• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Ubwanditsi 10 May 2018 HIRYA NO HINO

Igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle bitegura kurushinga bidatinze, ubukwe bukirangira bazajya ahantu hatuje basangire ibyishimo by’urukundo rwabo, u Rwanda ruri mu bihugu bashobora kujyamo.

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry buzataha kuwa 19 Gicurasi 2018, bazasezeranira muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George imaze imyaka 500 ishinzwe muri Windsor.

Ikinyamakuru Travel + Leisure yavuze ahantu h’ingenzi abageni bashobora kuzarira ukwezi kwa buki. Nubwo nta gihamya ntakuka yemeza aya makuru, Harry n’umukunzi we Meghan Markle bakunda cyane Umugabene wa Afurika ari naho batangiriye urugendo rwo gukundana bisesuye.

Mu bihugu Meghan Markle n’umugabo we bashobora kuzaruhukiramo bakimara gukora ubukwe, harimo u Rwanda. By’umwihariko nibaramuka bahaririye buki, bazajya mu gice cy’ibirunga basure n’ingagi nk’inyamaswa Meghan Markle akunda cyane.

Meghan asanzwe afite ishusho nziza ku Rwanda ndetse mbere y’uko yambikwa impeta yari yasuye iki gihugu kiri mu burasirazuba bwa Afurika. Yaherukaga kuhasura mu mwaka wa 2016 akiri Ambasaderi wa World Vision, akigera iwabo yavuze ko yagize “urugendo rw’agatangaza.”

Namibia, nayo iri mu bihugu bya Afurika aba bageni bashobora kuzajyamo nibamara gusezerana. Nibemeza urugendo rwabo muri Namibia baruhukira muri hoteli zigezweho zubatswe mu kibaya cya Hoanib Valley Camp.

Harry n’umukunzi we nibajya muri Namibia bazaruhukira muri Hoanib Valley Campa

Mu mwaka ushize, Markle yaherekeje igikomangoma Harry ubwo yasuraga bwa mbere Botswana[ihana imbibi na Namibia]. Igihe baherukira kuhasura bahagiriye ibihe byiza bityo bigakekwa ko bazasubirayo gusura ibindi bice nyaburanga batagezemo.

Igikomangoma Harry yasuye Brazil bwa mbere ari wenyine mu 2012, yahavuye ageze mu duce twose dukundwa bikomeye n’abakerarugendo. Markle na we aherutse kwandika ku rubuga rwe rwa The Tig ko yifuza kuzagirira ibihe byiza muri Brazil.

Igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle nibaza mu Rwanda baziyakirira mu mahoteli yo mu gice cy’ibirunga nka Bisate Lodge

Ikindi gihugu Markle yifuza kujyamo ni Philippines by’umwihariko muri Palawan. Uvuye mu Murwa Mukuru Manila ujya Palawan, indege ikoresha iminota 90.

Iby’ingenzi wamenya kuri ubu bukwe

News.com yatangaje ko abageni batumiye abantu 2640 barimo 1200 bazava mu baturage basanzwe, 200 bakoranye na Harry n’umukunzi we mu bikorwa by’ubugiraneza, abanyeshuri 100 biga mu mashuri yo muri aka gace n’abandi.

Mu mbuga ya Windsor[ahubatse chapelle abageni bazasezeraniramo] hitezwe ikivunge cy’abantu babarirwa mu bihumbi. Imbere mu Kiliziya hafite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 800.

Muri aba magana inani bazinjira, harimo 600 bemerewe kuzasangira n’abageni mu gihe 200 gusa aribo bazajya mu cyumba bazabyiniramo bishimana.

Ubwo Meghan Markle yari ari mu ntara y’Amajyaruguru vuba aha

Ubukwe buzabera muri Chapelle ya St George muri Windsor Castle guhera saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Bwongereza[9pm AEST(Australian Eastern Standard Time)].

Umuhango wo gusezerana uzayoborwa na Reverend David Conner hanyuma mu kwambikana impeta biyoborwe na Archbishop wa Canterbury, Justin Welby ari na we wabatije mu buryo bw’ibanga Meghan Markle.

Ibirori bizatambutswa imbona nkubone kuri Televiziyo mpuzamahanga yo muri Australia ndetse na ABC izerekana uyu muhango. Abazabikurikirana kuri televiziyo ntibazerekwa ibyabereye mu kwiyakira.

Aba bombi bazasezeranira muri Chapelle ya St. George

Ubukwe bwa Harry n’umukunzi we butandukanye n’ubw’igikomangoma William na Kate bwabaye mu 2011 bugakorwa ku rwego rw’igihugu hatumiwe n’abayobozi b’ibihugu batandukanye.

Mu batumiwe harimo Barack Obama wahoze ayobora USA nk’umwe mu nshuti magara za Harry. Hazaba hari kandi abaririmbyi nka Spice Girls, Elton John, abakobwa bakundanyeho na Harry barimo Cressida Bonas na Chelsy Davy.

Mu nshuti magara za Meghan harimo ibyamamare nka Jessica Mulroney, Priyanka Chopra ndetse na Misha Nonoo.

2018-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Commonwealth yagendereye u Rwanda

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Commonwealth yagendereye u Rwanda

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Umugabo usilamuye afite amahirwe 60% yo kutandura virusi itera SIDA

Umugabo usilamuye afite amahirwe 60% yo kutandura virusi itera SIDA

Ubwanditsi 29 Mar 2019
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Ubwanditsi 05 Jan 2021
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ubwanditsi 23 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushakashatsi Tom Ndahiro aratwibutsa uko Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Perezida Habyarimana yo gukwirakwiza Interahamwe mu Rwanda hose.
Amakuru

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushakashatsi Tom Ndahiro aratwibutsa uko Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Perezida Habyarimana yo gukwirakwiza Interahamwe mu Rwanda hose.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje  kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi
ITOHOZA

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

Ubwanditsi 17 Mar 2017
APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya
Amakuru

APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya

RUSHYASHYA 25 Aug 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru