Igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda 2019, Yasipi Kasmir Uwihirwe, ni umwe mu bagize Indangamirwa icyiciro cya 12 baturuka mu bihugu 23, basoje amasomo ku gukunda igihugu ndetse n’amateka yacyo no kukirwanira.
Ubwo bamwe mu bashoje aya masomo berekanaga ibyo bize, mu bijyanye no gutegura urugamba, Yasipi Kasmir Uwihirwe, yagaragaye asobanurira abayobozi bayobowe n’umukuru w’igihugu akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda uburyo bategura urugamba neza ku ikarita, uburyo basubizayo umwanzi, uko bakwitwara igihe baba batunguwe n’ibindi.
Yassip Kasmir, wari wahawe ipeti rya lieutenant wambaye umwambaro wa gisirikare, inkweto za bote, ingofero y’urumbaga ndetse n’imbunda nini, hamwe n’inkoni mu ntoki, yatangiye asaba abagize itsinda yari ayoboye kwibwira abayobozi.
Nyuma yo gusobanurira abayobozi agace bategura guhanganiramo n’umwanzi, n’uko bazagenda bitwara kuri buri musozi mu bihe bitandukanye, yasabye abasirikare batandatu yari ayoboye kwakira amabwiriza y’uko bagomba kwitwara ku rugamba.
Nyuma y’aya mabwiriza, abasirikare bagiye ku rugamba, bahangana n’umwanzi mu buryo busa neza n’uko urugamba rugenda, ndetse baranarutsinda.
Urubyiruko ruturuka mu bihugu 23, barangije amashuri yisumbuye.
Itorero indangamirwa ryatangiye mu 2008, aho abana b’abanyarwanda batuye mu mahanga bazaga mu biruhuko bagahabwa inyigisho ku ndangagaciro zitandukanye za Kinyarwanda, kugirango nibasubira yo, bazababwire abo basanze ibyiza by’u Rwanda.
Mu 2016, nibwo abarangije amashuri yisumbuye haba abo mu Rwanda n’abo hanze batangiye guhurizwa hamwe mu itorero Indangamirwa.
Abasoje amasomo uyu mwaka, harimo abagera kuri 363 barangije amashuri yisumbuye, urubyiruko 48 rw’indashyikirwa ruyobora abandi, batanu bagarutse gutozwa, hari kandi 80 b’abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga, 69 bo mu nzego zareta n’ibigo bitandukanye, 55 b’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye. Abaturuka mu Rwanda barabarirwa ku kinyejana cya 81.18%.
Aba bari basoje itororo kandi, bashyizwe mu byiciro bibiri ari byo icy’abafite hagati y’imyaka 24 na 35, kiswe indahangarwa.
Hari kandi abafite imyaka iri hagati ya 18 na 23 biswe indirira.
Abaturutse hanze biyandikishije bageraga kuri 124, ariko abitabiriye ni 78 baturutse mu bihugu 23, birimo USA, Canada, India, Kenya, Belgium, UAE, Uganda n’ibindi.