Ingabire Victoire Umuhoza(IVU)ni umwe muri ba bangamwabo bashimishwa no kuvuga nabi uRwanda mu mahanga,.batazi ko abo banyamahanga babafata nk’inkunguzi yambika ubusasa umubyeyi mu ruhame.
Uretse ko ibyo ashinja u Rwanda ari n’ibihimbano cyangwa amakabyankuru, ubundi umwana ufite uburere bw’ibanze yirinda gutaramana nyina. N’iyo umubyeyi we yaba aroga, umwana muzima amugayira mu muryango atarinze kumuha rubanda.
Kwandagaza umubyeyi birushaho kuba ubupfamutima iyo abo umuregera ntacyo bamukoraho, cyane cyane iyo wowe urega n’abo uregera, mwese mutabuze inenge.
Ko hari imbuga nyinshi IVU yanengeramo ibitagenda neza bigakosorwa,( nk’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ibiganiro n’abayobozi bakuru barimo na Perezida wa Repubulika, n’andi mahuriro adaheza abaturage) kuvuza induru kuri za BBC na VOA byahindura iki?
Nk’uko yabyivugiye kuri wa muzindaro we” Imbarutso ya demokarasi” ucengeza amatwara y’isebanya, mu cyumweru gishize Ingabire yihereranye itsinda ry’abaturage bo muri Australia, maze si ugusiga ibyondo uRwanda n’ubuyobozi bwarwo yiva inyuma.
Mu birego bye, IVU avuga ko mu Rwanda nta burenganzira bwa muntu na mba, kuko abantu bicwa, bakarigiswa, bagafungirwa ubusa, mbese wumvise amagambo ye wagirango uRwanda ni nko mu ishyamba aho inyamanswa nini yica into nta nkurikizi!
Nta muntu wigeze avuga ko uRwanda ari paradizo, kandi n’abo aruregera ntibaba mu ijuru. Ariko kwirengagiza intambwe yatewe muri iyi myaka 30 ishize mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko, bisaba nyine kuba uri IVU cyangwa undi wese wiyemeje guhoza uRwanda ku nkenke, yitwaje intwaro ya” byacitse”.
Abo baturage bo muri Australia IVU aregera uRwanda se, ni impumyi cyangwa injiji zitazi uburyo uRwanda rwahanganye ndetse n’ubu rugihanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo kubaka ubutabera buhamye, guhindura imyumvire y’abaturage bakamenya kubaha ubuzima bw’abandi, kwigisha kubaha uwo mudasangiye ibitekerezo, n’ibindi byashoboraga kugorana iyo hataba ubuyobozi butajenjetse?
Abo baturage ba Australia nibashaka kumenya itandukaniro hagati y’uRwanda rwa none n’urwo hambere, baganire n’abasirikari b’igihugu cyabo bari muri MINUAR mu Rwanda, mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bazababwira uko Leta yafashe icyemezo cyo gutsemba igice kimwe cy’abaturage.
Abo basirikari bari mu butumwa “bw’amahoro”, nibaba abanyakuri bazabwira abo baturage uburyo batereranye Abatutsi bicwaga, bigasaba ubutwari bwa FPR- Inkotanyi ngo iyo Jenoside ihagarare.
Abo bahagaritse Jenoside ubu bakaba barwana no gusana uRwanda, nibo IVU yirirwa aharabika. Nibo aregera abaturage ba Australia, igihugu cyareberaga ubwo Interamwe (ZIRIMO NA NYINA WA Ingabire), zatsembaga Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Niba abo baturage bashaka kumenya akarengane k’Abanyarwanda, katari ako IVU aremarema, nibabaze Leta yabo impamvu ibungabunga abajenosideri aho kubashyikiriza inkiko, kandi yarahawe ibimenyetso simusiga bibahamya ibyaha. Abo ni nka Froduald Rukeshangabo, Céléstin Munyaburanga, Amiel Nubaha, Théogène Rukundo, n’ abandi bidegembya muri Australia kandi ari inkoramaraso.
Aho gutega amatwi no guha agaciro ibipapirano bya IVU, iryo tsinda ry’abaturage bo muri Australia rizabanze ribaze Leta yabo impamvu ihonyora abaturage b’abasangwabutaka (aborigènes), ntibagire uburenganzira ku butaka, ku burezi, ku mirimo n’ibindi bakabaye bemererwa n’amategeko.
Imibare ya Amnesty International, nyamara ubundi ikunze kubogamira ku bihugu by’abazungu, yerekana ko muri Australia umubare munini uri mu magereza ari abo basangwabutaka, ndetse hejuru ya 200 bakaba biyahura buri mwaka kubera ubuzima bubi cyane.
Ingabire Victoire kandi ngo yishimiye ihagarikwa ryo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, ngo kuko mu Rwanda nta burenganzira bwa muntu buhari! Ibyo kandi yabibwiraga abo muri Australia, mu gihe igihugu cyabo gishinjwa guhutaza abimukira, kibafungira mu magereza ya Nauru, Manus, Woomera, Perth n’ayandi mabi bitavugwa. Kubwa IVU izo mfungwa zirimo n’abana, ziriho neza kurusha impunzi n’abimukira baba mu Rwanda!
Ingabire Victoire rero, menya ko gusebya uRwanda nawe ubwawe nta gaciro. Abo banyamahanga bazakureka urogotwe kuko “usenya urwe umutiza umuhoro”, ariko iyo bageze hirya baraguseka kuko nta muntu muzima wambika ubusa umubyeyi we mu ruhame.