• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Editorial 06 Nov 2017 POLITIKI

Abakurambere bavugaga ibintu byinshi mu migani, bati “Ingendo y’undi iravuna” ariko ntibavuge uwo ivunye akabyemera akaba umugabo cyangwa agahanyanyaza, akagira ipfunwe, ashaka kwiyemera, ashakisha impamvu zitarizo. Umugabo n’uwemera ukuri, akabona ko koko ingendo y’undi atari iye kandi ko kwiga atari ukwigana.

Hashize iminsi hahita amakuru ku mbuga nyinsi n’amaradiyo ava mu baturanyi asebya U Rwanda cyane cyane umuyobozi w’igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Natwe tukicecekera, nabo bagakeka ko ari intege nke, batazi ko bishaka kuba ufite imbaraga n’icyizere kugirango ubashe kumenya gutandukanya urusaku n’inama ifite akamaro. Ibi byose byagera ku biyita ko barwanya Leta mu mahanga, maze sugusakuza kakahava, bakikirigita bakirirwa baseka dore ko ntakandi kazi baba bafite, mugihe bategereje guhabwa ibyo abaturage baho bakoreye !

Umuntu yakwibaza icyaba kibitera, ariko ntakindi uretse ipfunwe kubera aho U Rwanda rujya naho rumaze kugera mw’iterambere, ryaba i ry’ubukungu, umutekano, cyangwa politike. Ntawushidikanya ko u Rwanda arirwo rufite umutekano usesuye mu karere, hamwe impunzi zirahunga ikivunge buri munsi ahandi, ibipfunsi biracicikana mu nteko ishingamategeko ukibaza niba abo ba nyakubahwa baratowe n’abaturage ngo bajye kwerekana iteramakofe cyangwa gukirana (Catch/Wrestling) !

Reka mbabwire, U Rwanda rwahinduye itegeko nshinga hamaze imyaka irenga ibiri abanyarwanda babiganiraho, ntabwo ari ikintu cyatunguranye. Abanayarwanda bahisemo icyo bifuza kibanogeye kandi kibafitiye akamaro, kuko bazi icyo bashaka. Hakurikizwa uburyo nyabwo bujyanye no kugaragaza icyifuzo cyabo. Abantu bagera kuri miliyoni enye zisaga basaba inteko nshinga mategeko guhindura itegeko nshinga. Nyuma icyo cyifuzo kijya mu baturage, bararitora nta muvundo na gake, hajyaho itegeko nshinga rishya. Abashakaga ko bicika basigara bakubita agatoki kukandi, bati biraducitse, ariko kuki bitabacika, ko ataribyabo ! Basanga baribeshye ku banyarwanda kandi sibwo bwa mbere, cyangwa ubwanyuma, bazakomeza kwibeshya abanyarwanda bicecekeye ari nako batera imbere.

Ntihashize igihe, bamwe bati natwe uwabyigana mugabo dugahindura itegeko nshinga. Batinya kubaza abaturage, babiroha mu nteko nshinga mategeko yabo. Sibwo bibananiye ! Byanga gucamo uko babishakaga, umujinya urabishe, bati hagomba kuba harimo ukuboko kundi, kuki abandi byakunze ! Iyo inteko nshingamategeko ikunaniye, n’abaturage mu byukuri baba bakunaniye. Nibwo bahimbye ibindi byo gukoresha urukiko, ubwo n’urubanza hagati yawe n’abaturage, ibaze nawe.

Mukanya bati ntibishoboka turasebye, bizumvikana bite ? Babwira abacamanza bati : nti mutuzi, murabikora mwanze mukunze. Byarakozwe, kubera igitutu. Cyokora bamwe baranze barahunga bakiza ubuzima bwabo, abafite ubwoba buke baremezwa. Hagati aho abaturage nabo birwanaho, bajya mu mihanda, kurwanya ibyemezo bikomeye byafashwe batagishijwe inama. Abandi nabo bati igitugu kivurwa n’ikindi, bashaka gukuraho ubutegetsi ku mbaraga. Bibura gica, insoresore zatojwe kutareba hafi, nazo zirara mubaturage zirica. Abantu b’amoko yose barahunga, bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Ntibiteze kabiri, bati nta bantu bahunga ahubwo barahungishwa, bati yewe n’abicwa birakorwa ngo batwange. Icyo wakwibaza nuko nabo ubuhunzi babuzi, bakaba barahungiye mu bihugu abandi barimo, harya byakwitwa ko nabo bahungishijwe ?

Ibyo byose bimaze kugaragara ko ariyo ntandaro yo kwikoma U Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Icyiza ntibitesha umurongo abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo, ukabona duteye intambwe ikomeye muri “Doing Business” n’ibindi byinshi.

Reka mbe ndekeye aha, mbararikire gukurikirana ibindi bice bizakurikiraho !

Cyiza D

2017-11-06
Editorial

IZINDI NKURU

Umuzi w’umwuka mubi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda [ igice 1]

Umuzi w’umwuka mubi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda [ igice 1]

Editorial 23 May 2019
Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Editorial 08 Sep 2025
Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Editorial 06 Nov 2017
Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Editorial 17 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wasesekaye i Kigali ( Yavuguruwe )
Amakuru

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wasesekaye i Kigali ( Yavuguruwe )

Editorial 09 Jan 2017
Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda
Mu Rwanda

Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda

Editorial 21 Aug 2017
Senegal yatangaje  abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda
Amakuru

Senegal yatangaje abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda

Editorial 31 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru