• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Umuhanzi wo muri Kenya yiyemeje gufasha Miss Wema Sepetu agatwita

Umuhanzi wo muri Kenya yiyemeje gufasha Miss Wema Sepetu agatwita

Editorial 04 Apr 2018 SHOWBIZ

Umuririmbyi wo muri Kenya yiyemeje gukora ibishoboka agafasha Miss Wema Sepetu umaze igihe kinini ashakisha urubyaro ariko bikaba byaranze, yamwijeje ko bidatinze azitwa umubyeyi.

Wema Sepetu we yamamaye cyane kuva yaba Nyampinga wa Tanzania muri 2007 gusa ubwamamare bwe bwakajije umurego mu gihe yamaze akundana na Diamond Platnumz.

Yari aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko naramuka arengeje imyaka 32 ataragira abana, azafunga urubyaro akikuzamo nyababyeyi, mu buryo buhoraho ntiyongere guteganya ibijyanye no gutwita.

Mu kiganiro yagiranye na E-Newz kuri EAT yumvikanye asa n’uwamaze kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe cyo kuvanamo nyababyeyi nakomeza kubura urubyaro. Kuri iyi nshuro yavuze ko azategereza igeno ry’Imana kugeza igihe izamuhera umwana.

Yagize ati “Mu by’ukuri nkunda kuba nabyara umwana ndetse kugeza ubu ndacyabyifuza. Natangiye kwifuza kuba nabyara umwana ngifite imyaka 24 none ubu ngejeje 29.”

Umukobwa uri mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe muri Kenya, 2gb Diva yasohoye video ngufi ahumuriza abagore n’abakobwa bose babuze urubyaro muri Afurika y’Uburasirazuba avuga ko agiye kuva i Dubai abazaniye ubufasha.

Yavuze ko nagaruka azabanza iwabo muri Kenya agakomereza Tanzania no muri Uganda. By’umwihariko, mu bagore 2gb Diva azafasha kubona urubyaro harimo Wema Sepetu. Yamubwiye ati “Wema Sepetu nshuti, igisubizo ndagifite. Nibishoboka mu gihe kidatinze uzitwa mama.”

Mu kiganiro aherutse kugira na EAT, Wema Sepetu yavuze ko atazacika intege kugeza igihe Imana izamufasha akabona umusore umutera inda. Yongeyeho ati “Ni inzozi mfite ariko ntabwo ndacika intege burundu, Imana ishobora byose imfiteho umugambi wayo. Iyo ucitse intege uba urimo kugaragaza ko utizera Imana kandi njye ndi umuyisilamu, ngomba gutegereza icyo izakora.”

Muri Gashyantare 2016, Wema Sepetu yumvikanaga mu itangazamakuru avuga ko yiteguye kwibaruka impanga, icyo gihe yari aharararanye na Idris Sultan wegukanye Big Brother Africa ya 9.

 

Wema Sepetu amaze imyaka itanu yifuza urubyaro ariko byaranze

Kuwa 16 Gashyantare 2016, Idris yanditse kuri Instagram amagambo arimo agahinda agaragaza ko abana b’impanga yiteguraga kubyarana na Wema Sepetu bapfuye bataravuka. Kuva ubwo inkuru yabaye kimomo ndetse ntibyongera gufatwa nk’ibihuha ko inda ya Wema yavuyemo.Kuvamo kw’iyi nda byateje urujijo ndetse bivugwaho bidasanzwe muri Tanzania, benshi bashinje Wema kuba umunyabinyoma ngo kuko atari ubwa mbere avuga ibintu nyuma bikazamenyakana ko yabeshyaga.

Sepetu agitandukana na Diamond yigeze kuvuga ko uyu muhanzi adafite ubushobozi bwo gutera inda ndetse yabishyize muri zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye batandukana. Bidatinze, Diamond yahise akundana na Zari banabyarana abana babiri.

Uyu mukobwa yiyemeje gufasha Wema Sepetu akazabona urubyaro

 

2018-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Ibitaramo : Harmonize agiye gukorera mu Rwanda biregereje, amakuru yose kuri ibi bitaramo

Ibitaramo : Harmonize agiye gukorera mu Rwanda biregereje, amakuru yose kuri ibi bitaramo

Editorial 07 Mar 2018
Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye

Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye

Editorial 03 Oct 2017
Safi wemeza ko atarakora ubukwe na Judithe yahishuye igihe bazabanira mu nzu imwe

Safi wemeza ko atarakora ubukwe na Judithe yahishuye igihe bazabanira mu nzu imwe

Editorial 04 Jan 2018
DJ Ira yavuze ko mu kazi ke hari abamwibeshyaho bakamwitiranya n’indaya

DJ Ira yavuze ko mu kazi ke hari abamwibeshyaho bakamwitiranya n’indaya

Editorial 09 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bimwe mu byo wamenya ku bahawe Impeta z’ishimwe [ Photos ]
HIRYA NO HINO

Bimwe mu byo wamenya ku bahawe Impeta z’ishimwe [ Photos ]

Editorial 20 Nov 2017
Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rigiye gutora umuyobozi waryo uzanasimbura Perezida Zuma
POLITIKI

Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rigiye gutora umuyobozi waryo uzanasimbura Perezida Zuma

Editorial 16 Dec 2017
Wari uziko Arsenal ariyo kipe ifite igikombe cya shampiyona gikoze muri zahabu?
IMIKINO

Wari uziko Arsenal ariyo kipe ifite igikombe cya shampiyona gikoze muri zahabu?

Editorial 30 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru