• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Editorial 04 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nyuma y’umunsi umwe gusa yeguye ku mwanya w’umukuru w’inteko ishinga amategeko y’Afrika y’Epfo, kuri uyu wa kane Madamu Nosiviwe Mapisa Nqakula yishyikirije Polisi, kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho.

Madamu Mapisa Nqakula aregwa kuba, ubwo yari Minisitiri w’ingabo hagati ya 2014 na 2021, yarakiriye ruswa y’ibihumbi byinshi by’amadolari, maze atanga isoko mu buryo bufifitse, abizi ko rwiyemezamirimo agiye guhangika leta ibikoresho bya gisirikari bitujuje ubuziranenge.

Abanenga icyemezo cya Perezida Cyril Ramaphosa cyo kohereza ingabo z’Afrika y’Epfo muri Kongo, bavuga ko bimwe muri ibyo bikoresho ari byo izo ngabo zifashisha ku rugamba, ngo ikaba imwe mu mpamvu intambara ikomeje kuzigora.

Amakuru akomeje kugarukwaho cyane n’ibitangazamakuru bikomeye, birimo n’urubuga “National Security News” rwibanda cyane ku makuru y’umutekano muri Afrika y’Epfo, aravuga ko mu cyumweru gishize hari abasirikari b’icyo gihugu barambitse intwaro hasi, maze bishyira mu maboko y’umutwe wa M23 bahanganye ku rugamba.

Leta y’Afrika y’Epfo yabihakanye, nubwo hari abasanzwe batanga amakuru yizewe bakomeza kwemeza ko abo basirikari koko ubu ari imfungwa za M23.

Mu minsi ishize ubuyobozi bw’ingabo z’Afrika y’Epfo bwemeye ko hari abasirikari bayo 2 biciwe muri Kongo, ariko bikavugwa ko umubare w’abamaze kwicwa, abakomeretse n’abafashwe bugwate, uruta kure uwatangajwe n’Afrika y’Epfo.

Ibi byose biraba mu gihe aho muri Afrika y’Epfo hateganyijwe amatora rusange mu kwezi gutaha, abakurikiranira hafi politiki y’icyo gihugu bakemeza ko bishobora gutuma ishyaka ANC riri ku butegetsi, rihura n’ingorane muri ayo matora.

2024-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Uko  ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Burundi: Uko ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Editorial 24 Jan 2017
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Editorial 28 Jul 2017
Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane nareke gushinyagurira umuryango wa Paul Gakuba hamwe n’inshuti ze z’interahamwe yikwiyitirira uyu muryango kuko nta bigarasha biwubarizwamo

Kayisire Clarisse wiyise Mukundente Ariane nareke gushinyagurira umuryango wa Paul Gakuba hamwe n’inshuti ze z’interahamwe yikwiyitirira uyu muryango kuko nta bigarasha biwubarizwamo

Editorial 30 Apr 2022
Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Kansinge yasubiye Canada aciye mu Bufaransa

Editorial 25 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize nyobozi ya AU, Addis-Ababa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize nyobozi ya AU, Addis-Ababa

Editorial 27 May 2018
Abashatse kutugirira nabi ni bo bahombye- Kagame avuga kuri Uganda
POLITIKI

Abashatse kutugirira nabi ni bo bahombye- Kagame avuga kuri Uganda

Editorial 17 Feb 2020
Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023
Amakuru

Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Editorial 25 May 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru