• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire Umuhoza ni  Bagosora Théoneste w’umugore.

Ingabire Victoire Umuhoza ni  Bagosora Théoneste w’umugore.

Editorial 26 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Biragoye gutandukanya Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki, na Col Théoneste Bagosora wameyekanye mu mateka y’u Rwanda nka “Koloneli w’imperuka”  kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Ikinyuranyo wabona wenda ni uko Bagosora yari umugabo mbwa, naho Ingabire akaba umugore, ariko ubundi barasa ugendeye ku mvugo y’ubugome  n’ingengabitekerezo z’aba bombi. Bombi ni abanyamahano nk’uko tugiye kubigaragaza muri iyi nyandiko.

Urwango rwaranze Bagosora mu buzima bwe, ni nk’ urutinditse muri Ingabire Victoire. Nta washidikanya ko ari nayo mpamvu ba Bagosora bagiriye Ingabire icyizere akabayobora, ubwo yinjiraga muri za RDR zari zigamije kwenyegeza urwango mu Banyarwanda.

Nubwo Col Théoneste Bagosora yari umutoni w’akadasohoka kwa Habyalimana wayoboye u Rwanda kugeza arushoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibyamubujije  gucura umugambi wo kwica uwamukamiye, amuziza kuba yari yarasinye amasezerano y’Arusha. Zimwe mu ngingo zari zikubiye muri ayo masezerano, ni itahuka ry’impunzi ziganjemo Abatutsi, Bagosora rero akaba atarakozwaga ibyo kubana n’Abatutsi mu Rwanda, doreko yabitaga”inzoka”.

Aha naho hari isano ya bugufi hagati ya Ingabire na bagosora, kuko bombi kubabwira umututsi ari ukubatuka. 

Bombi ni abagambanyi

Bagosora yatangiye gutegura umugambi wo kwica Habyarimana ahindura bamwe mu bategetsi nko muri Jandarumori, ashyiraho abazamufasha gushyira mu ngiro ubugome bwe.  Abonye umushinga we ugenda ujya mu buryo, ni nabwo yeruye, avugira mu ruhame ko agiye gutegura’imperuka”. Bwarakeye arabikora, Abatutsi basaga miliyoni bicwa urw’agashinyaguro mu minsi 100 gusa.  Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamije icyaha, ahanishwa gufungwa imyaka 35 nubwo yapfuye atarangije igihano.

Mu mwaka wa 2012, Urukiko Rukuru waburanishije Ingabire Victoire Umuhoza, rusanga  ari we wagejeje k’ uwitwa Uwumuremyi Vital umugambi we wo gushyiraho ingabo zishamikiye kuri FDU-Inkingi. Aha Ingabire yahamijwe icyaha cy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, n’ingingo z’imena z’Itegeko Nshinga hakoreshejwe iterabwoba n’intambara.Yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15, aza gufungurwa atarangije igihano kubera imbabazi za Perezida wa repubulika.

Nk’uko Bagosora yivuganye Habyarimana wamukamiye, ni nako Ingabire Victoire ahora yifuza kugirira nabi Perezida Kagame wamugiriye neza akamurekura atarangije igifungo. Ngiyo indi sano ya hafi Ingabire na Bagosora basangiye.

Ingabire Victoire ariyorobeka, nyamara yaratahuwe.

Ibyo Ingabire akora byose  abikorana ubutekamutwe no kwiyoberanya. Yihisha mu gihu cyo kwiyita umunyepolitiki n’impirimbanyi ya demukarasi, nyamara yishakira gusohoza imigambi yo gusubiza u Rwanda mu maboko y’abicanyi bene wabo. Aribeshya ariko,  kuko bitagisaba ubundi buhanga ngo ubone ko  imitekerereze ye ari nk’iya Bagosora.

Muw’ 1993 ubwo ibiganiro hagati  Leta ya Habyarimana na FPR Inkotanyi byari birimbanyije, impande zombi zari ziri kurebera hamwe uko abo mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi (APR)bazavangwa n’iza Leta y’icyo gihe, bagakora igisirikari kimwe cy’Igihugu. Bagosora yarebye umwanya biri gufata arerura ati :” Ariko ubundi turarushywa n’iki, ko ingoma ibihumbi nta Mututsi uzakandagira mu ngabo z’Igihugu cy’u Rwanda?”

Abazi neza Ingabire n’ umuryango w’abajenosideri akomokamo, ngo aterwa iseseme no kubona abajenerali b’Abatutsi mu ngabo z’u Rwanda. Iyo yihereranye na ba Bagiruwubusa Eric, Ntwari John Williams, Agnès Uwimana n’abandi babyumva kimwe,  ntatinya kuvuga ngo”uwabonye ba jenerali Kabiligi na “Kastari” ntiyabona abajenerali b’ubu”. Ngiri rya rondakoko ahuriyeho na musaza we Bagosora.

Utiriwe ujya kure, ishyaka rya Bagosora “CDR-Impuzamugambi”, ryari rishingiye ku irondabwoko ku buryo butihishira, ndetse “Colonel w’Imperuka” akabivuga ku mugaragaro. Ushaka ibindi menyetso ajye yibuka muri Nzeri 1993, ubwo izahoze ari ingabo z’u Rwanda “Ex-FAR”, zirangajwe imbere na Bagosora, zasohoraga inyadiko igaragaza ko “Abatutsi aho bava bakagera ari abanzi b’u Rwanda”.

Ingabire Victoire n’abo bahuriye mu ngirwashyaka rya FDU-Inkingi ntibasiba kwita abayobozi b’uRwanda”Abavantara”, bashaka kuvuga ko Abatutsi bahoze ari impunzi ari abanyamahanga badakwiye kuyobora mu Rwanda

Ubwo yari avuye mu buhungiro mu Buholandi aje guteza akaduruvayo mu Rwanda, Ingabire Victoire yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ko ashaka no kubona urwibutso rw’Abahutu. Yihutiye kujya no gusura imva y’ umuparimehutu  Dominiko Mbonyumutwa , uyu Ingabire akaba amufata nk’icyitegererezo.

Muw’ 2019 Ingabire Victoire yahamagaye urubyiruko mu Mujyi wa Kigali,arusaba kwifatanya nawe mu ngirwashyaka ye FDU-Inkingi rigizwe    n’abahoze ari abambari b’ingoma-ngome ya MRND/CDR.Yabwiye uru rubyiruko ko ashaka abahoze ari abasirikare b’Abahutu, kuko ngo ubwoko bw’Abatutsi atabakunda. Muri make Ingabire yiyemeje gukwiza umurage w’ubugome wa Bagosora.

Nk’uko rero Bagosora yoboye itsinda”AMASASU” ry’ahahezanguni b’ abasirikare ryari rishinzwe kwica Abatutsi, na Ingabire Victoire ayoboye agatsiko FDU-Inkingi, gafitanye imikoranire na FDLR, wa mutwe uhora unyotewe no kunywa amaraso y’Abatutsi.

Banyarwanda rero, nimumenye neza imigambi y’abashaka kubasubiza mu icuraburindi nk’iryo twaroshywemo na Bagosora na bagenzi be. Nimwime amatwi kandi mwamagane Ingabire Victoire n’abo basangiye imigambi, batifuriza ineza iki Gihugu. 

Ingabire n’imizindaro ye bakunze kumvikana bikoma Rushyashya News kuko yahagurukiye gutamaza abameze nkawe, kandi ibitutsi byabo ntibizigera biduca intege. Icyaduca intege ahubwo ni uko imigambi yabo mibisha yagerwaho, kandi kimwe n’abandi batifuriza u Rwanda amacakubiri, tuzayikoma imbere twivuye inyuma. 

2022-09-26
Editorial

IZINDI NKURU

Batatu bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Batatu bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Editorial 06 Dec 2017
Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Editorial 05 Jun 2023
U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n’Ijwi ry’Amerika

U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n’Ijwi ry’Amerika

Editorial 05 May 2018
Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame

Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame

Editorial 19 Jun 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru