Abatuye muri Komini Minembwe ihuza teritwari ya Fizi, Uvira na Mwenga bavuga ko nubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko yemeye agahenge, ihuriro ry’ingabo ubutegetsi bwe bushyigikiye rikomeje kubagabaho ibitero.
Imitwe ishinjwa kugaba ibitero muri Minembwe irimo iy’ingabo za RDC (FARDC), ingabo z’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda n’ihuriro rya Wazalendo ryibumbiyemo imitwe ya Mai Mai.
Perezida wa sosiyete sivile ikorera muri Minembwe, Mufashe Santos, ku wa 15 Gashyantare 2026 yatangarije radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibitero byahagaze kuko abaturage bakomeje kugabwaho ibitero bya drones.
Mufashe yagize ati “Turacyaraswa na drones za Leta. Hafi ya byose bigaragaza ko imirwano itahagaze. Baracyatera kandi hari ababigenderamo. Duhora dusaba ko hajyaho imihora y’ubutabazi. Ndagira ngo menyeshe umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ko abatuye mu misozi miremire bakomeje kugabwaho ibitero no kwicwa. Batera amanywa n’ijoro.”
Uyu Munye-Congo yasobanuye ko drones ziri kwica abasivili kandi ko zangije imiyoboro y’itumanaho n’ibindi byafashaga abatuye muri Minembwe gukomeza ibikorwa bakesha imibereho ya buri munsi.
Ati “Drones ziri kurasa ingo z’abasivili. Zahagaritse ihuzanzira rya telefone, kandi mu by’ukuri iki kibazo kirakomeye. Twacuruzaga dukoresheje telefone ariko uyu munsi, abatuye muri Minembwe ntibagifite uburyo bwo kubaho.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimye Perezida wa RDC nyuma yo kwemeza aka gahenge kazatangira kubahirizwa tariki ya 18 Gashyantare, zimwibutsa ariko ko ibyo yemeye bigomba gushyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yagaragaje ko itangazo rya Leta ya RDC kuri aka gahenge rigamije kubeshya amahanga, asobanura ko Perezida Tshisekedi adateze guhagarika ibitero kuko iteka ahora ashaka intambara.



