Abagizi ba nabi 50 biyise abanyamakuru kandi mu by’ukuri ari abakwizabinyoma, bishyize hamwe mu cyiswe” Forbidden stories”(inkuru ziziririzwa) ngo bagamije kwerekana uburyo Leta y’u Rwanda ihohotera umuntu wese ugaragaje ibitagenda neza.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, icyegeranyo cy’ibipapirano byabo cyatangiye kunyura ku maradiyo mpuzamahanga nko mu Bufaransa no mu Bubiligi, no ku mbuga nkoranyambaga, cyongeye kwereka abahumutse ko iyo ugamije inabi, ubuhanga wimukira ubuhumyi n’ubuhubutsi, umutimanama ukabisa ubupfamutima: Nguko uko abiyitaga impuguke mu itangazamakuru ricukumbuye, bagaragaye ahubwo nk’abatarigeze ku ntebe y’ishuri.
Urwango rwahumye amaso aba bagome, ntibanibuka ko abantu bazibaza impamvu bahora basubira mu bitego bimwe, dore imyaka ibaye 30, kandi iteka bakabisohora igihe mu Rwanda hitegurwa igikorwa gikomeye, nk’amatora ya Perezida wa Repubulika cyangwa kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
N’igitambambuga ntibyakigora kubona ko uyu ari mugambi mubisha ariko wa giswa, ugamije gukoma mu nkokora inzira nziza Abanyarwanda bahisemo.
Muri ibyo birego bitari bishya na mba, izo”mpuguke” zivuga ko Leta y’u Rwanda ikurikirana abayihungiye mu mahanga ngo ikajya kubashyiraho iterabwoba ndetse no kubicirayo!
Ubushakashatsi butagira ikimenyetso na kimwe, bugendera ku makuru yo ku muhanda no mu tubari, bukwiye akahe gaciro?
Dufate nk’urugero batanze ngo rw’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ngo bafatiweho ibyuma ubwo bari mu nama mu Bubiligi mu myaka 10 ishize! Wasobanura ute ukuntu abantu “barusimbutse” ntibagire urwego rw’umutekano na rumwe babimenyesha, ahubwo bagategereza imyaka 10 ngo bazabibwire “abashakashatsi” ba “Forbidden stories”?!
Ibihugu by’Uburayi n’Ububiligi burimo, bizwiho ubuhanga n’ubushobozi mu kugenza ibyaha no guta muri yombi abagizi ba nabi, cyane cyane muri iyi myaka iterabwoba ryakajije umurego. Ntiwabeshya abantu rero ko wafatiweho ibyuma muri Buruseli rwagati, umugizi wa nabi akigendera nta na camera imufashe, kandi tuzi ko zikwirakwiye hose, cyane cyane ahantu nyabagendwa.
Icyo cyegeranyo kandi cyagarutse ku banyamakuru bapfuye n’abafunze, cyibanda cyane kuri Nyakwigendera Ntwari Williams wazize impanuka ya moto muri Mutarama 2023.
Aba bashinjabiyoma bahamya ko Bwana Ntwari yishwe, dore ko ngo yahoraga avuga ko hari abamutera ubwoba kuri telefone ye, bavuga ko “bazamusyonyora ari kuri moto”.
Icya mbere, ibyavugiwe kuri telefoni uwabishaka wese, cyane cyane impuguke mu iperereza nk’uko aba biyita, yabibona, akerekana uwahamagaye, igihe yahamagariye, amajwi cyangwa ubutumwa bwe bigashyirwa mu bimenyetso by’iryo totezwa. Icyo kimenyetso ntacyagaragajwe.
Icya kabiri, umwe mu batanze ubuhamya bw’uko Ntwari Williams yahozwaga ku nkeke, ni uwitwa “Byansi Samuel uzwi ku rihimbano rya Baker ” nawe ubeshya ko yahunze itotezwa, kandi yaragiye mu mahugurwa, aho gutaha ubwo icyamujyanye cyari kirangiye, kimwe n’izindi mburuburu agahitamo gusigara asabiriza mu Burayi. Ntitwiriwe tuvuga gukorakora, ubusinzi, ibinyoma (nk’iyo abeshya ko nyina yazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi barahunze 1975 bakagarukana mu Rwanda n’uwo bashakanye ufite Inkomoko mu majyaruguru ya Uganda mu mwaka wa 2003 ubwo Rev. Byansi ubyara Samuel Byansi yari aje kwigisha Isomo ry’Amateka mu kigo cya Kagitumba High School, Baker rero yasigaye yiga I Kabare, Nyina yaje kwitaba Imana azize uburwayi aguye ku Bitaro by’Akarere ka Nyagatare [RIP] nyuma yo kumukura I Bugande aho se yari yaramujyanye bakamugarura yarahinamiranye), Samuel Baker rero yagiye arangwa n’utundi tugeso tw’ububwa yagiye anafungirwa, kugeza umunsi atera ivi mbere y’ubukwe bwe nabwo yari afunguwe. Gusa nta bunyangamugayo yigeze, bwashingirwaho ngo wizere amakuru ya Byansi, uretse ko n’abamwiyambaje nta kuri bari bakeneye.
Ikindi, uwashaka yajya ku mbuga nkoranyambaga akiyumvira uko, atarajya gushakira amaramuko mu gusebya u Rwanda, nawe yavugaga uburyo Ntwari Williams yaranzwe no gutangaza ibihuha. Ukibaza rero uko aka kanya Byansi Samuel Baker yadukanye kwemeza ko Ntwari Williams yishwe azira kuvuga ukuri!
Icya gatatu, mu bantu bashyingurwa buri munsi mu Rwanda, abakoze icyo cyegeranyo baba baragerageje kumenya ko harimo n’umubare munini w’abazira impanuka zo mu muhanda? Ni iki gitangaje rero niba muri abo harimo n’abanyamakuru? Nyakwigendera Ntwari John Williams se yari akingiye ku buryo impanuka itamutinyuka?Guhakana no kugoreka icyo yazize harimo no gushinyagurira umuryango we.
Mu bindi ibi “bihangange”mu itangazamakuru byashingiyeho mu iperereza ryabyo, ni ubuhamya bw’ibigarasha nka Dr. Théogène Rudasingwa na Major Robert Higiro, bahunze ubutabera bw’u Rwanda kubera amarorerwa bari bakurikiranyweho.
Barimo kandi inkwakuzi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umugore ukomoka muri canada, Judi Rever n’umwongerezakazi, Michella Wrong. Aba bombi bamaze kwiyereka isi yose, ko bazarinda barunduka batarabona ibyiza bya FPR-Inkotanyi, ari nayo mpamvu bayihimbira n’ibidashoboka. N’ikimenyimenyi, nk’uyu Judi Rever, hari abashakashatsi n’impuguke muri za kaminuza basaga 200 baherutse kwandika, banatanga ibiganiro mbwirwaruhame hirya no hino ku isi, bamagana ibinyoma n’ubugome bw’uyu mugore mubi.
Michella Wrong we, kuva inshoreke ye Patrick Karegyeya yakwicirwa muri Afrika y’Epfo, ihungabana ryamushumurije u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Aho kwikoma igihugu cyamwakiriye ariko kikananirwa kumurindira umutekano, yemeza ko u Rwanda ari rwo rwagiye kumwicira mu bilometero ibihumbi, yirengagije ko Afrika y’Epfo ari kimwe mu bihugu bifite ikigero cy’ubwicanyi kiri hejuru ku isi yose!
Umuhakanyi ushaka abatuka Imana, birumvikana uwo yaheraho ni shitani. Paul Rusesabagina rero nawe ntiyatanzwe mu bifashishijwe mu kuremekanya ibi birego.
Nyamara se, ubu koko ninde waha agaciro ibivugwa n’uyu mutekamutwe, wageze n’aho ahakana ko ari Umunyarwanda, ngo ni Umubiligi w’Umufulama( ukomoka i Murama)!!
Aba bamukoresha baracyamwita” intwari” yarokoye abahigwaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagendeye gusa kuri filimi nawe ubwe yivugiye ko ari ikinamico, kuko ibiyikubiyemo bitabaye(fiction)
Baracyamwita “umugiraneza wafashije imfubyi n’abapfakazi” birengagije ubuhamya bw’Umunyamerikakazi Prof. Michelle Martin, wagaragarije isi yose ko inkunga Rusisibaranya yakusanyije yazikoresheje mu kwikungahaza, no kurema umutwe w’iterwabwoba wa MRCD/FLN , uwo mutwe ukica inzirakarengane mu ishyamba rya Nyungwe no mu nkegero zaryo, abandi ukabamugaza umaze kubasahura. Ibyo na nyirubwite ntabihakana kuko yabyigambye mu matangazo menshi, ndetse n’aho agerejwe mu rukiko akabisabira imbabazi, n’ubwo zari iza nyirarureshwa.
Ibyo byose ” Forbidden stories ” yarabyirengagije, kuko, kuri abo bateguye icyegeranyo, ubuzima bw’Abanyarwanda nta gaciro bukwiye.
Icyiza ariko, burya ngo ntushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!
Abanyamakuru 50 bo mu bihugu 11, bishyize hamwe, bamara umwaka wose bategura ibinyoma nk’iby’abana! Niba bwa bunyamwuga bahora batwigisha ari ubu, nibihamanire!
Bakubise igihwereye kuko uko umara igihe urenganya umuntu, umuhimbira ibyaha, niko uba wongerera amahirwe abanyakuri, kuko babona umwanya wo gusesengura ibyo uvuga, bikarangira batahuye ko umutoteza.
Icya mbere bibaza ni impamvu runaka umuhoza ku nkeke, kandi iteka ibirego byawe bikaza mu gihe byitezwe!
Icya kabiri, bibaza impamvu wirengagiza ibyiza by’uwo muntu, kabone n’iyo byaba bigaragarira buri wese
Icya nyuma, niwifashisha ubuhamya bwa shitani ngo uraharabika Imana, uzamenye ko ntawe uzagutandukanya na shitani wawe.
Amahomvu nk’aya Abanyarwanda barayamenyereye, ntakibatesha igihe rwose.
Abanyarwanda b’u Rwanda rushya bahisemo kuba umwe, no kwima amatwi abashaka kubasubiza mu rwobo, bavuyemo bisabye ibitambo bitabarika.
Indirimbo y’igitero kimwe, injyana idahinduka, y’abaririmbyi bamwe, nabo b’amajwi asaraye kandi asobanya, nta Munyarwanda ugikeneye kuyumva.