Akaga ingabo z’Afrika y’Epfo zahuriye nako muri Kongo, kose Perezida Cyril Ramaphosa yakageretse ku Rwanda, ndetse ubu akaba ategura imigambi ngo yo kwihorera. Ni muri urwo rwego akomeje gusuka abasirikari n’ibikoresho muri Kongo, mu gihe nyamara inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC n’ab’ibya SADC, yanzuye ko umuti w’intambara muri Kongo ukwiye kandi ugomba kuboneka binyuze mu nzira y’ibiganiro.
Kugirira nabi u Rwanda, Ramaphosa ntazakomeza kubinyuza gusa mu mikoranire na Tshisekedi, Ndayishimiye na FDLR, cyane cyane ko yabonye ko uRwanda ari intavogerwa kubera ubwirinzi buhambaye. Ubu rero ngo yaba yavumbuye umuvuno wo kugambana n’ibyihebe byo muri Mozambique, bizwi ku izina rya ” ansar-al-sunna, maze abasirikari n’abapolisi b’uRwanda bari muri icyo gihugu bakagira ikibazo, nk’ibyo abe bagize mu burasirazuba bwa Kongo.
Afrika y’Epfo ihana imbibi na Mozambique, ku buryo imikoranire hagati ya Ramaphosa n’ibyihebe yakwihuta.
Ibi nabyo ni ukwibeshya kuko n’ubundi abo Banyarwanda bari muri Mozambique badatekanye kubera urukundo cyangwa impuhwe z’ibyo byihebe. Oya! Abo bagizi ba nabi babatinyira ubushishozi, ubuhanga n’ubunyamwuga, isi yose ibaziho.
Kuva zagera muri Mozambike kuva mu mwaka wa 2021, ngabo z’uRwanda zashoboye kugarura umutekano muri Mozambique, mu gihe iz’ibihugu bya SADC ziyobowe n’izikomoka muri Afrika y’Epfo, zari imburamukoro, ibyihebe byarigaruriye intara ya Cabo Delgado n’utundi duce SADC n’igisirikari cya Leta batashoboraga gukandagiramo.
Ubu benshi mu baturage ba Cabo Delgado basubiye mu byabo, ibikorwa hafi ya byose birasubukurwa, muri make ubuzima bwaragarutse kubera ubwitange bw’abasirikari n’abapolisi b’uRwanda.
Ibyo nabyo byakuruye ishyari n’ipfunwe, doreko Afrika y’Epfo itumva ukuntu ” agahugu” nk’uRwanda kayirusha ibigwi mu ruhando mpuzamahanga.
Ramaphosa, Tshisekedi n’abandi banyeshyari, ntako batagize ngo baburizemo inkunga ya miliyoni 20 z’ama euros Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wageneye uRwanda kubera ibikorwa byo kubahiriza umutekano muri Mozambique. Ukuri kwaje gutsinda ikinyoma, iyo nkunga iratangwa, maze abo bagambanyi bongera gukorwa n’ikimwaro.
Amakuru dufitiye gihamya kandi, avuga ko Perezida Ramaphosa ari umwe mu bakwije ibihuha ngo ingabo z’uRwanda zahohoteye abaturage i Maputo, mu midugararo yakurikiye amatora y’umukuru w’icyo gihugu mu Kwakira 2024. Nabyo byafashe ubusa, kuko iperereza ryagaragaje ko ntaho abo Banyarwanda bahuriye n’ibyabereye i Maputo, mu bilometero hafi 1700 uvuye Cabo Delgado aho ingabo z’uRwanda zikorera.
Ingabo z’Afrika y’Epfo zaje kuyamanika no kuva muri Mozambique, Perezida Ramaphosa azohereza muri Kongo, atazi ko ari uguhungira ubwayi mu kigunda. Ntiyari ayobewe ariko ko azishoye mu ibagiro, ariko arabyirengagiza kubera inyungu ze bwite. Ibyo abasirikari be bahaboneye n’igisebo yahakuye, bizigwa mu mateka y’intambara!
Ramaphosa si ubwa mbere akoranye n’ibyihebe ngo agirire nabi uRwanda, kandi buri gihe yakamye ikimasa. Acumbikiye kandi atera inkunga icyihebe Kayumba Nyamwasa n’izindi nyangabirama zo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.
Nk’uko ubugome bwa Nyamwasa n’ibigarasha bye ntacyo bwatwaye uRwanda, Ramaphosa namenye ko no kugambana n’intagondwa zo mu mutwe w’itetabwoba wa ansar-al-sunna (cyangwa al shabaab) nabyo ari ukwikoza ubusa.
Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!