 2022
Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend

Ubwanditsi 25 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro
ITOHOZA

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro

Ubwanditsi 15 Oct 2016
Igihugu nticyatera imbere mugihe abaturage bameze nk’injiji
Mu Rwanda

Igihugu nticyatera imbere mugihe abaturage bameze nk’injiji

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose
POLITIKI

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Ubwanditsi 10 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru