• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Editorial 12 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Akaga ingabo z’Afrika y’Epfo zahuriye nako muri Kongo, kose Perezida Cyril Ramaphosa yakageretse ku Rwanda, ndetse ubu akaba ategura imigambi ngo yo kwihorera. Ni muri urwo rwego akomeje gusuka abasirikari n’ibikoresho muri Kongo, mu gihe nyamara inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC n’ab’ibya SADC, yanzuye ko umuti w’intambara muri Kongo ukwiye kandi ugomba kuboneka binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Kugirira nabi u Rwanda, Ramaphosa ntazakomeza kubinyuza gusa mu mikoranire na Tshisekedi, Ndayishimiye na FDLR, cyane cyane ko yabonye ko uRwanda ari intavogerwa kubera ubwirinzi buhambaye. Ubu rero ngo yaba yavumbuye umuvuno wo kugambana n’ibyihebe byo muri Mozambique, bizwi ku izina rya ” ansar-al-sunna, maze abasirikari n’abapolisi b’uRwanda bari muri icyo gihugu bakagira ikibazo, nk’ibyo abe bagize mu burasirazuba bwa Kongo.

Afrika y’Epfo ihana imbibi na Mozambique, ku buryo imikoranire hagati ya Ramaphosa n’ibyihebe yakwihuta.

Ibi nabyo ni ukwibeshya kuko n’ubundi abo Banyarwanda bari muri Mozambique badatekanye kubera urukundo cyangwa impuhwe z’ibyo byihebe. Oya! Abo bagizi ba nabi babatinyira ubushishozi, ubuhanga n’ubunyamwuga, isi yose ibaziho.

Kuva zagera muri Mozambike kuva mu mwaka wa 2021, ngabo z’uRwanda zashoboye kugarura umutekano muri Mozambique, mu gihe iz’ibihugu bya SADC ziyobowe n’izikomoka muri Afrika y’Epfo, zari imburamukoro, ibyihebe byarigaruriye intara ya Cabo Delgado n’utundi duce SADC n’igisirikari cya Leta batashoboraga gukandagiramo.

Ubu benshi mu baturage ba Cabo Delgado basubiye mu byabo, ibikorwa hafi ya byose birasubukurwa, muri make ubuzima bwaragarutse kubera ubwitange bw’abasirikari n’abapolisi b’uRwanda.

Ibyo nabyo byakuruye ishyari n’ipfunwe, doreko Afrika y’Epfo itumva ukuntu ” agahugu” nk’uRwanda kayirusha ibigwi mu ruhando mpuzamahanga.

Ramaphosa, Tshisekedi n’abandi banyeshyari, ntako batagize ngo baburizemo inkunga ya miliyoni 20 z’ama euros Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wageneye uRwanda kubera ibikorwa byo kubahiriza umutekano muri Mozambique. Ukuri kwaje gutsinda ikinyoma, iyo nkunga iratangwa, maze abo bagambanyi bongera gukorwa n’ikimwaro.

Amakuru dufitiye gihamya kandi, avuga ko Perezida Ramaphosa ari umwe mu bakwije ibihuha ngo ingabo z’uRwanda zahohoteye abaturage i Maputo, mu midugararo yakurikiye amatora y’umukuru w’icyo gihugu mu Kwakira 2024. Nabyo byafashe ubusa, kuko iperereza ryagaragaje ko ntaho abo Banyarwanda bahuriye n’ibyabereye i Maputo, mu bilometero hafi 1700 uvuye Cabo Delgado aho ingabo z’uRwanda zikorera.

Ingabo z’Afrika y’Epfo zaje kuyamanika no kuva muri Mozambique, Perezida Ramaphosa azohereza muri Kongo, atazi ko ari uguhungira ubwayi mu kigunda. Ntiyari ayobewe ariko ko azishoye mu ibagiro, ariko arabyirengagiza kubera inyungu ze bwite. Ibyo abasirikari be bahaboneye n’igisebo yahakuye, bizigwa mu mateka y’intambara!

Ramaphosa si ubwa mbere akoranye n’ibyihebe ngo agirire nabi uRwanda, kandi buri gihe yakamye ikimasa. Acumbikiye kandi atera inkunga icyihebe Kayumba Nyamwasa n’izindi nyangabirama zo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Nk’uko ubugome bwa Nyamwasa n’ibigarasha bye ntacyo bwatwaye uRwanda, Ramaphosa namenye ko no kugambana n’intagondwa zo mu mutwe w’itetabwoba wa ansar-al-sunna (cyangwa al shabaab) nabyo ari ukwikoza ubusa.

Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!

2025-02-12
Editorial

IZINDI NKURU

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso

Editorial 11 Jan 2016
Kigali : Kwa Nyiragasazi (LA COMETE) havumbuwe imbunda eshanu zari zihishe

Kigali : Kwa Nyiragasazi (LA COMETE) havumbuwe imbunda eshanu zari zihishe

Editorial 05 Apr 2016
Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Editorial 26 Mar 2024
Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Editorial 30 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka
Mu Mahanga

Uko ikoranabuhanga rya Polisi Mpuzamahanga ryitwa I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Editorial 26 Feb 2016
Israel: Abimukira bava muri Eritrea bateguye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Rwanda
HIRYA NO HINO

Israel: Abimukira bava muri Eritrea bateguye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Editorial 22 Jan 2018
Ibihugu by’Afurika biriga ku buryo bwo gusigasira ibimera n’imbuto zabyo
Mu Rwanda

Ibihugu by’Afurika biriga ku buryo bwo gusigasira ibimera n’imbuto zabyo

Editorial 20 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru