• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Ingengo y’imari ya 2017/2018 ivuguruye yiyongereyeho miliyari 20.5 Frw

Ingengo y’imari ya 2017/2018 ivuguruye yiyongereyeho miliyari 20.5 Frw

Editorial 07 Feb 2018 UBUKUNGU

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Gatete Claver, yatangaje ko ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 20.5 iva ku 2094.9 iba miliyari 2115.4.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Gatete Claver, yatangaje ko ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 20.5 iva ku 2094.9 iba miliyari 2115.4.

Minisitiri Gatete yabigarutseho mu ijambo yatanze mu Nteko Rusange ihuriwemo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa Gatatu rigaragaza uko ingengo y’imari ya 2017/2018 imaze gushyirwa mu bikorwa.

Amafaranga ava imbere mu gihugu yariyongereye ava kuri miliyari 1,375.4 z’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 1,412.9 bivuze inyongera igera kuri miliyari 37.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nyongera ikomoka mu kugurisha impapuro mpeshamwenda ku isoko ry’imari n’imigabane n’amahoro y’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu gihugu biba byazigamwe.

Mu ngengo y’imari ya 2017/2018, imishinga izibandwaho irimo uwo kwagura ibigega bya peteroli, gutunganya ibishanga, kuhira imyaka, guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga inyama i Gako no gutera inkunga iyubakwa ry’Ishuri ry’icyitegererezo rya ‘Ntare School’.

Kugeza mu mpera za Ukuboza 2017 ingengo y’imari ya 2017/2018 yari imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 56%.

Mu gihe amafaranga aturuka mu baterankunga yagabanutseho miliyari 16.9 akava kuri miliyari 719.5 aba 702.6, bitewe n’igabanuka ry’igipimo cy’ivunjisha ry’ifaranga ugereranyije n’amadorali, amafaranga agenerwa imishinga y’iterambere yiyongereyeho miliyari 9.8, ava kuri miliyari 772.7 z’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 782.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga agenewe ishoramari ni miliyari 178 avuye kuri miliyari 159.1Frw; inyongera ikaba ingana na miliyari 18.9, akazashorwa muri RwandAir na Marriot Hotel.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete yatangaje ko gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yatangiye gutanga umusaruro aho ingano y’ibyo u Rwanda rwatumijwe mu mahanga mu 2017 yagabanutseho 0,4%.

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byarazamutse, ibyo rutumizayo biragabanuka. Icyuho hagati y’ibyoherejwe n’ibyo rutumiza hanze cyagabanutse ku gipimo cya 21.7% kuva kuri miliyoni 1,624.6 z’amadolari kugera kuri miliyoni 1,271.9 z’amadolari mu mpera z’Ukuboza 2017.

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga kugera mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2017, byinjije miliyoni 943.5 z’amadolari, bivuze ko byiyongereye ku gipimo cya 57.6% ugereranyije na miliyoni 598.7 zinjiye kugera mu mpera z’umwaka wa 2016.

Ni umusaruro Minecofin ivuga ko wakomotse ku musaruro mwiza w’amabuye y’agaciro wiyongereye ku gipimo cya 210.4% kuko yinjirije igihugu agera kuri miliyoni 248.5 z’amadolari, ugereranyije na miliyoni 80.1 mu mwaka wa 2016.

 

2018-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018

Editorial 28 Mar 2019
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Editorial 12 Nov 2018
U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari

Editorial 05 Nov 2018
Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu

Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu

Editorial 09 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 02 Mar 2023
Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.
Amakuru

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Editorial 10 Jun 2021
Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba
Amakuru

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Editorial 28 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru