• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Inama zagufasha guhitamo umusore nyawe mugihe ufite benshi bagukunda

Inama zagufasha guhitamo umusore nyawe mugihe ufite benshi bagukunda

Editorial 16 Dec 2017 SHOWBIZ

Bijya bibaho ko umukobw ayisanga mu gihirahiro yarabuze amahitamo bitewe no kuba afite abasore babiri bagukunda kandi nawe ukaba wumva ubakunze. Gusa kuko biba atari byiza ko ukomeza kubabeshya bose, uba usabwa gukora amahitamo ugafata umwe.

Niyo mpamvu tugiye kukubwira bimwe mu byagufasha gukora amahitamo azakurinda kwicuza :

Gisha inama abantu wizeye

Kugisha inama igihe wananiwe no guhitamo ni byiza kuko inshuti wizeye ishobora kureba ku kintu wowe utigeze ubona kikagufasha guhitamo. Gusa mu gihe uhuye n’ingaruka z’amahitamo wafashijwemo n’inshuti yawe, uzirinde kumushyiraho amakosa.

Tekereza uko wabana na buri wese mu gihe kiri imbere

Renga imipaka yo gutekereza uko ubabona nonaha utekereze mu gihe kizaza. Genda ukora ishusho mu mutwe wawe uko mwaba mumeranye mu muryango w’ahazaza. Mufite abana, mukennye kurushaho, mukize kurushaho, kugeza igihe mwese mugeze mu busaza n’ubukecuru. Gutekereza mu gihe kizaza bizagufasha kumenya umusore wakishimira kubana nawe muri abo bombi.

Gereranya uko ujya ubiyumvamo buri wese ukwe 

Nubwo bose bakubwira ko bagukunze kandi nawe ukumva ubakunze ariko ntabwo wiyumva kimwe iyo muri kumwe. Buri wese ufite uko umwiyumvamo iyo muri kumwe bitandukanye nuko wiyumvamo undi. Gereranya byombi uhitemo.

Tekereza ku buryo bakwibonamo

Umaze kugereranya uko ubibonamo iyo muri kumwe noneho utetereza ku buryo bo bakwiyumvamo. Ese ubona ari inde ukwiyumvamo cyane kurusha undi. Kubigereranya nabyo bizatuma ugira uwo uha amanota menshi n’uwo uha make.

Ita ku kintu kibi buri wese afite

Reka ku kintu kibi buri wese umubonaho ugereranye icyo Wabasha kwihanganira n’icyo byagora kwihanganira.

Ita ku byiza buri wese afite

Nyuma yo kureba ibibi ubona kuri buri umwe jya noneho ku byiza ubona kuri buri umwe urebe ibyo ukunda cyane naho ubahe amanota ukurikije ibyo byiza ubabonaho.

Gereranya ibyiza n’ibibi ubona kuri buri wese

Umaze kubona ibyiza n’ibibi ubona kuri buri wese, noneho ugereranye urebe ku mpande zombi ushobora agusanga umwe afite ibibi byinshi ariko ukaba wabashaka kubyihanganira kurusha ikibi kimwe ubona ku wundi.

Fata umwanya uhagije wo kuba wenyine

Gufata umwanzuro nk’uwo ni ikintu kiba gikomeye cyane gisaba kwitonda. Nubwo wagishije inama ukaba wakoze n’ibindi byose bishoboka. Ukeneye kuba wenyine. Niba uwo ugiye guhakanira hari icyo wamukundiraga ukabanza kwitonda ukumva ko uhisemo neza ku buryo utazangera kwifuza ibyo wakundaga k’uwo ugiye guhakanira.

Ngaho rero, niba wumvaga uri mu gihirahiro warabuze uwo uhitamo, ibi ni bimwe mu bizagufasha kumenya gukora amahitamo meza. Twabibutsa ko utagendera ku ngingo imwe, ko ahubwo buri ngingo ugenda ufatira umwanzuro.

2017-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Hamisa Mobetto warangaje Diamond Platnumz yatunguye abantu abereka amafoto ye ya bikini ndetse n’ imyaka afite

Hamisa Mobetto warangaje Diamond Platnumz yatunguye abantu abereka amafoto ye ya bikini ndetse n’ imyaka afite

Editorial 17 Nov 2017
Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Editorial 20 Nov 2021
Ben Kayiranga yahishuye uko yasabwe kureka kuririmba injyana gakondo, akabwirwa kuririmba indirimbo zijya gusa n’izabafaransa ngo nizo zicuruza

Ben Kayiranga yahishuye uko yasabwe kureka kuririmba injyana gakondo, akabwirwa kuririmba indirimbo zijya gusa n’izabafaransa ngo nizo zicuruza

Editorial 03 Mar 2021
Urukundo si ukuryamana, dore ibyo wakorera umukunzi wawe akarushaho kukwizera

Urukundo si ukuryamana, dore ibyo wakorera umukunzi wawe akarushaho kukwizera

Editorial 12 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Kaminuza ya Makerere Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riravuza ubuhuha
INKURU NYAMUKURU

Muri Kaminuza ya Makerere Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riravuza ubuhuha

Editorial 17 Mar 2018
Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu
Mu Rwanda

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Editorial 12 Sep 2018
Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani
Mu Mahanga

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Editorial 16 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru