Maj. Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe naho Liyetona Jean Claude afatwa mpiri.
Amakuru ava muri Fizi ho muri Kivu y’amajyepfo, aravuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu sakumi za mu gitondo, umurongo w’inyeshyamba za FLN zavaga ahitwa Kirembwe mu birindiro bya Gen.Hamada berekeza I Minembwe mu rwego rwo guhunga amabombe y’indege za FARDC n’ibisasu bya rutura zimaze iminsi zimishwaho na FARDC.
FARDC yaje gusakirana n’izi nyeshyamba imirwano yamaze amasaha abiri yatumye Majoro Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN ahasiga ubuzima ndetse na Radio nini irafatwa, muri iyi mirwano kandi , na Liyetona Jean Claude wari ushinzwe operasiyo mu birindiro bya Gen.Hamada yatawe muri yombi na FARDC.
Ibi bibaye mu gihe izi nyeshyamba ziri gusaba imishyikirano ngo zibe zakongera kwihuza na FDLR zabagamo nyuma ya 2016 ubwo CNRD UBWIYUNGE yavukaga, nk’ishyaka naho FLN ikaba umutwe w’ingabo ahagana mu mwaka wa 2018 babisabwe na Paul Rusesabagina havutse impuzamshyaka ya MRCD, inyeshyamba za FLN zigirwa umutungo bwite wa MRCD.
Paul Rusesabagina washinze MRCD ni muntu ki?
Paul Rusesabagina yavutse tariki ya 15/6/1954 mu cyahoze ari Komine Murama .Yavukanye n’abandi bana 8 bose hamwe bakaba ari 9 ku mubyeyi umwe, amashuriye abanza yayize mwishuri ry’abadivantiste I Gitwe, tariki ya 8/9/1967 yashatse umugore we wa mbere witwa Esthel Sembeba ariko nyuma yaje kumuta.
Bitewe n’imyitwarire mibi ya Rusesabagina yaje gutandukana n’umugore we Esthel Sembeba bafitanye abana batatu, maze mu 1981,batandukana byemewe n’amategeko .
198, kubera ingengabitekerezo ze n’ivanguramoko ryamwokamye yaje kongera gushakana n’umugore witwa Tasiyana wari umuganga mu bitaro bya Ruhengeri, nguko uko muri 1992 Rusebagina yahawe akazi n’ingabo za Habyarimana agirwa umuyobozi w’ungirije wa Hotel diplomates ikaba muri icyo gihe yari ishami rya Hotel de milles collines. Mri Jenoside Rusesabagina yahise yigarurira ubuyobozi bwa Hotel de milles collines. Yari yarahindutse indiri y’ingabo za Habyarimana zirimo Col. Renzaho na Gen. Munyakazi ndetse na Padiri Wencisilas Munyeshyaka wayoboraga Kiriziya stFamille, ariho naho bari bafite ibyumba bazaga gusambanyiriza abatutsikazi babohojwe.
Nyuma yaho ingabo za RPA zitsindiye urugamba ndetse zigahagarika Jenocide yakorerwaga abatutsi Rusesabagina n’umuryango we bahise bahunga, ariko baza kugaruka mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri bagarutse mu Rwanda Rusesabagina n‘umuryango we bahise berekeza I Brussels mu bubirigi mu mwaka wi 1996.
Bivugwa ko aho mu bu Birigi bahise bahagura inzu yo kubamo maze nyuma yigihe gito Rusesabagina n’umuryango we berekeza I Texas muri Leta zunze ubumwe z’Amerika
2004, yasohoye film yise Hotel rwanda yaje gutuma amenyekana cyane ndetse n’uwari perezida w’Amerika mwicyo gihe George bush amuha igihembo.
Rusesabagina yaje gushinga ishyaka rya PDR IHUMURE ndetse muri 2018, nibwo yashinze ihuriro MRCD ribarizwamo n’inyeshyamba rya FLN. Rusesabagina akomeje kwamaganwa n’abanyarwanda benshi baba muri Diaspora nk’umuntu upfobya jenoside yakorewe abatutsi akomeje kwiyitirira ibikorwa byokurokora abatutsi muri Hotel de milles collines.
Kuri uyu wa gatanu, abanyarwanda baba muri Diaspora ya Leta z’unze ubumwe z’Amerika cyane abatuye San Antonio, bagiye kunyomoza no gushyira ahabona ibinyoma bya Paul Rusesabagina waciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa mukuru kuvuga jambo kubyerekeye icyerecyezo gishya aho batuye. Abo banyarwanda baba ku nkengero ya San Antonio batasize niyonka bamwokeje igitutu, birangira adahawe ijambo. ibinyoma bye no kugambanira igihugu biburizwamo. Kuva tariki 10-26 Mutarama uyu mwaka i San Antonio hari ibiganiro mu cyiswe DreamWeek.