• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!

Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!

Editorial 09 Apr 2021 Amakuru, Mu Mahanga, POLITIKI, SHOWBIZ

Amakuru yizewe aravuga ko Jean Paul Samputu nawe yamaze gutapfuna isente za Gen Abel Kandiho, uyobora urwego rw’ubutasi muri Uganda, CMI, ngo ajye mu mubare wa ba ”mpemukendamuke, batunzwe no guharabika igihugu cyabo, batitaye ku ngaruka zikunze kuba ku ntati.

Ababanye n’uyu muhanzi Jean Paul Samputu, ntibatunguwe n’amahano yuyu mutekamutwe. Abo twaganiriye, baba abo babanye muri Orchestre Ingeri, baba abo bakuranye banakomoka hamwe mu Matyazo ya Huye, bavuga ko kuva na kera ubunyangamugayo bwe bwari hafi ya ntabwo. Basanga buhabanye cyane n’uburere yaherewe mu muryango wa Muzehe Samputu wangaga umugayo cyane.

Nubwo ariko basanzwe bazi ko Jean Paul ari umuriganya, batubwiye ko ntawatekerezaga ko yagera ku rwego rwo kurya akatagabuye ngo agambanire u Rwanda, cyane cyane ubuyobozi bwa RPF-Inkotanyi bwamuhaye byose, none akaba abubereye wa mutindi baha amata akaruka amaraso.

Nubwo Jean Paul Samputu yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ntiyigeze yitwara nk’umuntu wababajwe n’ibyabaye, ahubwo yabibonyemo uburyo bwo kwishakira amaramuko. Nguko yagiye yakira amafaranga yabishe iwabo, agatangariza ku maradiyo mpuzamahanga ko yatanze imbabazi, kandi ahubwo yarahawe udufaranga ngo agambane, ndetse akaba yarabipfuye cyane n’abavandimwe be barimo murumuna we Patrick Samputu, umugabo uzwiho ubuhanga, ubunyangamugayo n’ubusirimu bwinshi, utarumvaga ukuntu ubusambo bwatuma umuntu muzima agambanira ababyeyi be.

Magingo aya inyinshi mu nkoramutima za Jean Paul Samputu ni abajenosideri, ababakomokaho, nabandi bahagurukiye kurwanya uRwanda.

Jean Paul Samputu yagiye ahunga uR inshuro nyinshi, ahanini amaze kwiba abantu cyangwa yagaragaye mu migambi yangiza isura y’Igihugu. Yageze aho yigira umurokore, agamije indonke no kwamamaza ibyo yitaga ubwiyunge no kubabarira, ariko abamuzi neza baramaze kuvumbura ko ari ubutekamutwe bwamuranze kuva mu bwana , akaba abusazanye. Abo yahemukiye bagiye bamwihanganira, bibwira ko inda nini izageraho igahaga, akumva inama nyinshi zamushishikarizaga kureka ubuhemu. Ntiyahagaritse imyitwarire isebya umuryango wa Nyakwigendera Samputu, ahubwo yakomeje kwiba abantu batabarika abizeza kubajyana i Burayi na Canada, akabaka akayabo k’amadolari, ari nayo yagize impamba ubwo yahungaga bwa nyuma ava mu Rwanda.

Urwego rwUbugenzacyaha mu Rwanda, rugikorera muri Polisi y’Igihugu, rwamuhamagaye kenshi rumusaba gusubiza utw’abandi, ndetse akanabyemera, ariko ntiyigeze yubahiriza isezerano yahaga Afande Tony Kuramba wageragezaga kumugarura mu nzira nziza. Nguwo umugabo-gito wigize intyoza mu guharabika Urwamubyaye

Muri izo nshuro yahunze, hari ubwo yabaga ari Kampala muri Uganda. Yahakoreye ibitaramo byinshi, aririmba indirimbo zisingiza Perezida Museveni na murumuna we Salim Salleh, biza gutuma aba umwana mu rugo kwa Museveni nibyegera bye. Ubutegetsi bwa Museveni bwamunagamo umuntu woroshye gukoresha mu kubangamira u Rwanda.

Nguko uko Gen Abel Kandiho,yakomeje kumwiyegereza no kumushukisha udufaranga, amwumvisha ko kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , akaba n’umuhanzi uzwi, byamugira igitangaza muri politiki. Ibi nibyo bakoreye Mihigo Kizito, aho yiyahuriye bategura Jean Paul Samputu ngo asimbure Kizito. Samputu yabuze ubushishozi, ngo atahure ko umutego abanzi b’uRwanda bagushijemo Mihigo Kizito, nawe ariwo uzamushibukana. Ubu aririrwa ku mbuga nkoranyambaga, kuri ya maradiyo y’interahamwe n’ibigarasha, si ugukwiza ibinyoma akiva inyuma. Iyo aza kugira umutimanama yari kwibuka ko ibikorwa bye bigayitse bishengura abazi ubupfura bw’umuryango akomokamo.

Jean Paul Samputu ubundi atuye muri Canada, ariko akora ingendo nyinshi muri Uganda, aho ajya gufata amafaranga n’amabwiriza kwa Gen Kandiho. Ubu noneho ari mu mushinga wo gushinga umutwe wa politiki ngo wo kuvuganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nkaho hari umwahaye iyo nshingano. Icyo kiryabarezi ngo ni ishyaka agihuriyemo n’abantu nka Denise Zaneza, René Mugenzi, Claude Gatebuke, n’abandi birirwa bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkukotwabivuze haruguru, kuba Jenoside yarahitanye ababyeyi be, Jean Paul Samputu ntacyo bimubwiye, apfa kwibonera icyuzuza igifu cye. Nguwo rero Jean Paul Samputu abenshi bamaze guha izina rya Bangamwabo, wemeye kurwiyambika ngo atatire gakondo. Nakomeze akurikire akaryoshye munsi y’ibuye, azahakura inda y’akabati. Kaguta Museveni, Abel Kandiho, Salim Salleh n’ibindi bikomerezwa byo muri Uganda byo birabyinira ku rukoma, kuko burya usenya urwe umutiza umuhoro.

Nubwo ariko bibwira ko bageze ku ntego yo kwangisha bamwe mu Banyarwanda igihugu cyabo, bakwiye kumenya ko amaherezo amateka azabaryoza amaraso yabo bashora mu migambi ibashyira mu kaga. Agatinze kazaza?

2021-04-09
Editorial

IZINDI NKURU

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

Editorial 08 Nov 2023
Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Editorial 02 Apr 2021
Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Giporoso nyuma y’igihe kinini  yihishahisha

Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Giporoso nyuma y’igihe kinini yihishahisha

Editorial 12 May 2016
U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2022, nyuma yo gusezerera Morocco ikazahura na Argentina ku mukino wa nyuma

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2022, nyuma yo gusezerera Morocco ikazahura na Argentina ku mukino wa nyuma

Editorial 15 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”
Amakuru

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Administrator 10 Dec 2025
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri
HIRYA NO HINO

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Editorial 25 Jun 2020
Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Editorial 21 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru