Mu mwaka w’2010, ubwo Victoire Ingabire yagarukaga mu Rwanda aje kwiyamamariza kuyobora igihugu, yabanje kuzenguruka u Burayi no guhura n;abajenosideri ndetse n’abasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside baba i Rouen mu Bufaransa, yari aherekejwe na Joseph Ntawangundi nk’umujyanama we wihariye. Uyu ni we wabonwaga nk’umunyamuryango wa FDU-Inkingi utari ufite ibyaha bya Jenoside ushobora kwifatanya n’umuyobozi wa FDU mu rugendo rwerekeza mu Rwanda.
Akigera mu gihugu, ifoto ya Ingabire ari kumwe na Ntawangundi yatangiye gukwirakwira maze abantu baramumenya, ahita atabwa muri yombi ku itegeko rya Gacaca ryari ritarashyirwa mu bikorwa.
Ingabire yahise yijujutira ubwo bufatwa, asohora itangazo abinyujije mu itangazamakuru mpuzamahanga avuga ko Ntawangundi atari muri Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ariko Ntawangundi yaje guhamwa n’icyaha cyo kwica abanyeshuri n’umwarimu bari bamuragijwe ubwo yari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri y’ubuhinzi cya EAV/Gitwe, kiri mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ingabire yagiye mu itangazamakuru mpuzamahanga avuga ko Ntawangundi atigeze akora mu burezi, yemeza ko atigeze aba umuyobozi w’iryo shuri. Yabeshye ko yavuye mu gihugu mu 1992 agiye gukorera ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakozi (International Confederation of Free Trade Union) i Nairobi muri Kenya, bityo ko atari mu gihugu mu 1994.
Ntawangundi yemeye uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari muri Gereza ya Nyarugenge aho afatanya n’abandi mu bikorwa by’Ubwiyunge n’Ubumwe. Niba ari we Ingabire yabonagamo umwere igihe yari i Burayi, se abandi bayoboke ba FDU-Inkingi bari kumwe na we bo bari bande?
Ingabire ntiyari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, ari na yo mpamvu benshi bamubonaga nk’uhagarariye “impunzi” z’abari abayobozi b’inkoramaraso. Yatekerezaga ko politiki ye yashobora kubakingira ikibaba abinyujije muri FDU-Inkingi. Ariko se FDU-Inkingi ikomoka he?
FDU-Inkingi ni impuzamashyaka y’abarwanya Leta y’u Rwanda yashinzwe tariki ya 29 Mata 2006 igizwe n’ihuriro rya RDR (Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda), Action pour une Justice Internationale Impartiale au Rwanda, Forces Démocratiques de Résistance, na Alliance Démocratique Rwandaise. Victoire Ingabire Umuhoza wayoboraga RDR ni we watorewe kuyobora FDU.
Mu nyandiko y’ibanze (avant-propos) mu kinyamakuru “Rwanda Rwacu” cyasohotse mu Ugushyingo 2000, Ingabire yemeje ko RDR yashingiwe mu nkambi y’impunzi ya Mugunga muri RDC, yizeza gukomeza kurengera intego n’imigambi yayo.
RDR yashinzwe ku ya 29 Werurwe 1995 mu nama yayobowe na Gen Augustin Bizimungu.
Gen Bizimungu wari umugaba mukuru w’ingabo zatsinzwe muri Jenoside, yaje gukatirwa n’urukiko rwa Loni (ICTR) igifungo cy’imyaka 30 muri 2011, ahakana icyo gihano ariko mu 2014 urukiko rwongera kurwemeza. Urukiko rwemeje ko Bizimungu yari afite ububasha busesuye ku ngabo zakoze Jenoside mu minsi 100.
Abari bitabiriye iyo nama y’ishyirwaho rya RDR barimo Charles Ndereyehe, Lt Col BEM Juvénal Bahufite, Col Joseph Murasampongo, Maj Aloys Ntabakuze na Gen Bizimungu ari we wari Perezida w’iyo nama. RDR yasimbuye Guverinoma y’Abatabazi yari igizwe n’abakoze Jenoside kandi yagenderaga ku migambi yayo.
Kugira ngo hatagira amazina agaragara mu itangazamakuru y’abakekwaho Jenoside, bahisemo gukoresha amazina y’abandi bantu basangiye ibitekerezo ariko batari ku rutonde rwashakishwaga. Icyo gihe ni bwo hatanzwe izina rya Victoire Ingabire Umuhoza.
Mu 2009, ubwo RDR na FDU-Inkingi byari bitangiye gukora byeruye mu Buholandi, bamwe mu bagize FDU-Inkingi bashinjwaga Jenoside bari ku rwego rwa mbere batangiye kumenyekana. Barimo Ndereyehe Ntahontuye wahoze ayobora ISAR-Rubona, Venant Rutunga nawe wahoze akorera aho, Jean Baptiste Nyabusore wahoze ayobora ISAE-Busogo n’undi wahoze mu gisirikare Maj Pierre-Claver Karangwa.
Ubu Ndereyehe aracyarwana no kutoherezwa, Rutunga hamwe na Jean Claude Iyamuremye boherejwe mu Rwanda muri Nyakanga 2021. Nyabusore yafashwe na Polisi y’u Buholandi muri Kanama 2021.
Ku ya 26 Ukwakira 2020, Polisi yihariye y’u Buholandi yafashe Mugenzi Joseph, wari Perezida wa FDU-Inkingi mu Buholandi.
Ubu Perezida wa FDU-Inkingi ni Placide Kayumba, umuhungu wa Dominique Ntawukuliryayo wakatiwe imyaka 25 n’urukiko mpuzamahanga, nyuma rukagabanya igihano kikagera ku myaka 20 muri 2011.
Kayumba washyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside, yashinze ishyirahamwe ryiswe Jambo ASBL rigizwe n’abana b’abakoze Jenoside, rifite intego yo guhishira ibyaha by’ababyeyi babo no guhindura amateka, aho abicanyi bahindurwa abere naho abazize Jenoside bagahindurwa abanyabyaha.
Mu gihe bamwe mu banyamuryango ba FDU-Inkingi bakirimo nka Marcel Sebatware uba mu Bubiligi na Stanislas Niyibizi uba mu Buholandi, Ingabire uyobora FDU-Inkingi mu buryo butaziguye yahisemo kwibanda ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, ari narwo rw’abana b’abakoze Jenoside.
FDU-Inkingi ya Ingabire yabaye mu itsinda rizwi nka P5 Coalition rigizwe na FDU-Inkingi ya Ingabire, MRCD-FLN ya Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu, RNC ya Kayumba Nyamwasa, PDP-Imanzi, agatsiko ka PS-Imberakuri, FDLR, RUD-Urunana na CNRD yavuyemo. Iri tsinda ryagize uruhare mu bitero by’iterabwoba byahitanye inzirakarengane.
Nyuma y’igitero cya Kinigi cyo ku itariki ya 5 Ukwakira 2019, cyahitanye abantu 15 abandi 14 barakomereka, hagasahurwa n’imitungo, Ingabire yahise atangiza ishyaka rishya DALFA-Umurinzi kugira ngo yitandukanye n’ibyo bikorwa by’iterabwoba.
Ingabire yagombaga kuba yararangije ibikorwa bye bya politiki umunsi yahakanye uruhare rwa Ntawangundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kugeza n’ubu, abanyamuryango ba FDU-Inkingi bakomeza guteranya inkunga buri kwezi zo gushyigikira ibikorwa bya Ingabire mu Rwanda. Mu kwezi kwa Gicurasi, abari mu Bubiligi bateranyije ama-Euro 730,66.
Iyo inkunga imaze guteranywa mu bindi bihugu by’i Burayi, yoherezwa kuri konti ya Issa Nshimiyimana, umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi. Ariko uyiha Ingabire aba ari undi witwa Michel Niyibizi. Ibi byerekana ko Ingabire Victoire ari we ukiri umuyobozi wa FDU-Inkingi inyuma y’ijwi rishya rya DALFA-Umurinzi.